Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

September 25, 2017

Menya byinshi kuri Kizito Mihigo wizihiriza isabukuru y’imyaka 36 muri gereza ya Mageragere

Kizito Mihigo ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2017 arizihiriza muri gereza nkuru ya Kigali isabukuru y’imyaka 36 amaze avutse. Kizito Mihigo, ari mu Banyarwanda bavuzwe cyane mu myaka nk’itandatu ishize, akaba yarabanje kuvugwa kubera ibikorwa byiza yamenyekanyeho ariko akaza no kuvugwa cyane mu gihe yari akurikiranyweho ibyaha birimo no gucura umugambi wo kwica umukuru w’igihugu, ibyaha agikurikiranyweho kugeza n’ubu.
KIZITO MIHIGO mu rukiko nabagenzi be photo by camarade

KIZITO MIHIGO mumyambaro ya photo by camarade

Umuhanzi Kizito Mihigo yavutse kuwa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981, avukira i Kibeho, umwe mu mirenge y’akarere ka Nyaruguru, mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.Ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana batandatu. Ababyeyi be Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie, bamureze mu bukristu gaturika. Ubwo yari afite imyaka 9 y’amavuko, Kizito Mihigo yatangiye guhimba uturirimbo tw’abana, maze nyuma y’imyaka itanu, aza kuvamo umuhanzi w’indirimbo za Kiriziya Gaturika wamamaye mu Rwanda. Mu mwaka w’1994, Se umubyara (Buguzi Augustin) yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Kizito Mihigo yagiye avuga kenshi ko Jenoside yakorewe abatutsi iri mu byamuhaye inganzo y’ubutumwa yaje kujya aririmba
Ku myaka 14, ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa Seminari Nto ya Karubanda i Butare, yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gaturika mu Rwanda kugeza n’uyu munsi. Mu mwaka wa 2000, (ubwo yari afite imyaka 19), Kizito Mihigo yari afite indirimbo zirenga 200 za Misa.
Abifashijwemo n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, mu mwaka wa 2003 yagiye kwiga muzika i Burayi, maze mu kwezi kwa Nzeri 2008, aza kubona impamyabumenyi DFE « Diplôme de Fin d’Etudes», mu ishuri rya Conservatoire de Musique de Paris.
 Yigishije muzika mu ishuri ryisumbuye « Institut provincial » ryo mu Bubiligi, kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2010. Kuva yagera ku mugabane w’u Burayi, uyu muhanzi yatangiye guhimba n’izindi ndirimbo zitari iza Kiliziya, ahubwo zitanga ubutumwa bwubaka umuryango nyarwanda, bwunga kandi bubasaba kwihesha agaciro.
KIZITO MIHIGO  ahabwa igihembo  na  Jeannette KAGAME photo by camarade

Umuhanzi Kizito Mihigo yashinze kandi Umuryango KMP (Fondation Kizito Mihigo pour la Paix / Kizito Mihigo for Peace Foundation) aha uyu muryango intego yo guharanira amahoro n’ubumuntu mu bantu hakoreshejwe impano n’ubugeni bya gihanzi.
Mu mwaka wa 2011, Umuryango Imbuto Foundation wa Madamu Jeannette Kagame, wamuhaye igihembo nk’umunyarwanda ukiri muto wabashije gukora ibikorwa by’ubuhanzi byagize uruhare mu kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.
Paji y’ubuzima bwa Kizito Mihigo yaje guhinduka kandi bitungura benshi muri Mata 2014, ubwo byatangiraga kuvugwa ko uyu musore yaba yarafatanyije n’abarwanya Leta y’u Rwanda, mu gucura umugambi wo kwica bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda barimo na Perezida Paul Kagame. Icyaje kurushaho gutungurana, ni uko Kizito Mihigo yiyemereye ibi byaha.
Ubwo Kizito Mihigo yagezwaga bwa mbere imbere y’urukiko, yahise yemera ibyaha byose aregwa ndetse aboneraho no gusaba imbabazi umukuru w’igihugu. Icyo gihe yagize ati: “Nsabye imbabazi. Nzi ko igihugu cyacu kiyoborwa n’abantu bafite umutima ntabwo kiyoborwa n’ibikoko, bababariye kugeza no kubishe abandi muri Jenoside. Nongera gusaba imbabazi mpereye ku buyobozi bw’igihugu, Perezida wa Repubulika musaba imbabazi mubwira ko nta kibi mwifuriza. Mbizeza ko nkiri wa wundi n’ubwo icyaha cyaje kikankubita hasi, nimbona imbabazi, nzereka Abanyarwanda imigambi yanjye no kurushaho gushimangira ibyiza nakoze mbere.”
Kizito yiyemereye ibyaha ataruhanyije anasaba ko yahabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu agasubira mu muryango nyarwanda kwerekana ko yahindutse
Ubwo yasabirwaga gufungwa burundu, Kizito Mihigo yongeye kugaragaza ko agisaba imbabazi Perezida wa Repubulika n’umufasha we ku magambo mabi yabavuzeho, asaba imbabazi abacitse ku icumu rya Jenoside bose, ndetse anisegura ku buyobozi bw’igihugu n’Abanyarwanda muri rusange, aho yasabaga ko yahabwa amahirwe agasubira mu muryango nyarwanda gukosora amakosa yakoze.

Kuwa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2015, nibwo urubanza ubushinjacyaha bwaregagamo Kizito Mihigo na bagenzi be rwasomwe, abo bakaba ari Agnes Niyibizi, Ntamuhanga Cassien na Dukuzumuremyi Jean Paul, bakaba bose bari bakurikiranweho ibyaha by’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba no gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Nyuma yo guhamwa na bimwe muri ibi byaha Kizito Mihigo akaba yarahise akatirwa igifungo cy’imyaka 10. Gusa yahise ajurira, kugeza ubu bikaba bitegerejwe ko azongera akagezwa imbere y’urukiko rw’ikirenga aburanishwa kuri ibi byaha, gusa igihe azongera kuburanira cyo ntabwo kiramenyekana.
Kizito Mihigo wizihiza isabukuru y’imyaka 36 kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2017, byari biteganyijwe ko iyo atajurira, yari kuzarangiza igihano cye muri 2024, ni ukuvuga igihe azaba afite imyaka isaga 43 y’amavuko. Gusa ibi byaba mu gihe nta nsimburagifungo, insubikagifungo cyangwa imbabazi yaba yahawe. Yabanje gufungirwa muri Gereza izwi nka 1930 ariko hamwe na bagenzi be aza kwimurirwa muri gereza ya Mageragere

IBIGANIRO (AMAJWI) BY’UKO KWA RWIGARA BASHAKAGA GUHIRIKA UBUTEGETSI BYAGIYE HANZE


Inkuru dukesha ukwezi.com  iravuga ko , Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2017, aribwo Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara, ubu bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu mujyi wa Kigali. Ni nyuma y’uko ibyaha bari bakurikiranyweho byiyongereyeho ikindi kiganisha ku bugambanyi no kugirira nabi ubuyobozi bw'igihugu, ubu noneho amakuru yagiye hanze akaba ari ay’ibiganiro abo muri uyu muryango bagiranye byerekana uko bari bafite uwo mugambi bafatanyije n’imitwe iba hanze irwanya ubutegetsi
Diane aha yaganiraga n'itangazamakuru PHOTO BY CAMARADE
Ubwo Polisi y’u Rwanda yamaraga guta muri yombi Diane Rwigara, Anne Rwigara na Adeline Rwigara, Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yatangaje ko impamvu zatumye bafungwa aho gukomeza gukurikiranwa bari iwabo, zirimo kuba ibyaha byariyongereye kandi bakaba barakomeje no kurangwa n’ibikorwa byo kunaniza iperereza.
ACP Theos Badege ati: "Haje kwiyongeraho n’imyitwarire cyane cyane kuri Diane, y’uko yatangiye kujya ku mugaragaro ku maradiyo n’ahandi mu by’ukuri avuga ibintu bigize igikorwa cy’iperereza kandi akenshi iperereza ry’ibanze twese tuzi ko rikorwa mu ibanga, hagamijwe kurinda nyine amakuru, ariko noneho n’uburemere bw’ibyaha, nyuma y’ibyo muzi bari bakurikiranyweho hariho n’ibindi bikorwa bigize icyiciro cy’ibyaha bivutsa umutekano igihugu, uko ari batatu umwe wese afite ibyo yakoze byinjira muri iki cyaha, icya mbere kiraganisha ku bugambanyi ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi, icya kabiri ni uguteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, harimo ndetse n’ibindi wakongeramo biganisha ku kurwanya ububasha bw’amategeko n’ibindi. Ikigamijwe ni ukugirango iperereza risozwe neza nta bikorwa byo kukinaniza nk’ibyo bagaragaje".

Ikinyamakuru Taarifa kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nzeri 2017, cyatangaje indi nkuru ijyanye n’uburyo Diane Rwigara n’abo mu muryango we barimo n’abarwanya ubutegetsi bari hanze y’igihugu ndetse n’abo mu ihuriro rya RNC rya Kayumba Nyamwasa rirwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, baba baragize umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi ariko bikaza kubapfubana.
Hashingiwe no ku majwi yashyizwe hanze, agaragaza ibiganiro nyina wa Diane Rwigara, Adeline Rwigara yagiranye n’umuvandimwe we (Nyina wabo wa Diane) witwa Tabitha Rwiza, hagaragazwa inzira ndende y’uburyo inzego z’iperereza ry’u Rwanda zatahuye umuzigo wa Diane Rwigara, yaburiye mu ndege yagombaga kumujyana i Los Angeles muri Amerika, akaza no kugarurwa mu gihugu ageze muri Ethiopia.
Muri ayo majwi, Adeline Rwigara hari aho abwira umuvandimwe we Tabitha ati: "Thabi hari ibiteye ubwoba noneho kurenza byose, ariko nturire. Diane, erega ni rwangendanyi, ntabwo nabona icyo nkubwira, muri Valise ye, ngo baramubwiye ngo, ubundi nta kintu yari yajyanyemo,.. Diane ngo ajya kugenda, yafashe amadosiye ayashyira mu ivalisi ngo bari bamubwiye ngo arahurira nayo i Los Angeles, urabyumva? Afata amadosiye ayashyiramo, kandi arimo bya bindi bya Politike, nakubwiye ko amanywa n’ijoro aba yandika, aba ahura n’abantu, ari muri Opposition (abarwanya ubutegetsi) ya hano mu gihugu, dore ko ihari nini cyane, amaze kurokirita (kwinjizamo), bamwe baramurokirise nawe ararokirita barahura, ntabwo mbazi ni abantu batabarika, sinzi ibyo ari byo. Afite abantu bakorana, ibyo yandika buri munsi simbizi, yari abizanye sinzi aho yari abijyanye, urumva? Mu mutwe we ni Politike gusa, none kugeza ubu baggage (imitwaro) zarabuze, n’iyo zaboneka baggage nk’iye ntishobora guhita batayirebye. Buriya bamuhagaritse muri Ethiopia, kuko natekereje ko bari bayikuyemo bayisomye, buriya ntabwo yageze ku ndege, bayikuyemo barayisoma. Ubu rero igikurikira ni Imana ikizi. Namubwiye nti hano ho ntugishoboye kuhuririra, kandi deja dufite idosiye, Dan Munyuza yaravuze ngo njyewe na Diane dufite dosiye, ngo bari kuba baramfunze imyaka 10 kuko natutse Sena Kiribo, bakamfunga nka Ingabire ntihagire ungeraho, ngo na Diane twembi dufite dosiye, ndamubwira [abwira Diane) nti ko uyizi, none ukaba uruzi noneho hari ibimenyetso bifatika, ntacyo umuntu yavuga, wagiye ugafata imodoka ugasohoka rwihishwa uciye iy’ubutaka ko utabura abantu bakujyana mu gihugu cya hafi, ukagenda wagera i Burayi ugashakisha ukuntu ugenda, wenda ukajya Canada cyangwa Amerika, byakwanga ukareba n’ikindi gihugu ujyamo, ariko ukaba ugiye tukareba. [Diane nawe] ati ashwi, ati ntabwo nagaruka, ati ubwo byaba birangiye... Ubwo kandi ntugirengo, kudashaka kuva aha ni ibyo bintu arimo. Ngo abo bakorana batabona ko yabatengushye,... ati sinshobora guhunga, mbese ubwo ikintu yavuganye n’abongabo, ngo ni ako bagomba guhangana bari mu gihugu, ngo n’iyo twagenda we ntiyahava. Ngo iyo group yabo biyemeje kujegeza abo ... bari mu gihugu, unyumvire ibyanjye. Ubwose noneho wahera he urira? Ngibyo, ngibyo uko bimeze..."
Uyu Tabitha, nyuma yo kumva ibyo yabwiwe na Adeline Rwigara, yarumiwe maze avuga ko yumva yumwe yumagaye, kuko atiyumvisha ukuntu Diane Rwigara yanze gusohoka ngo ave mu gihugu. Ati: "Numwe, numye numagaye! Ngo Diane ntabwo ashobora gusohoka ngo ave muri icyo gihugu? Ubwose urumva icyo asigaje ari iki niba bafashe ayo madosiye, arimo ibintu bya Politike, ejobundi batanze uruhushya ku mugaragaro bati umuntu wese uri mu mitwe y’iterabwoba ni ukumuhonda inyundo, ubwo arareba agasanga ari mu biki? Ni ibyo byatumye bamugarura, bari bamaze kubona ayo madosiye! Ubwo se iyo ubona ngo umuntu avuye i Kigali ageze muri Ethiopia imizigo ye irabuze, ibyo wowe urumva byumvikana? Urumva intera yo kuva aho kugeza muri Ethiopie ngo umuzigo urabuze? Nta soni? Ariko mbega Mama Diane we, uwo mwana... Nonese ubundi ko yari asohotse? Yari aje ari buzagaruke? Mana yo mu ijuru we, karabaye noneho murapfuye mwese murarangiye we, kubera ibyo bidosiye babonye n’ubundi mwari mufite dosiye! Umva rero mureke mbabwire, niba Diane adashaka gusohoka, nimwisuganye mugende, ni ukuri kw’Imana aho bigeze niba yumva ko atagomba gusohoka, ahubwo yagombye no kwihutira kuva muri icyo gihugu. Ngo guhangana? ... Guhanganira aho mu gihugu, hari umuntu uhangana n’umuhamba koko? Yaje hano hanze ko ari nabwo yabona ukuntu ahaguruka agahangana? ... Ngo ashaka guhangana ariko Mana yo mu ijuru..."
Muri rusange, muri ibi biganiro bagiranye bakabyohererezanya kuri Whatsapp, nyina wa Diane Rwigara agaragaza ko nawe ubwe atishimiye uburyo umukobwa ye ajya mu bya Politiki ndetse agashaka no guhangana na Leta hamwe n’itsinda rinini avuga ko bafatanya mu migambi yo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Nyinawabo Tabitha, nawe agaragaza ko uyu mukobwa ibyo akora byose badakwiye gukomeza kumubambaho, ko bakwiye kumureka agahangana wenyine bo bakihungira


NB: Ijwi rya Adeline Rwigara ryumvikana muri ibi biganiro, byumvikana ko risa n’iryo asanzwe akoresha mu biganiro bitandukanye yagiye yumvikanamo mu itangazamakuru



reference:
http://www.ukwezi.com/mu-rwanda/3/biganiro-amajwi-by-uko-kwa-Rwigara-bashakaga-guhirika-ubutegetsi-byagiye-hanze
 


September 20, 2017

ABANYAMURYANGO BA AERG ICK BASOMEWE MISA Y’UMUVANDIMWE WABO UHERUTSE KWITABA IMANA


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20/09/2017 AERG-ICK Nibwo yasomewe MISA yari yarasabye igirango yibuke kandi isabire UWIRAGIYE THEOGENE witabye Imana mu kwezi kwa kanama. Iyi MISA yo gusabira uyu muvandimwe ngo ni igitekerezo cyatanzwe n’abanyamuryango ba AERG-ICK no kubufatanye bw’imiryango yabarizwagamo bababajwe n’urupfu rw’uyu nyakwigendera.
Fr. Dr Balthazar NTIVUGURUZWA, umuyobozi wa ICK Afatanyije na Fr. Dr DUSHIMIMANA FIDEL ushinzwe amasomo muri ICK nibo basaseridoti bifatanyije n’iyi miryango banatura Igitambcy’ukaristiya cyaturiwe muri chapelle ya ICK.
Nyuma yigitambo cya misa habayeho ressemblemet generale nayo yateguwe n’umuryango w’abascout ukorera muri ICK. K’ubutumwa butandukanye bwagarutsweho, bwibanze cyane ku gushimira ubuyobozi bwa ICK Ndetse n’umuryango mugari wa ICK by’umwihariko n’abagize iki gitekerezo cyo kwibuka uyu muvandimwe bakamusabira MISA.
DUSHIMIMANA FIDEL ni umuyobozi w’abanyeshuri muri ICK naho MWUMVANEZA DAVID, ni Umuhuzabikorwa wa AERG-ICK kuri iyi ressemblement bahurije kugushimira cyane abanyamuryango muri rusange b’iyi miryango yombi kubufatanye bagirana Banizeza abagize umuryango w’abascout ko igihe cyose bazabakenera kumpamvu zo gufatikanya, ko biteguye kubaha ubufasha. Naho kuruhande rw’abascout bo bashimangiye cyane ko ibikorwa nkibi bazakomeza kubikora nka kimwe bafata nkinshingano mu muryango wabo.
UWIRAGIYE THEOGENE yari umunyeshuri mu mwaka wa 3, akaba yari afite inshingano zitandukanye CP, umuyobozi muri AERG na AGE/ICK, yari kandi n’umunyamuryango w’Abascout na AERG bikorera muri ICK. yitabye Imana kuwa gatanu tariki ya 4/08/2017 azize uburwayi.

Commissar of Information and Documentation at AERG-ICK 2017-2018
CAMARADE MUHIRE

September 18, 2017

Abarerewe mu baskuti bageneye abakiri bato impano ibinjiza mu muryango bemye


Abagize Urunana Nyarwanda rw’Abarerewe mu Buskuti (Rwanda Ancient Scouts Alliance- RASAL) bashyikirije barumuna babo bakibyirukira mu muryango impano ya fulari 300 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu nk’ikimenyetso gishimangira ko babashyigikiye.

Uyu muhango wabereye kuri Paruwasi ya Kabuye Centre de Pastorale St Herene, mu Murenge wa Jabana, kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2017, wahurije hamwe abasaga 130 biganjemo urubyiruko rw’Abaskuti.
Amateka y’Abaskuti aha agaciro fulari (foulard/scarf) nk’ikimenyetso gikomeye kibaranga aho bari hose, bakayihabwa bwa mbere ku munsi bakozeho isezerano ribinjiza mu muryango.
Aka gatambaro gateye nka mpandeshatu kazingwa neza Abaskuti bakakambara mu ijosi, bikorwa kuva ubuskuti bwashingwa mu myaka yo hambere. Irindi hame ababarizwa muri uyu muryango bagenderaho ni iryo gutanga badategereje inyiturano nk’uko isengesho ryabo rigira riti “Urampe gutangana umutima ukeye, ntabishakira kuziturwa.”
RASAL yateguye iki gikorwa itewe inkunga n’abanyamuryango bayo babiri baba hanze y’u Rwanda, barimo Ingeli Elysa uba mu Budage na Venant Habiyakare uba muri Canada.
Ingeli Elysa, wari witabiriye uyu muhango, yasobanuye imvano y’igitekerezo cyo kugurira abakiri bato fulari ifatwa nk’ikimenyetso gikomeye muri uyu muryango.
Yagize ati “Naganirije ubuyobozi bwa RASAL ubwo nari ngiye kuza mu biruhuko nifuzaga gutanga impano y’amashati ya giskuti. Twasanze ubushobozi nari mfite bwari kuvamo atarenze 20 kandi twibukiranya ko muri iki gihe usanga hari benshi badafite fulari mu gihe zo nibura zihendutse. Twaje kwemeranya gushakira abana b’abaskuti fulari, nyuma mugenzi wanjye Venant Habiyakare nawe aza kunyunganira tugera ku mubare wa fulari 300”.

Twandikire

Name

Email *

Message *