Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

August 29, 2019

Rusizi : Nkiliye Ildephose, yiyemeje kuba intumwa nziza kandi yizewe itazatenguha abo ashaka guhagararira mu mutwe wa Sena


Mu bikorwa bye byo kwiyamamaza akomeje kugira mu ntara y’iburengerabuza, Nkiliye Ildephose  uri kwiyamamariza muri utu turere aravuga ko yiyemeje kuba intumwa nziza kandi yizewe itazatenguha abo ashaka guhagararira mu mutwe wa Sena.
Candidat senateri Nkiliye Ildephos imbere y'inteko itora

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri ubwo yari imbere y’abajyanama bagize inteko itora baturuka mu ntara y’iburengerazuba n’abagize biro za njyanama z’imirenge igize Akarere ka Rusizi bari bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida senateri batorwamo abazavamo 3 bazahagararira intara y’iburengerazuba, bahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena,
Imbere y’ abajyanama bagize inteko itora baka karere, Nkiliye Ildephose  mu migabo n’imigambi ye yashimangiye ko azaba intumwa nziza kandi yizewe itazatenguha abo ashaka guhagararira mu mutwe wa Sena, binyuze muri gahunda afite azafatanya n’abandi basenateri
“nshingiye ku kugirango duteze imbere igihugu dushingiye kandi ku iterambere rirambye tuzagira uruhare mu mategeko abereye u Rwanda kugirango abanyarwanda bakomeze bagire iterambere rirambye kandi ridaheza”.
Yavuze kandi azafatanya n’abandi aharanira isaranganyabukungu ridaheza, mu banyarwanda, kuburyo abantu bose bazajya mu byiciro byegeranye” nyuma yo kubona ko hari itandukaniro rinini mu bukungu
“Tuzomeza kubaka governoma ikomeye, umutekano uhamye kdi usesuye dushyira imbere ubukungu burambye, duharanira imibereho myiza y’ abanyarwanda kdi dushimangira imiyoborero buri wese y’ibonamo”
mu ijambo rye kandi  yavuze ko yizeye gufatanya n’abandi basenateri mu bikorwa byo kwemeza amategeko yagira uruhare mu guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, umutekano n’ubusugire bw’igihugu, binyuze muri gahunda zitandukanye afite.
Nkiliye Ildephose yakoze imirimo inyuranye muri iki gihugu, aho Yabaye umuyobozi w’inzego z’ibanze, yabaye kandi umuyobozi w’akarere ka rutsiro mu mwaka wa 2006-2007 nyuma yaho yagiye mu mwuga w’ubwarimu n’ubusashakashatsi  kuva 2007, Yakoze kandi mu mishinga inyuranye irimo uwakorewe mu ntara y’iburengerazuba ari kwiyamamarizamo ho mu karere ka rusizi, kugeza ubu n’ umwalimu n’umushakashatsi muri za kaminuza by’umwihariko muri kaminuza gatolika ya Kabgayi.



Camarade MUHIRE
Rusizi/ Western Province

Twandikire

Name

Email *

Message *