Kompanyi y’Abataliyani “Leitner Group” iri kumvikana na Leta y’u
Rwanda kugira ngo iyifashe kubaka umushinga w’utumodoka two mu kirere
(Ropeway) ku kirunga cya Karisimbi, iravuga ko yiteguye, ngo itegereje
gusa ko u Rwanda ruyibwira ngo tangira.
Bumwe mu bwoko bw’utumodoka two mu kirere ‘ropeway’ twaba tugiye kugera bwa mbere mu karere.
Dominic BOSIO, Umuyobozi mukuru wa Leitner Group ushinzwe ‘Export
Sales‘ mu kiganiro yagiranye n’Umuseke yavuze ko uyu mushinga ushingiye
ku masezerano y’akazi azamara amezi 22, azatangira kubahirizwa impande
zombi nizimara kumvikana no kuyasinya. Gusa, ngo bateganya ko umushinga
bazaba bawurangije mu mezi 18 gusa. Ati “Iyi gahunda izaterwa n’igihe tuzabonera ibyangombwa byo
gutangira na gahunda yo kutwishyura, ibi ntabwo ari twe bireba (ni u
Rwanda).
”BOSIO avuga ko biteguye kuko ibyangombwa Tekinike byose bisobanutse
kandi bihari, ibi ngo akabishingira ko Leitner Group ari Kompanyi ifite
inararibonye mu bwubatsi no gukora ibikoresho bijyanye nabwo,
by’umwihariko mu bijyanye n’ibikorwa by’ubukerarugendo nka ‘Ropeway’
bazubaka mu Rwanda.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda iracyakora inyigo ku yindi mishinga
ifitanye isano n’uyu mushinga, nko kubaka aho abantu bazasura ‘Ropeway’
bashobora kwakirirwa, no guhuza za Minisiteri zose zifite aho zihuriye
n’uyu mushinga nka Minisiteri y’ibikorwaremezo, iy’umutekano,
iy’itumanaho n’iy’uburezi.”
Akavuga ko ikindi cy’ingenzi cyane ari ibiganiro bireba n’inkunga
izava mu mahanga yo gukora uyu mushinga, ngo ibiganiro birakomeje hagati
ya RDB na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi.
Dominic Bosio, umuyobozi ushinzwe ‘Export Sales’ muri Leitner Group,
.
Abajijwe niba biteguye gutangira umushinga igihe cyose baba bahawe uburenganzira bwo gutangira, BOSIO yagize ati
“Kompanyi
yacu iriteguye, ndetse yanatangiye inyigo z’ibanze. Iyi ‘ropeway’ izaba
imwe mu mishinga iri hagati ya 50 na 60 tuba dufite buri mwaka. Rero
ntabwo ari ikintu gikomeye cyane mu birebana e n’ibikoresho.”
Gusa, nanone ngo bazi neza ko ku kirunga cya Karisimbi ari ahantu
hihariye hatandukanye n’ibindi bice by’u Rwanda, ndetse no muri Africa
yo hagati.
Ati
“Ni ahantu hihariye kubera imiterere yako karemano
nk’ikirunga ndetse n’ingagi zihari, ni ahantu hadasanzwe, Karisimbi
ntisanzwe (ntabwo ari umushinga usanzwe nk’indi).”
Dominic BOSIO yatubwiye ko amasezerano y’akazi ko gukora gukora uyu
mushinga afite agaciro ka miliyoni 38 z’ama-Euros, gusa aya mafaranga
ngo ashobora guhinduka bitewe n’imisoro n’igihe inguzanyo izamara.
Ikindi ngo agaciro k’umushinga karenze ziriya miliyoni kuko hari
n’ibindi bikorwaremezo RDB izubaka nk’imihanda, ibitwara umuriro
w’amashanyarazi n’ibindi bisabwa kugira ngo abasura iyi Ropeway
banezerwe, ibyo njye sinabimenya.
Umuyobozi w’Ishmi ry’Ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza yabwiye amamara.blogspot.com uyu mushinga bawitezeho kuzamura umubare w’abakerarugendo
basura Parike y’Ibirunga, no kongera ibyiza abakerarugendo bashobora
gusura mu Rwanda, ku buryo abakererugendo bashobora kurushaho gutinda mu
Rwanda kuko hari byinshi byo gusura, ibyo bivuze ko baba bazanahasiga
Amadovize menshi kururushaho.
Tumubajije niba muri uyu mwaka uyu mushinga uzaba watangiye, Kariza
yavuze ko atavuga ngo umushinga uzatangira igihe iki n’iki kubera ko
biterwa n’ibiganiro uko bizagenda.
Ati
“Nta kidasanzwe nabivugaho. ‘Its ongoing process’, ariko
icyangombwa cyane cyari ukubona uzayubaka (ropeway) kandi yarabonetse,
nabo ubabajije ubu bakubwira ko ibiganiro byatangiye.”
NAKWIBUTSA KO
*Ni umushinga wa miliyoni zirenga 38 z’ama-Euros
*Utumodoka two mu kirere bazubaka ku kirunga cya Karisimbi ni utwa kabiri muri Africa
*Ni umushinga witezweho kuzamura ubukerarugendo muri Parike y’Ibirunga
*
kompanyi yatangiye mu 1888