Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

June 12, 2016

AFRICAN DAY SELECTION muri oratoire DON BOSCO Gatenga

Hashize amasaha make igikorwa cyo guhatanira umwanya wa 1 no gukomeza mu marushanwa yateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w'umwana w'umunyafrica kibaye, muri centre de jeunne Gatenga.

Mu kazi katoroshye kugeza ubu Oratoire Don bosco gatenga ifite nukumenya amatsinda n'abahanzi bahiga ayandi kugeza ku munsi nyirizina wo kwizihiza uyu muns (african child)

Nyuma yo gusobanura amategeko n'amabwiriza agenga iri rushanwa ryari ryitabiriwe n' ama group agera  4 mu mbyino za kizungu
1)AIR ARMY CREW
2)YOUNG NATION
3) TED CREW
4) IMPERS   hamwe nga group ngari ya fashion designer abari bafite munshingano iki gikorwa naba judge batowe byaje kurangira bemeje ko:

group yabaye iya
1° ari IMPERS 78%
2° YOUNG NATION 76%
3° AIR ARMY 72%
4° TED CREW 71%
naho muri fashion designer hatowe Miss na Mr oratoire Don bosco gatenga ndetse na couple ihiga izindi aribo:

Miss oratoire DON BOSCO gatenga 2016  akaba Scovia

Mr oratoire DON BOSCO gatenga 2016 akaba Steven

naho couple oratoire DON BOSCO gatenga ni
Iradukunda janviere na ADAM

bamaze kumenyeshwa uko bakurikiraye bagana ku musozo abana bongeye kwibutswa umunsi mpuzamahanga wabo byumwihariko nuko mu cyigo cyurubyiruko cya gatenga cyawuteguye

Umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umunyafrica usanzwe uba buri mwaka maze muri iki kigo cy 'urubyiruko nabo bakawutegura by'umwihariko kubera abana n' urubyiruko batari bake bagana iki kigo  kuburyo bwamafoto ushobora kureba aya ari hasi y' iyi nkuru. kandi ngo gahunda irakomeje.

June 10, 2016

Breaking news: Kicukiro, Impanuka idasanzwe ihitanye abarenga 6

Ahagana mu ma 11h:12 mu Karere ka Kicukiro mu Muyji wa Kigali ahanzwi nka kicukiro Centre , Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yavaga i Nyanzaicitse feri ihitana abantu batari bake.
Iyi kamyo ngo mbere yo kugwa hasi ikaba yabanjye guhitana abantu ndetse n’ibinyabiziga byari biparitse kuri iyi Cantre nk’uko bamwe babonye iyi mpanuka iba babitangarije amamara.blogspot.com.

Kugeze ubu ntabwo imibare y’abaguye muri iyi mpanuka itarangazwa ariko bamwe mu babibonye bavuga ko abahasize ubuzima batari munsi ya 6 wongeyeho nabakomeretse kuko kugeza ubu  inzego z’ubutabazi ziracyakura imirambo y’abantu benshi mu muhanda no mubinyabiziga

hari ibinyabiziga byangiritse bikomeye

Iyi kamyo ikaba yari yikoreye umucanga iwuvanye i Nyanza ya Kicukiro.
Iyi nkuru turacyayikurikirana......

June 8, 2016

'YOLO' promotion ya MTN ngo igenewe urubyiruko rw'u Rwanda

MTN_Rwanda igiye gutangiza gahunda (promotion) yise ‘YOLO’ mu rwego rwo kurushaho kwegera urubyiruko n’abakiri bato no kubafasha kugera ku nzozi z’ubuzima bwabo.

inkuru dukesha Kuri uyu wa 01 Kamena, mu kiganiri n’abanyamakuru, Yvone Makolo Manzi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri MTN (Chief marketing) yavuze ko gahunda ya ‘YOLO’ ari uburyo bwo kwegera urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-24.aho yagize ati “Turashaka kwereka urubyiruko ko MTN yaba umufatanyabikorwa wabo, kandi iri kumwe nabo mu buzima bwa buri munsi no mu nzozi bafite, MTN ikabafasha kugera ku nzozi no kuba abantu bakomeye muri iyi si iyobowe n’ikoranabuhanga.”

          Makolo chief marketing in MTN 

Makolo yavuze ko mu gutangira iyi gahunda, MTN_Rwanda yashatse kwegera no kubana n’urubyiruko kugira ngo irufashe kuvumbura impano no kumenya icyo rushoboye kandi bijyanye n’ubushobozi bucye rufite.
Avuga ko muri’YOLO’, urubyiruko ruzaba rushobora kugura internet n’ama-inite yo guhamagara ku mafaranga macye, kandi bakaba bashobora kubigeraho igihe icyo aricyo cyose, n’aho bari hose mu Rwanda.

Mu rwego rwo kumurika ku mugaragaro iyi gahunda ya ‘YOLO’, MTN_Rwanda yateguye igitaramo cyiswe ‘Kigali Turn up’ ku itariki 11 Kamena 2016, kuva Saa Sita z’amanywa, i Gikondo kuri ‘Expo ground’, kwinjira ari ubuntu. Abahanzi nka Charlie na Nina, Riderman na Urban Boys bakazasusurutsa abazitabira iki gitaramo.
 
twakwibutsako ko abazitabira ‘YOLO’ bazaba bashobora guhamagara nijoro ku ifarangarimwe ku munota, kandi bashobore no guhamagara bagenzi babo nabo biyandikishije muri YOLO ku mafaranga 10 ku munota. Hari kandi ngo n’izindi Serivise nyinshi MTN izabagezaho zikabafasha guhindura ubuzima bwabo. 



Twandikire

Name

Email *

Message *