Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

January 29, 2019

Inoti nshya ya 500 yageze ku isoko

Banki Nkuru y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gushyira ku isoko inoti nshya y’amafaranga 500 y’u Rwanda mu rwego rwo kongera ubwiza,umutekano no kuramba kw’inoti z’amafaranga y’u Rwanda.
Reba ku mafoto uko iyo noti isa.
Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 8 Gicurasi 2013, hemejwe Iteka rya Perezida rihamya inoti nshya y’amafaranga magana atanu y’u Rwanda (500 FRW) ko ifite agaciro mu Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri wari ushinzwe Imirimo y’Inama (...)
Banki Nkuru y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gushyira ku isoko inoti nshya y’amafaranga 500 y’u Rwanda mu rwego rwo kongera ubwiza,umutekano no kuramba kw’inoti z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 8 Gicurasi 2013, hemejwe Iteka rya Perezida rihamya inoti nshya y’amafaranga magana atanu y’u Rwanda (500 FRW) ko ifite agaciro mu Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri wari ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Musoni Protais, yavuze ko icyatumye habaho guhindura inoti y’amafaranga 500 yari isanzwe ikora, ngo iyaririho yari ifite ikibazo cy’uko itinjiraga mu byuma bibara amafaranga ngo biyibone neza, rimwe na rimwe bikayisimbuka.
Yavuze kandi ko icyatumye hemezwa inoti nshya ya 500, harimo no guhindura bimwe mu bimenyetso byayirangaga, ibyariho birimo abaturage basoroma icyayi bigasimbuzwa n’ibimenyetso by’ubukungu bw’igihugu harimo n’ikoranabuhanga. Iyi noti nshya igaragaraho inka ku ruhande rumwe, urundi hakagaragaraho abana biga bari gukoresha mudasobwa.
Inoti y’amafaranga 500 yahinduwe yatangiye gukoreshwa kuwa 1 Gashyantare 2008.
Iyi noti ishaje ya 500, BNR yatangaje ko izavanwa ku isoko burundu nibitangazwa, ariko ubu zigiye gukorana zombi.
Reba ku mafoto uko iyo noti isa.

Twandikire

Name

Email *

Message *