Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

December 12, 2017

Umukirisitu udatura ntaho ataniye n’usambana-Apotre Mutabazi

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice, umushumba w’Itorero New Covenant Kingdom Citizen na Minisiteri yitwa World Foundation, avuga ko gutura amafaranga 500 y’u Rwanda rikwiye gutangwa n’abakozi bo mu rugo ndetse ko umukirisitu udatura ahwanye n’usambana.

Uyu mushumba avuga ko umukiritu akwiye gutanga amaturo kandi menshi kuko abakozi b’Imana bagomba kubaho neza kandi bagatungwa n’ibiva mu maboko y’intama bayoboye.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ku ngingo ijyanye n’iby’abapasiteri bahesha umugisha umuntu babanje kumusaba amaturo.
Yagize ati “Imana yigeze kumbwira ngo ‘ituro ry’inote y’ijana ni iry’ababoyi n’abayaya ariko hari abarifashe nk’iry’aba ‘VIP’.”
Akomeza avuga ko abapasiteri benshi batangira batinya kwigisha abakirisitu ku bijyanye no gutura ariko ngo si byo.
Ati “Abantu benshi bagitangira umurimo bigira inuma ntagatifu ku mamera, bagashaka kutavuga amafaranga. Ikintu cy’amafaranga nushaka kugica ku ruhande cyangwa ugashaka kukivuga unonera, umurimo uzakunanira. Imana ntabwo ishyigikiye abakirisitu batajya batanga. Umuntu niba atanze nk’amafaranga 500 mu cyumweru agasengamo iminsi ine, aba atanze ibihumbi bibiri kandi ahembwa nk’ibihumbi 800 cyangwa 500. Ayo mafaranga atura yazamara iki? Niba udatura wumva ko pasiteri wawe azatungwa n’iki? Azarya sitariya? Gutanga ituro ni itegeko ry’Imana.”
Yakomeje agira ati “Uba mu Itorero ryanjye nkamenya ko usambana nakora iki? Hari amatorero amwe abahagarika, hari andi avuga ati ‘tuzakomeza tumwegere’. Uko ibyo babikora ku musambanyi ni ko nabikora ku mukirisitu udatura; ni ikintu kimwe, umukirisitu udatura ntaho ataniye n’usambana.”
Apôtre Mutabazi avuga ko bamwe mu bapasiteri bakora ikosa ryo gusaba abakirisitu amafaranga banyuze mu buhanuzi, ariko ko umukirisitu yigishwa ubundi agatura.
Ati “Nkanjye iyo mvuze amafaranga nyavuga nkomeje kuko Itorero risaba amafaranga. Urugero niba rusohora miliyoni mu kwezi rukeneye ibihumbi 250 buri cyumweru.”
Akomeza avuga ko nta kosa riri mu kwigisha abakirisitu gutanga amaturo, ngo keretse ku matorero afite abaterankunga mu bindi bihugu.
inkuru ya emma@igihe.rw

No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *