Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

December 25, 2017

Père Noël, Umutoza w’indangagaciro na serivisi inoze ku babyeyi


Mu nkuru ya  Igihe.com 
http://script.igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/pere-noel-umutoza-w-indangagaciro-na-serivisi-inoze-ku-babyeyi

bavuga ko Mu bihugu byinshi ku Isi, abana bategerezanya amatsiko umunsi wa Noheli, igihe "Père Noël" aza gutoza ababyeyi indangagaciro yo kugira ubuntu butiza urugi no guha abana ibyo basezeranyijwe. 

Mu Rwanda, kimwe no mu mahanga, Noheli ni umunsi w’ibyishimo kuri bose,ariko cyane cyane abana. Mu miryango ikize, iyifashije ndetse n’iyiyicira isazi mu jisho, usanga abana bishimiye cyane uyu munsi, ibyo bakabiterwa ahanini n’impano zitandukanye bahabwa n’ababyeyi babo cyangwa abandi bagiraneza. Akenshi izo mpano ziba ziganjemo imyambaro, ibikinisho, ndetse n’utuntu two kurya ababyeyi bashyikiriza abana kuri uwo munsi.
Ku rundi ruhande, uwo munsi urangwa n’ubusabane budasanzwe bw’ababyeyi n’abana. Ababyeyi barushaho guha abana serivisi nziza, bakabakorera agashya, babatembereza ahantu heza,cyangwa babaha amafunguro adasanzwe, mu rwego rwo kubifuriza umunsi mwiza wa Noheli. Muri rusange, twavuga ko ari wo munsi wo kumurika urukundo rukomeye hagati y’umwana n’umubyeyi.
Ku ruhande rw’abana, usanga na bo babukereye kuri uwo munsi. Akenshi, abana ntibashishikazwa n’uko Noheli ibibutsa iby’ivuka ry’Umucunguzi Yezu Kirisitu, ahubwo usanga ari umunsi wo gushyikirizwa impano zitandukanye bahabwa n’ababyeyi, binyuze ku musaza witwa « Père Noël » cyangwa « Father Christmas » mu ruzungu. Uyu musaza Père Noel akundwa cyane n’abana, ariko nta n’umwe uramuca iryera.
Iyo uwo munsi wegereje, imvugo iba imwe , ababyeyi bakayishyira mu ngiro. Abana babaza ababyeyi utubazo twinshi: Père Noël azaza ryari ? Azatuzanira iki ? Mama, mutubwirire Père Noël azibuke kutuzanira bya bintu twamusabye.

Père Noël ni Kibonumwe

Uhereye mu binyejana byashize kugeza ubu, Père Noel yakunze kwerekanwa mu mashusho atandukanye. Mu Gitabo cy’amasura « Facebook » cyangwa ku zindi mbuga nkoranyambaga, Père Noël agaragara nk’umuntu ushaje cyane kandi unaniwe. Aba yambaye igikanzu gitukura, akenyeye umukandara n’inkweto zirabura. Nyamara, uko avugwa si ko ateye ; n’abamuvuga ntibamubonye! Gusa , mu bitekerezo bya benshi, Père Noel ni Kibonumwe kandi ni Ikimenyabose. Ni umusaza ukorana cyane n’ababyeyi, abafasha kubonera abana impano ku munsi wa Noheli.

Ibikorwa bya Père Noël biruta amagambo

Uyu musaza umeze nk’inyenyeri ya kibonumwe avugwa ibigwi ku buryo bwinshi, mu bihugu bitandukanye mu bihugu by’i Burayi, Amerika na Aziya.
Ku munsi wa Noheli,iyo igicuku kinishye, Père Noël yinjira mu nzu anyuze mu gisenge. Ntajya avuga, kandi ntayoberwa aho yinjira cyangwa ameza arambikaho impano yahawe n’ababyeyi ngo azishyikirize abana.Arihuta cyane kugira ngo agere mu ngo nyinshi mu ijoro rimwe. Yinyurira mu bisenge by’inzu zose adategereje gukomanga ibipangu by’abantu bifite, cyangwa ngo anyeganyeze imyugariro y’ingo z’abakene. Ni umuntu utuje cyane, ukundwa n’abana ku isi yose.
Mu Rwanda,uyu musaza utangaje akundwa n’abana ku buryo abo ashyikirije impano bamuririmbira ku munsi wa Noheli; mu gihe, abandi babyutse amara masa bafata ikaramu bakamwandikira bagira bati “ Pere Noel, mubyeyi mwiza, ubwo uzagenderera abandi umwaka utaha, natwe ntuzadusige!”.
Muri Canada na Amerika, abana baviriyemo aho bakunze kumwandikira ku gasanduku k’iposita nomero H0H 0H0. Naho mu Rwanda, abana ntibaramenya nomero y’agasanduku k’iposita banyuzamo inzandiko ze, cyangwa urubuga nkoranyambaga bamushakiraho.
Twibutse abavuga indimi z’amahanga ko ubusanzwe,ijambo « noel » rituruka ku rurimi rw’Ikilatini « natalis dis », ari byo bisobanura « umunsi w’amavuko », akaba ari ho benshi bahera bizihiza umunsi Yezu Kirisitu yavutseho ; bityo ababyeyi na bo bakaboneraho kwishimira ko babyaye, ari na ko bagerageza kunezeza abana babo.
Ababyeyi mwikore mu mufuka mushake impano z’abana mudategereje indangagaciro mutojwe na Père Noel, bana na mwe mwishimire impano z’ababyeyi mutadegereje igicuku ngo uyu musaza yinjire iwanyu. Ak’imuhana kaza imvura ihise. Ababuze amikoro biyambaze Mutagatifu Nikola, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Père Noël.
Tubifurije Noheli Nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2016. Mutagatifu Nikola, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Père Noël.
Pere Noel asoma utwandiko tw'abana

December 12, 2017

Umukirisitu udatura ntaho ataniye n’usambana-Apotre Mutabazi

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice, umushumba w’Itorero New Covenant Kingdom Citizen na Minisiteri yitwa World Foundation, avuga ko gutura amafaranga 500 y’u Rwanda rikwiye gutangwa n’abakozi bo mu rugo ndetse ko umukirisitu udatura ahwanye n’usambana.

Uyu mushumba avuga ko umukiritu akwiye gutanga amaturo kandi menshi kuko abakozi b’Imana bagomba kubaho neza kandi bagatungwa n’ibiva mu maboko y’intama bayoboye.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ku ngingo ijyanye n’iby’abapasiteri bahesha umugisha umuntu babanje kumusaba amaturo.
Yagize ati “Imana yigeze kumbwira ngo ‘ituro ry’inote y’ijana ni iry’ababoyi n’abayaya ariko hari abarifashe nk’iry’aba ‘VIP’.”
Akomeza avuga ko abapasiteri benshi batangira batinya kwigisha abakirisitu ku bijyanye no gutura ariko ngo si byo.
Ati “Abantu benshi bagitangira umurimo bigira inuma ntagatifu ku mamera, bagashaka kutavuga amafaranga. Ikintu cy’amafaranga nushaka kugica ku ruhande cyangwa ugashaka kukivuga unonera, umurimo uzakunanira. Imana ntabwo ishyigikiye abakirisitu batajya batanga. Umuntu niba atanze nk’amafaranga 500 mu cyumweru agasengamo iminsi ine, aba atanze ibihumbi bibiri kandi ahembwa nk’ibihumbi 800 cyangwa 500. Ayo mafaranga atura yazamara iki? Niba udatura wumva ko pasiteri wawe azatungwa n’iki? Azarya sitariya? Gutanga ituro ni itegeko ry’Imana.”
Yakomeje agira ati “Uba mu Itorero ryanjye nkamenya ko usambana nakora iki? Hari amatorero amwe abahagarika, hari andi avuga ati ‘tuzakomeza tumwegere’. Uko ibyo babikora ku musambanyi ni ko nabikora ku mukirisitu udatura; ni ikintu kimwe, umukirisitu udatura ntaho ataniye n’usambana.”
Apôtre Mutabazi avuga ko bamwe mu bapasiteri bakora ikosa ryo gusaba abakirisitu amafaranga banyuze mu buhanuzi, ariko ko umukirisitu yigishwa ubundi agatura.
Ati “Nkanjye iyo mvuze amafaranga nyavuga nkomeje kuko Itorero risaba amafaranga. Urugero niba rusohora miliyoni mu kwezi rukeneye ibihumbi 250 buri cyumweru.”
Akomeza avuga ko nta kosa riri mu kwigisha abakirisitu gutanga amaturo, ngo keretse ku matorero afite abaterankunga mu bindi bihugu.
inkuru ya emma@igihe.rw

Twandikire

Name

Email *

Message *