Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

December 31, 2019

Dufatanyije dushobora gukora byinshi, nk’akarere ka RUBAVU ntituzahwema gufatanya namwe”

“ Dufatanyije dushobora gukora byinshi, nk’akarere ka RUBAVU ntituzahwema gufatanya namwe”

Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu kuri uyu wa gatanu taliki ya 27/12/2019 mu muhango wo gusoza imurika n’imurikagurisha ryaberaga mu karere ka Rubavu, ryari rimaze ibyumweru bibiri.

Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w'akarere ka Rubavu
N’umuhango witabiriwe n’inzego zitandukanye harimo iza leta n’abikorera ku giti cyabo. Bamwe mubitabirye iri murikabikorwa harimo n’abagera ku 125 bahagarariye ibihugu bigera 7 bamuritse ibyo bakora bagamaje kubona abakiliya no kunoza ibyo bakora biciye mu babasuye, bashimira cyane ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ku mwanya mwiza bahawe ngo bamenyekanishe ibyo bakora muri aka karere biciye muri iri murika n’imurikagurisha ritegurwa buri mwaka.

Mu ijambo ry’umuyobozi uhagarariye urugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu, Madamu Kayumba NYOTA yavuze ko iri murikagurisha ryitabiriwe kurwego rushimishije, kandi ko ryitabiriwe n’abantu benshi batandukanye by’umwihariko abamurikaga ibikorwa byabo ndetse n’ abari barisuye, bityo ashimangira ko intego bari bihaye bayigezeho ku kigero gishimishije, Madam Kayumba yijeje ubufatanye no bindi bikorwa bitanduakanye, ashimira abafatanyabikorwa barimo by’umwihariko inzego z’umutekano n’abandi bose bafatanyije kugirango iri murikagurisha rigende neza.

Habyarimana Gilbert, umuyobozi w’akarere ka Rubavu akaba n’umushyitsi mu kuru muri uyu muhango yashimiye cyane abitabiriye iri murika n’imurikagurisha rya 2019,  asaba ko ubufatanye bwagaragaye bwanakoreshwa muguhuza imbaraga kugirango n’ibindi bigo binini biri muri aka karere biziyongere mu imurikagurisha, ry’umwaka utaha ati: “Dufatanyije, Dushobora gukora byinshi, nk’akarere ntituzahwema gufatanya namwe” yasabye ko harebwa kure mu rwego rwo kugirango hajye hanakemurwa ibibazo byinshi bikibangamiye imibire myiza n’iterambere ry’akarere ka Rubavu”

Yashimangiye icyifuzo cyagaragajwe cy’uko hashyirwaho imurika n’imurikagurisha rihoraho muri aka karere cyane cyane iry’ibikorerwa iwacu (Made in Rwanda) maze avuga ko bagiye kubishyiramo imbaraga bafatanyije n’inzego basanzwe bategurana iki gikorwa kandi ko ntakabuza bizagenda neza. Yasabye ko udushya twabonetse muri iri murika n’imurikagurisha twaziyongera, maze ashimira uruhare rw’itangazamakuru mu kumenyekanisha ibikorwa by’akarere anasaba ko ryazajya  rimenyekana mbere y’amezi 3 kugirango rizajyere kure hashoboka.
 
kuva kuwa 16/12/2019 kugeza kuwa 27/12/2019 Iri murikagurisha  ryatanze imirimo mishya kubagera kuri 300,  ryasuwe kandi  n’abarenga ibihumbi mirongo ine nabirindrwi (47)  n’abandi bagera ku 125 bahagarariye ibihugu bigera 7 birimo Rwanda, Tanzaniya, Ghana, China, Cameroun, RDC, India. Hanatanzwe kandi ibihembo n’amashimo  kubantu batandukanye barimo abamuritse neza kurusha abandi, Inzego z’ubufatanye, ndetse n’izababaterankuga batandukanye.

Camarade MUHIRE,
Rubavu District

August 29, 2019

Rusizi : Nkiliye Ildephose, yiyemeje kuba intumwa nziza kandi yizewe itazatenguha abo ashaka guhagararira mu mutwe wa Sena


Mu bikorwa bye byo kwiyamamaza akomeje kugira mu ntara y’iburengerabuza, Nkiliye Ildephose  uri kwiyamamariza muri utu turere aravuga ko yiyemeje kuba intumwa nziza kandi yizewe itazatenguha abo ashaka guhagararira mu mutwe wa Sena.
Candidat senateri Nkiliye Ildephos imbere y'inteko itora

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri ubwo yari imbere y’abajyanama bagize inteko itora baturuka mu ntara y’iburengerazuba n’abagize biro za njyanama z’imirenge igize Akarere ka Rusizi bari bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida senateri batorwamo abazavamo 3 bazahagararira intara y’iburengerazuba, bahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena,
Imbere y’ abajyanama bagize inteko itora baka karere, Nkiliye Ildephose  mu migabo n’imigambi ye yashimangiye ko azaba intumwa nziza kandi yizewe itazatenguha abo ashaka guhagararira mu mutwe wa Sena, binyuze muri gahunda afite azafatanya n’abandi basenateri
“nshingiye ku kugirango duteze imbere igihugu dushingiye kandi ku iterambere rirambye tuzagira uruhare mu mategeko abereye u Rwanda kugirango abanyarwanda bakomeze bagire iterambere rirambye kandi ridaheza”.
Yavuze kandi azafatanya n’abandi aharanira isaranganyabukungu ridaheza, mu banyarwanda, kuburyo abantu bose bazajya mu byiciro byegeranye” nyuma yo kubona ko hari itandukaniro rinini mu bukungu
“Tuzomeza kubaka governoma ikomeye, umutekano uhamye kdi usesuye dushyira imbere ubukungu burambye, duharanira imibereho myiza y’ abanyarwanda kdi dushimangira imiyoborero buri wese y’ibonamo”
mu ijambo rye kandi  yavuze ko yizeye gufatanya n’abandi basenateri mu bikorwa byo kwemeza amategeko yagira uruhare mu guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, umutekano n’ubusugire bw’igihugu, binyuze muri gahunda zitandukanye afite.
Nkiliye Ildephose yakoze imirimo inyuranye muri iki gihugu, aho Yabaye umuyobozi w’inzego z’ibanze, yabaye kandi umuyobozi w’akarere ka rutsiro mu mwaka wa 2006-2007 nyuma yaho yagiye mu mwuga w’ubwarimu n’ubusashakashatsi  kuva 2007, Yakoze kandi mu mishinga inyuranye irimo uwakorewe mu ntara y’iburengerazuba ari kwiyamamarizamo ho mu karere ka rusizi, kugeza ubu n’ umwalimu n’umushakashatsi muri za kaminuza by’umwihariko muri kaminuza gatolika ya Kabgayi.



Camarade MUHIRE
Rusizi/ Western Province

June 26, 2019

Faculty of JC and Communication studies at ICK Released Committee of Media and Public Relations CLUBS

On Tuesday June 25th, 2019 at 11:15 am the students  hold a conference with the Faculty Board. the conference was aimed at discussing about rules and regulations of TV and Radio studio and the election of committee of ICK-Media and Public Relations Clubs.
The elected committee with Chief Department  of JC and Acting Dean of JC on left 
the members faculty of journalism and communication studies were gathered to vote their representative of media and PR clubs as they were informed early by The acting Dean of JC
The Elected leaders of Media and Public Relations Clubs are the following: 

A. Media

Chairperson: Ishimwe Alain
Vice Chairperson: Umutesi Alice
Secretary: Niyifasha Odile
Treasurer: Uwase Ibambe Gentille 
Technician of Audiovisual: Rutagengwa Jean Paul
Technician of Print Media: Mfashijwenimana Gaspard
Technician of Online journalism: Kamanzi Eric


B. Public Relations Club:

Chairperson: Ndengeyingoma Jean Baptiste 
Vice Chairperson: Ntigurirwa Benoit 
Secretary: Nahimana Diane 
Treasurer: Ashimwe Liriane 
Technician of Corporate Communication: Damarara Marie Mireille 
Technician of Advertising and Branding: Umutesi Clarisse
Technician of Online PR: Kabagema Joseph

Hategekimana Jean Baptiste, Acting Dean of JC shared TV and Radio studio rules and regulations for to participants to discuss about those rules and regulations of the studio area whereby it takes ICK management 's observation and approval of official its publication. the renewed rules and regulations will help students and on behalf of Faculty to deliver good and quality service as well as ICK public.

June 25, 2019

Kigali: Inama yahuruje abantu imihanda yose y'igihugu yasubitswe na RIB na Police


Iyi ni inama imaze igihe ivugwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho abantu benshi bari kuzayitabira bijejwe gutahana amadolari 197 y'amanyamerika.
Abantu bari uruvunganzoka muri kigali convention center
Umubare munini w’abantu baturutse hirya no hino mu gihugu, kuri uyu wa Kabiri waruteraniye i Kigali ahazwi nka Kigali Convention Centre, mu nama byari byavuzwe ko ari iyo kubahugura ku bijyanye no gukora ubucuruzi no kongera amafaranga, ariko birangira hitabajwe inzego z’umutekano zirimo RIB na Police.

CP Rumanzi yabwiye abari muri iyi nama ko igomba kuba ihagaze, nyuma y’uko ubuyobozi bwa Convention Centre bwitabaje inzego z’umutekano kubera akavuyo k’abantu bari bahari.
Yavuze ko kuba abantu bagiye guhugurwa, ubwabyo nta kibazo cyakabayemo ariko uburyo bwateguwemo bigaragaza ko harimo ibibazo bikomeye.
Yakomeje ati “Uwatumiye na we ntabwo azi umubare w’abantu yatumiye, abari hanze bakubye nk’ inshuro 10 abarimo imbere. Uburyo bwo kwiyandikisha na bwo buratandukanye. Biragaragara ko harimo ikibazo, nicyo gituma twitwaje RIB. Hari ibimenyetso byinshi bigaragara ko harimo ikibazo kigomba gukurikiranwa"
Yakomeje agira ati “Turasaba ko ibyo biba bihagaze.” Yavuze ko kuba abantu bagiye guhugurwa, ubwabyo nta kibazo cyakabayemo ariko uburyo bwateguwemo bigaragaza ko harimo ibibazo bikomeye.
Bamwe mu bitabiriye iyi nama basanga ari bumwe bwo kwambura amafaranga aho hari abandikiwe basabwa kuzishyura abandi ntibabone ubwo butumwe bityo bagasanga ngo ari ubutekamutwe bugezweho mugihe bamwe bavuga ko kwari ukuri ahubwo habuze uburyo bwo kugenzura umubare wabagombaga kwitabira iyi nama.
Ayinkamiye Emerence n'umunyeshuri waje aturutse mu karere ka Muhanga, we avuga ko yicuza umwaya yataye kandi ko atigeze asobanurirwa ibijyanye no kwishyura mbere y'inama. yagize ati: " njye nazindutse nkuko babidusabye mu butumwa baduhaga, ariko natunguwe no gusanga bari kwishyuza amafaranga kdi njye ntabyo namenyeshejwe"
Bagirubwira Patience, umucuruzi wikorera kugiti cye waje aturutse i Nyanza mu ntara y'amajyepfo we asanga iyi nama yari nziza cyane, bityo akaemeranya n'abavuga ko habuze uburyo bwo kumenya no kugenzura umubare w'abari kuzayitabira: yagize ati: " kuza ndabonye nta gihombo nagize kuko ubumenyi nari gukura aha mpamya ko bwari kuzamfasha mu buzima bwanjye bw'ibyo nkora."
yongera ko " ikibazo cyabaye umubare w'abantu benshi, njye mbona iyo baza guhagarika no kugira umubare ntarengwa twari kuba twatangiye iyi nama."
Byemejwe ko abatswe amafaranga kugira ngo binjire bayasubizwa, nyuma y’uko inzego z’umutekano zari zimaze kubyinjiramo. Zavuze ko amafaranga yari amaze gukusanywa arenga miliyoni 15 Frw.

Iyi nama bivugwa ko yateguwe n’ikigo Wealth Fitness International, aho abiyandikishije bizezwaga gutahana amadolari ya Amerika 197, maze urubyiruko rwiyandikisha ku bwinshi gusa Byemejwe ko abatswe amafaranga kugira ngo binjire bayasubizwa, nyuma y’uko inzego z’umutekano zari zimaze kubyinjiramo. Zavuze ko amafaranga yari amaze gukusanywa arenga miliyoni 15 Frw..
Abanyamakuru babaza Inzego z'umutekano igikuriraho
abari mu cyumaba cy'inama bategereje ko itangira 
DG wa RIB atanga ubusobanuri bw;ikiri gukorwa

June 10, 2019

Inside GMO 2017-2018 Annual Report


In the fiscal 2017/2018, Annual Report GMO mainly focused on enhancing accountability mechanisms in the public and private institutions by ensuring effectiveness of GBV service delivery, and improving communication for gender equality achievements and focuses on key realized achievements vis-a-vis the institutionalization of gender accountability and service delivery to victims of gender based violence.

Throughout the fiscal year, GMO’s performance on key activities implemented enunciated through Government pillars like Transformational Governance, Social Transformation pillar and Economic Transformation pillar.
1.       Transformational Governance
In line with transformational Governance, GMO has contributed to strengthening gender accountability in public institutions, and Fixed based Operators (FBOs), enhancing institutional capacity on gender accountability, generation of gender data across sectors for evidence based planning and decision making, enhancing gender responsiveness in laws, policies and strategies, monitoring compliance with regional and international gender related commitments and monitoring the effectiveness of GBV prevention and response mechanisms.
2.       Social Transformation pillar
GMO undertook the development of gender status in health and energy sectors in the framework of ensuring quality standards of living for both men and women. In addition, a gender responsive assessment on VUP and Girinka was conducted.
3.       Economic Transformation pillar
Moreover, in the framework of economic transformation and in line with the Country’s commitment on financing for gender equality, an audit on the implementation status of gender budget statement was conducted. This aimed to measure the levels to which budget agencies work towards promoting gender equality and fight against gender based violence.
This report involves key achieved results such persisting gender gaps where by Institutional development of GMO were initiated to enabled them serving for gender equality   through Updating public institutions gender data, Stock management, Resource mobilization and Capacity Building and Training all were address in this report.
Even though, during fiscal year 2017-2018 several activities were performed, a number of challenges were noticed in this Report, such Limited capacity and gender expertize to inform effective gender mainstreaming across sectors and programs, Limited collection and use of sex disaggregated data and Gender neutral accountability mechanisms. But the report denotes progressive improvements in delivering to gender equality though more efforts greatly needed.
Gender Monitoring Office was instituted with the mandate of monitoring and evaluating the implementation of gender principles and the fight against Gender Based Violence. While contributing to government orientation of having a society where citizens have equal rights between men and women and will continue to ensure that gender accountability is institutionalized at all levels for inclusive and sustainable development.

March 11, 2019

Nkumba: urubyiruko rusaga 400 rwa AERG rusoje itorero kumugaragaro


Urubyiruko rugize umuryango wa AERG rumaze icyumweru i Nkumba mu cyigo cy'igihungu cyigisha umuco w'ubutore (NUDC) gihereye mu karere ka Burera mu ntara y'Amajyaruguru aho rwatozwaga indangagaciro z'umuco nyarwanda kunsanganya matsiko igira iti: *DUHARANIRE IMBERE HEZA TURINDA AMATEKA YACU * 

zimwe muri gahunda bahabwaga harimo:
*ibiganiro kunsanganya matsiko
*imikorongiro
*kwigishwa umuco N'ibindi byinshi bitandukanye baherwaga mu masibo agera ku 10
mu butumwa butandukanye bwakunzwe kugarukwaho n'abayobozi batandukanye MINALOC, MINIYOUTH, NUDC ....harimo
*Gukoresha neza amahirwe ari imbere mu gihugu no mukarere kugirango urubyiruko ruve mubushomeri.
*kutitinya no kudasuzugura umurimo
*kwizigamira bigamije igishoro.
*kutiga utegereje kubunza diplome ushaka akaza no
*gukoresha neza imbugankoranyambaga werekana neza isura nyayo y'igihugu cyacu
kwirinda ibiyobyabwenge, ubwomanzi, n'ibindi
*kugira intego ndetse n'icyerekezo.
Hon. Polise Denis, asoza Itorero ry'INTAGAMBURUZWA V za AERG,"Muge muzirikana ko kuvuga urwongereza cg urufaransa, ntibivuzeko uruta nyoko cg so wakubyaye cg ukurera!"   

Nyuma yaho intore zari zivuye kukarubanda ryahawe izina ry' *intagamburuzwa igice cya 5* na nyuma kandi yo gutemberezwa ingoro y'amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu,

"ntayindi ntwaro ubu bafite yaruta iyo intwari z'igihugu zari zifite mugihe cyo kubohora igihugu ahubwo ko bagomba kwiga, bagatsinda ntakintu nakimwe kibagamburuje yaba inzara, amateka mabi: "iyo ukora ibihabanye n'ibyo igihugu cyifuza uba ukomeretsa igikomere cy'uwaharaniye ukubaho kwawe uyu munsi"
nibwo butumwa uru rubyiruko rwaherewe ahazwi kuri CND I kigali.

Ni kunshuro ya 5, kubufatanye na FARG, NIC(NATIONAL, ITORERO COUNCIL), AERG itegura itorero ry'abanyamuryango bayo kugirango bakure ari intore zihamye koko, igihugu cyifuza, uyu mwaka hatojwe abasaga 400, ninabo bahwe icyemezo cyuko ari intore, ubu bakaba ari abatoza nk'uko Honorable Eduard BAMPORIKI abigaragaza kumpamyabumenyi zabo uru rubyiruko kandi rwiyemeje ko rugiye guhindura amateka, uko rushoboye kose rushyira mubikorwa ibyo rwatojwe byose.


Camarade MUHIRE. i Nkumba kuwa 10/02/2019

February 21, 2019

Amamara.blogspot.com, MONEY FIRST

Bite c ! reka nizere ufite inyota yo kureba imbere heza hawe,  gusa nta kindi bisaba.  *"GUKORA CYANE"* niryo banga.

Nitwa Camarade,  iyi group,  uzayiboneramo inshuti muhuje intego,  uzamenya uko MULTI LEVEL MARKETING ikorwa
Uzajoinig *Udoornet.com* rearly works.

Kanda kuri iyi link wiyandikishe *https://www.udoornet.com/r?id=2019215162707*  ni 5000 Rwf gusa ukunguka ibihe byose, utegereje iki ?

Mbaza uko wakunguka ushoye 5k kuri tel: *0781190354*, let's go with

January 29, 2019

Inoti nshya ya 500 yageze ku isoko

Banki Nkuru y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gushyira ku isoko inoti nshya y’amafaranga 500 y’u Rwanda mu rwego rwo kongera ubwiza,umutekano no kuramba kw’inoti z’amafaranga y’u Rwanda.
Reba ku mafoto uko iyo noti isa.
Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 8 Gicurasi 2013, hemejwe Iteka rya Perezida rihamya inoti nshya y’amafaranga magana atanu y’u Rwanda (500 FRW) ko ifite agaciro mu Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri wari ushinzwe Imirimo y’Inama (...)
Banki Nkuru y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gushyira ku isoko inoti nshya y’amafaranga 500 y’u Rwanda mu rwego rwo kongera ubwiza,umutekano no kuramba kw’inoti z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 8 Gicurasi 2013, hemejwe Iteka rya Perezida rihamya inoti nshya y’amafaranga magana atanu y’u Rwanda (500 FRW) ko ifite agaciro mu Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri wari ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Musoni Protais, yavuze ko icyatumye habaho guhindura inoti y’amafaranga 500 yari isanzwe ikora, ngo iyaririho yari ifite ikibazo cy’uko itinjiraga mu byuma bibara amafaranga ngo biyibone neza, rimwe na rimwe bikayisimbuka.
Yavuze kandi ko icyatumye hemezwa inoti nshya ya 500, harimo no guhindura bimwe mu bimenyetso byayirangaga, ibyariho birimo abaturage basoroma icyayi bigasimbuzwa n’ibimenyetso by’ubukungu bw’igihugu harimo n’ikoranabuhanga. Iyi noti nshya igaragaraho inka ku ruhande rumwe, urundi hakagaragaraho abana biga bari gukoresha mudasobwa.
Inoti y’amafaranga 500 yahinduwe yatangiye gukoreshwa kuwa 1 Gashyantare 2008.
Iyi noti ishaje ya 500, BNR yatangaje ko izavanwa ku isoko burundu nibitangazwa, ariko ubu zigiye gukorana zombi.
Reba ku mafoto uko iyo noti isa.

Twandikire

Name

Email *

Message *