Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

October 7, 2016

Haiti: Abarenga 339 bamaze guhitanwa n’umuyaga wiswe Matayo

Leta ya Haiti yatangaje ko abantu bagera ku 339 aribo bamaze kumenyekana ko bapfuye nyuma y’uko iki gihugu cyibasiwe n’inkubi y’umuyaga uturuka mu mazi yahawe izina rya Matayo (Hurricane Matthew).

 

Nkuko tubikesha ikinyamakur igihe.com ngo Ku wa kabiri nibwo uyu muyaga wibasiye Haiti, igice cyo mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba kikaba kiri mu bwigunge nyuma y’uko ikiraro cyabahuzaga n’ibindi bice by’igihugu gicitse. Abayobozi mu nzego z’ibanze batangaje ko uyu muyaga wahitanye abasaga 339, mu gihe abandi benshi bakuwe mu byabo.Minisitiri w’Umutekano muri Haiti, Ariel Henry yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko kugeza ubu abantu 108 aribo bamaze kumenyekana ko bapfuye ariko imibare ishobora kwiyongera.

Ni mu gihe kandi 50 mu bavugwa ko bapfuye ari abo mu mujyi wa Roche-a-Bateau uri mu Majyepfo ya Hait gusa bityo imibare ikaba itaragaragaza neza abaguye muri uyu muyaga ukomeye ,Ubuyobozi kandi buvuga ko inzu zigera ku 2000 n’amashuri 10 hirya no hino mu gihugu byangiritse cyane.

Uyu muyaga watumye kandi amatora ya Perezida yari ateganyijwe mu mpera z’iki cyumweru asubikwa.
Uretse abapfuye muri Haiti, hari n’abandi batandatu bo muri Repubulika ya Dominican bahitanywe nawo.
Kuri ubu uyu muyaga wiswe Matayo wakomereje muri Bahamas nyuma yo guca muri Haiti na Cuba, biteganyijwe ko uzanagera muri Leta ya Florida, imwe mu zigize Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Niyo nkubi y’umuyaga ihitanye abantu benshi nyuma y’undi wiswe Sandy wahitanye abagera ku 147 mu 2012.
Mu 2005 nabwo umuyaga wiswe Katrina wahitanye abantu 1800 muri Amerika unangiza n’ibintu bifite agaciro ka miliyari 108 z’amadorali.reba munsi aha kuburyo bwamafoto nayo dukesha iki kinyamakuru











No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *