Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

October 11, 2016

Kicukiro: Impanuka z"ibinyabiziga za hato na hato ziravuza ubuhuha mu karere ka kicukiro

 Hari hashize igihe gito muri aka karere ka kicukiro,nubundi mu muhanda uva sonatube uzamuka werekeza i nyanza , gahanga, bugesera havuzwemo impanuka za hato nahoto, none uyu munsi kuwa 11/10/2016 ahagana mu masaha yigicamusi, Abantu bataramenyekana umubare bamaze kugwa mu mpanuka y’ikamyo ya gisirikare yabereye i Nyanza ya Kicukiro,
Iyi kamyo yari itwaye abasirikare ku burinzi yabirindutse hagapfa abantu tutarabasha kumenya umubare.
Abari aho batangaje  ko iyo kamyo yamanukaga i Nyanza ya Kicukiro yacitse feri ikagwa muri ruhurura (mu nkengero z’umuhanda), abagera kuri batandatu bikaba bikekwa ko bahise bitaba Imana, abandi benshi bagakomereka.
aha iyi kamyo yari yaguye muri ruhururaJPEG - 73.2 kbAbantu bari bashungereye ari benshi
 

Abakomeretse n’abitabye Imana ngo bajyanwe ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe.
Usibye abasirikare bari bayirimo, nta muturage wundi wapfuye cyangwa ngo akomereke nk’uko byatangajwe na CIP Emmanuel Kabanda, Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda. ibindi kuri iyi nkuru mugenzi wacu ara cyabikurikirana................

October 7, 2016

Haiti: Abarenga 339 bamaze guhitanwa n’umuyaga wiswe Matayo

Leta ya Haiti yatangaje ko abantu bagera ku 339 aribo bamaze kumenyekana ko bapfuye nyuma y’uko iki gihugu cyibasiwe n’inkubi y’umuyaga uturuka mu mazi yahawe izina rya Matayo (Hurricane Matthew).

 

Nkuko tubikesha ikinyamakur igihe.com ngo Ku wa kabiri nibwo uyu muyaga wibasiye Haiti, igice cyo mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba kikaba kiri mu bwigunge nyuma y’uko ikiraro cyabahuzaga n’ibindi bice by’igihugu gicitse. Abayobozi mu nzego z’ibanze batangaje ko uyu muyaga wahitanye abasaga 339, mu gihe abandi benshi bakuwe mu byabo.Minisitiri w’Umutekano muri Haiti, Ariel Henry yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko kugeza ubu abantu 108 aribo bamaze kumenyekana ko bapfuye ariko imibare ishobora kwiyongera.

Ni mu gihe kandi 50 mu bavugwa ko bapfuye ari abo mu mujyi wa Roche-a-Bateau uri mu Majyepfo ya Hait gusa bityo imibare ikaba itaragaragaza neza abaguye muri uyu muyaga ukomeye ,Ubuyobozi kandi buvuga ko inzu zigera ku 2000 n’amashuri 10 hirya no hino mu gihugu byangiritse cyane.

Uyu muyaga watumye kandi amatora ya Perezida yari ateganyijwe mu mpera z’iki cyumweru asubikwa.
Uretse abapfuye muri Haiti, hari n’abandi batandatu bo muri Repubulika ya Dominican bahitanywe nawo.
Kuri ubu uyu muyaga wiswe Matayo wakomereje muri Bahamas nyuma yo guca muri Haiti na Cuba, biteganyijwe ko uzanagera muri Leta ya Florida, imwe mu zigize Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Niyo nkubi y’umuyaga ihitanye abantu benshi nyuma y’undi wiswe Sandy wahitanye abagera ku 147 mu 2012.
Mu 2005 nabwo umuyaga wiswe Katrina wahitanye abantu 1800 muri Amerika unangiza n’ibintu bifite agaciro ka miliyari 108 z’amadorali.reba munsi aha kuburyo bwamafoto nayo dukesha iki kinyamakuru











October 6, 2016

NTIBISANZWE: Mu gihugu cya Bangladesh umwana w’ umuhungu yavukanye isura imeze nk’ iyo umusaza w’ imyaka 80.


MyPassion
Uru ruhinja rwavukanye iminkanyari mu isura, umubiri wegeranye n’ amaso ahenengeye nk’ ay’ umusaza.
Umuganga wabyaje Parul Patro mama w’ uyu umwana yavuze ko bibaho ko umwana avukana isura imeze nk’ iy’ umusaza. Ati “biterwa n’ indwara idakunze kubaho yitwa progeria”.
Uyu mwana yavutse ku babyeyi bakiri bato.
Se w’ uru ruhinja Biswajit Patro yavuze ko nubwo babyaye umwana ufite isura idasanzwe bitababuza umunezero wa kibyeyi.
Yagize ati “Nta cyatubuza gushima Imana. Nta mpamvu n’ imwe yatuma tutishimira umwana twabyaye n’ ubwo afite isura idasanzwe. Dushimishwa no kumubona mu nzu yacu”

Ababyeyi b’ uyu mwana bavuga ko mu rugo rwabo abashyitsi bahora ari urujya n’ uruza bose bafite amatsiko yo kureba umwana wavukanye isura itangaje.
Papa we yagize ati “ Twagiye twakira abashyitsi benshi barimo abavandimwe, inshuti n’ abaturanyi. Tunezerwa no kubakira bose mu rugo rwacu”
Biswajit n’ umugore we Parul Patro bafite icyizere ko umuhungu wabo azakurana ubuzima bwiza nubwo yavukanye isura idasanzwe.

Progeria ni burwayi ki?

Progeria ni uburwayi umwana avukana butewe n’ imiterere y’ uturemangingo tw’ ababyeyi be . Ubu burwayi bugaragara kuri umwe muri miliyoni enye z’ abantu. Nubwo abana bavukana ubu burwayi bavuka ntakibazo bafite batangira kugaragaraza ibimenyetso by’ indwara bakiri bato. Abana bavukanye ubu burwayi bakunze gupfa batararenza imyaka 13.

Mumwanya uri buze Umujyi wa kigali witeguye guherekeza Nyakwigendera senateur jean de dieu Mucyo



Senderi, Mariya Yohana, Bon Homme, Mibirizi na Grace bahimbye indirimbo ivuga ibigwi bya Senateri Jean de Dieu Mucyo witabye Imana.


abahanzi basanzwe bazwi cyane mu ndirimbo zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Senderi, Mariya Yohana, Bon Homme, Mibirizi na Grace nibo bakoze iyi ndirimkbo ivuga ku bigwi byuyu senateri witabye imana azize urupfu rutunguranye ubwo yajyaga mu mirimo ku intekonshinga mategeko i kigali
Kuba barahisemo guhita bakora iyo ndirimbo bise ‘Intwari ntipfa’, ngo ni uburyo nyakwigendera yabaye intwari mu kazi ke. Bityo akaba azahora ari ikitegererezo ku rubyiruko ruto rwagiye rubana nawe mu bikorwa bitandukanye.

Senderi, Mariya Yohana, Bon Homme, Mibirizi na Grace nibo bakoze iyo ndirimbo

ERIC Senderi iburyo,hagati ni SENATEUR J Dieu Mucyo, ibumoso bwe ni Mariya yohani (photo internet)

Senateri Mucyo Jean de Dieu yapfuye afite imyaka 55. Akaba yari Umusenateri kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2015.
Mbere yo kugirwa Senateri, akaba yarabayeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, yanabaye Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Ukwakira 2016, nibwo biteganyijwe ko imihango yo kumuherekeza bwa nyuma izaba nkuko byatangajwe numuryango wuyu nyakwigendera Imana imuhe iruhuko ridashira.

Senateri Jean de Dieu Mucyo witabye Imana ku itariki ya 03 Ukwakira 2016 ajya mu kazi ke ku ngoro y’Inteko Ishinga amategeko.

Twandikire

Name

Email *

Message *