Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

October 6, 2016

NTIBISANZWE: Mu gihugu cya Bangladesh umwana w’ umuhungu yavukanye isura imeze nk’ iyo umusaza w’ imyaka 80.


MyPassion
Uru ruhinja rwavukanye iminkanyari mu isura, umubiri wegeranye n’ amaso ahenengeye nk’ ay’ umusaza.
Umuganga wabyaje Parul Patro mama w’ uyu umwana yavuze ko bibaho ko umwana avukana isura imeze nk’ iy’ umusaza. Ati “biterwa n’ indwara idakunze kubaho yitwa progeria”.
Uyu mwana yavutse ku babyeyi bakiri bato.
Se w’ uru ruhinja Biswajit Patro yavuze ko nubwo babyaye umwana ufite isura idasanzwe bitababuza umunezero wa kibyeyi.
Yagize ati “Nta cyatubuza gushima Imana. Nta mpamvu n’ imwe yatuma tutishimira umwana twabyaye n’ ubwo afite isura idasanzwe. Dushimishwa no kumubona mu nzu yacu”

Ababyeyi b’ uyu mwana bavuga ko mu rugo rwabo abashyitsi bahora ari urujya n’ uruza bose bafite amatsiko yo kureba umwana wavukanye isura itangaje.
Papa we yagize ati “ Twagiye twakira abashyitsi benshi barimo abavandimwe, inshuti n’ abaturanyi. Tunezerwa no kubakira bose mu rugo rwacu”
Biswajit n’ umugore we Parul Patro bafite icyizere ko umuhungu wabo azakurana ubuzima bwiza nubwo yavukanye isura idasanzwe.

Progeria ni burwayi ki?

Progeria ni uburwayi umwana avukana butewe n’ imiterere y’ uturemangingo tw’ ababyeyi be . Ubu burwayi bugaragara kuri umwe muri miliyoni enye z’ abantu. Nubwo abana bavukana ubu burwayi bavuka ntakibazo bafite batangira kugaragaraza ibimenyetso by’ indwara bakiri bato. Abana bavukanye ubu burwayi bakunze gupfa batararenza imyaka 13.

No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *