Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

April 22, 2016

Rwamagana: Bafashe ‘banderole’ yo ku Rwibutso bayijyana ku itongo ry’uwarokotse

Abantu/umuntu bataramenyakana mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuri uyu wa gatanu tariki 22 Mata 2016 bafashe igitambaro kiriho amagambo ajyanye n’ibihe byo kwibuka bakivana aho cyari kimanitse ku rwibutso rwa Ruhunda bakijyana ku itongo ry’uwarokotse Jenoside uherutse gutanga ubuhamya mu muhango wo gushyingura imibiri y’abantu batanu bishwe muri Jenoside aha mu murenge wa Gishari.

Jeanne Umwiza umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye amamara.blogspot.com ko bamenye aya makuru kandi iperereza riri gukorwa ngo hamenyekane abantu bari inyuma yiki gukorwa kidasanzwe.

Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu nk’ubuyobozi bw’Akarere bafashe iki gikorwa nk’icyakozwe hagamijwe guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ingengabitekereza ya Jenoside
.
Iki gitambaro kuva ku rwibutso ujya aho bakijyanye ku itongo harimo urugendo ruri hagati ya 2 na 3Km.
Umwiza yagize ati “ Tumaze kubimenya twahise dututumiza inama rusange y’abaturage izaba kuwa gatatu saa cyenda kugirango hamaganwe ibi byaraye bikozwe mu murenge wa Gishari ”
Iyi banderole aho bayijyanye ni mu itongo uwarokotse jenoside yaje guhindura aho yororera inka, uyu warokotse akaba kuwa gatanu w’icyumweru gishize ubwo hashyingurwaga imibiri yabonetse yari yatanze ubuhamya bw’ubwicanyi ndekamere bwakorewe Abatutsi hano i Gishari.

tubibutse ko Ku rwibutso rwa Jenoside rw’ahitwa i Gati mu Karere ka Rwamagana mu cyumweru cyo kwibuka gusa hari habonetse abantu bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside bagera kuri 13, muri uyu murenge wa Gishari hagaragaye ibyaha nk’ibi bine(4) naho mu Ntara y’Iburasirazuba hose mu cyumweru cyo kwibuka hagaragaye ibyaha bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside 70 nk’uko byavuzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Ntara mu muhango wo kwibuka i Rukumberi mu cyumweru gishize.

April 21, 2016

commite yatowe ishinzwe kuvugurura chapelle yo mugatenga yatangaje igihe iyi nyubako izarangira

hari hashize amezi atari make abakristo gatorika muri chapelle nto yitiriwe bikiramariya utabara abakristo ihereye mukigo cy'urubyiruko cya gatenga ho muri paruwase kicukiro na gikondo batera inkunga uko bashoboye ngo bagure iyi chapelle imaze imyaka irenga 30 ikoreshwa naba bakristu.
ninyuma yuko abaje bayikoresha byageze aho baba benshi kuburyo  kuba ngo icyitwa chapelle (urusengero ruto) yahindurwa ikitwa central yewe , hari nabifuza ko yaba paruwase gusa ibi ntibyoroshye kuko ngo hari inzira biss'

ubwo yaganiraga ku murongo wa telephone na  ''www.amamara.blogspot.com"umuyobozi wa liturijiya (chapelle) akaba numwe mubagize commite yashyizweho kugirango ikurikirane iki gikorwa cyo kwagura iyi chapelle bwana MUNYAMPIRWA Augustin yatangaje ko bahamya neza ko 15/08/’’(Assumption day") uyu mwaka turimo abakristu bazajya basengera muri iyi chapelleni nyuma yo kwaka nkunga kuburyo butandukanye harimo amaboko yabakristo, gutanga amafaranga nibindi.
yagize ati ‘‘ ntakibazo rwose iri gutinda kubera ibi bihe byimvura kandi gukoresha abakozi igice cy'umunsi ntibyoroshye ahubwo ubu harigushakwa ubundi buryo twakihutisha iki gikorwa" abajijwe bimwe mu bibura yatangajeko ntabintubyinshi bibura ngo uru rusengero ngorube rwasozwa
ati‘‘ amabati arahari dusigaje gusakara gushyiramo sima mbese finisage (umusozo) murirusange ubundi tugatangira kuyikoresha"

bwana MUNYAMPIRWA Augustin afatanyije na commite yashyizweho itowe nabakristu avuga ko nyuma yo gukusanya inkunga uhereye mu miryango remezo igize iyi chapelle, abakristo ubwabo, nubundi bushobozi bwava ahandi ko babona ntampamvu yababuza kuzageza kuri iriya tariki ibi bikorwa bitararangira nubwo inzira ikiri ndende dore ko mugusoza hakenerwa amafaranga menshi bizwi nka finisage, ubu asaga million 10 niyo babona azasoza ikigikowa cyose.

iyi chapelle yari imaze amezi arenga 9 ibikorwa byay bigenda biguru ntege ahanini byaterwaga nubushobozi buke muri rusange
aba bakristo bamaze igihe basengera muri salle yahoze arimbera byombi muri iki kigo.

haba harikimaze kuboneka kuburyo ibi bikorwa byavamu nzira? babjijwe atyo yagize ati ‘‘nugukomeza kwitanga tukiyubakira ingoro ark natwe tura ifuzako y

iyi chapelle iramutse irangiye yaba itwaye amafaranga y u Rwanda arenga million 14
tubibutse ko iyi chapelle yakiraga abatarenze 250 -300 bicaye neza naho hanze hadasakaye  ikakiraho abareze ho 180 ubu byitezweko izajya yakira abarenga  magana atandatu  aya na mwe mumafoto yiyi nyubako itararangira

Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo bitandukanye i Burayi

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bamaze kwamamara cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ mu Rwanda. Kuri ubu agiye gutangira gukora ibitaramo bitandukanye ku mugabane w’i Burayi mu buryo bwo kurushaho kwagura ibikorwa bye bya muzika.
Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo bitandukanye i Burayi.

Mu ndirimbo zirimo ,Nzi ibyo nibwira, Ku migezi, Yesu Number One, Ndanyuzwe n’izindi, ziri mu ndirimbo zatumye izina ry’uyu muhanzi rijya mu mitwe y’abantu batandukanye.
Abenshi bakaba banavuga ko yazibye icyuho cy’abahanzi barimo Mani Martin na Patrick Nyamitali bamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana nyuma bakaza gusa n’aho bazivuyemo.
Ku itariki ya 28 Gicurasi 2016 akaba afite igitaramo azakorera mu Bubiligi nyuma yaho akazajya no muri Amerika aho yagiye abona ubutumire bw’abantu batandukanye bifuza ko yazaza kubataramira.
Israel Mbonyi yabwiye Umuseke ko bikunze yazajya mu Bubiligi abanje guca mu Buhinde aho yanamaze igihe yigira. Bityo nta gihindutse akazagenda tariki ya 25 Mata 2016.
Ku kibazo cya bamwe mu bahanzi bamara kugira izina rikomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana barangiza bakajya mu zindi njyana, Mbonyi avuga adakora umuziki kubera gushaka amafaranga.
Ati “Abantu turatandukanye cyane yaba mu mitekerereze cyangwa se no mu bikorwa runaka. Ntabwo nkora umuziki ntumbereye amafaranga cyane ahubwo ni ubutumwa ntanga bushobora kuyampesha”.
Israel Mbonyi mu bitaramo amaze gukora bigera kuri bibiri, niwe muhanzi umaze kuzuza ahantu aba yateguye gukorera ibyo bitaramo ugeraranyije n’abandi bakora injyana imwe.
reba amwe mu mafoto munsi hano.

Twandikire

Name

Email *

Message *