Mu bikorwa bye byo kwiyamamaza
akomeje kugira mu ntara y’iburengerabuza, Nkiliye Ildephose uri kwiyamamariza muri utu turere aravuga ko yiyemeje
kuba intumwa nziza kandi yizewe itazatenguha abo ashaka guhagararira mu mutwe
wa Sena.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa
kabiri ubwo yari imbere y’abajyanama bagize inteko itora baturuka mu ntara y’iburengerazuba
n’abagize biro za njyanama z’imirenge igize Akarere ka Rusizi bari bitabiriye igikorwa
cyo kwiyamamaza kw’abakandida senateri batorwamo abazavamo 3 bazahagararira
intara y’iburengerazuba, bahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa
Sena,
Imbere y’ abajyanama bagize
inteko itora baka karere, Nkiliye Ildephose mu migabo n’imigambi ye yashimangiye ko azaba
intumwa nziza kandi yizewe itazatenguha abo ashaka guhagararira mu mutwe wa
Sena, binyuze muri gahunda afite azafatanya n’abandi basenateri
“nshingiye ku kugirango duteze
imbere igihugu dushingiye kandi ku iterambere rirambye tuzagira uruhare mu
mategeko abereye u Rwanda kugirango abanyarwanda bakomeze bagire iterambere
rirambye kandi ridaheza”.
Yavuze kandi azafatanya n’abandi aharanira
isaranganyabukungu ridaheza, mu banyarwanda, kuburyo abantu bose bazajya mu
byiciro byegeranye” nyuma yo kubona ko hari itandukaniro rinini mu bukungu
“Tuzomeza kubaka governoma
ikomeye, umutekano uhamye kdi usesuye dushyira imbere ubukungu burambye,
duharanira imibereho myiza y’ abanyarwanda kdi dushimangira imiyoborero buri
wese y’ibonamo”
mu ijambo rye kandi yavuze ko yizeye gufatanya n’abandi
basenateri mu bikorwa byo kwemeza amategeko yagira uruhare mu guteza imbere
ubumwe bw’Abanyarwanda, umutekano n’ubusugire bw’igihugu, binyuze muri gahunda zitandukanye
afite.
Nkiliye Ildephose yakoze imirimo
inyuranye muri iki gihugu, aho Yabaye umuyobozi w’inzego z’ibanze, yabaye kandi
umuyobozi w’akarere ka rutsiro mu mwaka wa 2006-2007 nyuma yaho yagiye mu mwuga
w’ubwarimu n’ubusashakashatsi kuva 2007,
Yakoze kandi mu mishinga inyuranye irimo uwakorewe mu ntara y’iburengerazuba ari
kwiyamamarizamo ho mu karere ka rusizi, kugeza ubu n’ umwalimu n’umushakashatsi
muri za kaminuza by’umwihariko muri kaminuza gatolika ya Kabgayi.
No comments:
Post a Comment
Thank you all