Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

December 31, 2019

Dufatanyije dushobora gukora byinshi, nk’akarere ka RUBAVU ntituzahwema gufatanya namwe”

“ Dufatanyije dushobora gukora byinshi, nk’akarere ka RUBAVU ntituzahwema gufatanya namwe”

Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu kuri uyu wa gatanu taliki ya 27/12/2019 mu muhango wo gusoza imurika n’imurikagurisha ryaberaga mu karere ka Rubavu, ryari rimaze ibyumweru bibiri.

Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w'akarere ka Rubavu
N’umuhango witabiriwe n’inzego zitandukanye harimo iza leta n’abikorera ku giti cyabo. Bamwe mubitabirye iri murikabikorwa harimo n’abagera ku 125 bahagarariye ibihugu bigera 7 bamuritse ibyo bakora bagamaje kubona abakiliya no kunoza ibyo bakora biciye mu babasuye, bashimira cyane ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ku mwanya mwiza bahawe ngo bamenyekanishe ibyo bakora muri aka karere biciye muri iri murika n’imurikagurisha ritegurwa buri mwaka.

Mu ijambo ry’umuyobozi uhagarariye urugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu, Madamu Kayumba NYOTA yavuze ko iri murikagurisha ryitabiriwe kurwego rushimishije, kandi ko ryitabiriwe n’abantu benshi batandukanye by’umwihariko abamurikaga ibikorwa byabo ndetse n’ abari barisuye, bityo ashimangira ko intego bari bihaye bayigezeho ku kigero gishimishije, Madam Kayumba yijeje ubufatanye no bindi bikorwa bitanduakanye, ashimira abafatanyabikorwa barimo by’umwihariko inzego z’umutekano n’abandi bose bafatanyije kugirango iri murikagurisha rigende neza.

Habyarimana Gilbert, umuyobozi w’akarere ka Rubavu akaba n’umushyitsi mu kuru muri uyu muhango yashimiye cyane abitabiriye iri murika n’imurikagurisha rya 2019,  asaba ko ubufatanye bwagaragaye bwanakoreshwa muguhuza imbaraga kugirango n’ibindi bigo binini biri muri aka karere biziyongere mu imurikagurisha, ry’umwaka utaha ati: “Dufatanyije, Dushobora gukora byinshi, nk’akarere ntituzahwema gufatanya namwe” yasabye ko harebwa kure mu rwego rwo kugirango hajye hanakemurwa ibibazo byinshi bikibangamiye imibire myiza n’iterambere ry’akarere ka Rubavu”

Yashimangiye icyifuzo cyagaragajwe cy’uko hashyirwaho imurika n’imurikagurisha rihoraho muri aka karere cyane cyane iry’ibikorerwa iwacu (Made in Rwanda) maze avuga ko bagiye kubishyiramo imbaraga bafatanyije n’inzego basanzwe bategurana iki gikorwa kandi ko ntakabuza bizagenda neza. Yasabye ko udushya twabonetse muri iri murika n’imurikagurisha twaziyongera, maze ashimira uruhare rw’itangazamakuru mu kumenyekanisha ibikorwa by’akarere anasaba ko ryazajya  rimenyekana mbere y’amezi 3 kugirango rizajyere kure hashoboka.
 
kuva kuwa 16/12/2019 kugeza kuwa 27/12/2019 Iri murikagurisha  ryatanze imirimo mishya kubagera kuri 300,  ryasuwe kandi  n’abarenga ibihumbi mirongo ine nabirindrwi (47)  n’abandi bagera ku 125 bahagarariye ibihugu bigera 7 birimo Rwanda, Tanzaniya, Ghana, China, Cameroun, RDC, India. Hanatanzwe kandi ibihembo n’amashimo  kubantu batandukanye barimo abamuritse neza kurusha abandi, Inzego z’ubufatanye, ndetse n’izababaterankuga batandukanye.

Camarade MUHIRE,
Rubavu District

No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *