Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

March 6, 2020

URUKUNDO: Dore ibintu 10 bizagufasha wowe n'umukunzi wawe muri mu rukundo

Burya mu rukundo, bisaba ibintu byinshi abakundana baba bagomba kwitwararika kugira ngo urukundo rwa bo rurambe ndetse n’abandi babe bagira icyo babigiraho nubwo bigoye kwigana ingendo y’undi.

Uyu munsi ndashaka ku kubwira nifashishije imbuga n'abahanga mu by'urukundo, imitekerezereze ya muntu n'abandi bavuga. Ngaruke no kuri bimwe mu byo umuntu ufite umukunzi, yaba umuhungu cyangwa umukobwa aba agomba kwitondera kugira ngo adatakaza uwo bakundana.

1. Kubabarira & Kwihanganirana

Iki ni ikintu gikomeye cyane mu rukundo. Kurya nta zibana zidakomana amahembe, kubabarira ni ingingo y’ingenzi mu rukundo kugirango rurambe, bikaba bigoboka abakundana igihe habayeho kubwirana nabi no kugira ibyo mupfa.
Kubabarira no kwihanganirana bituma murushaho kubana neza, kandi bikagarura ikizere hagati yanyu.

2.Guhitamo igihe cyiza:

Igihe ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’abantu bwa buri munsi. Ni yo mpamvu guteganya igihe cyanyu mu bikorwa byanyu bya buri munsi, mukishyiriraho icyo bita ingengabihe (horaire) mu minsi yose, bibafahsa kugera ku ndoto zanyu. Aha ariko mukibanda cyane ku kintu cyo guhana umwanya wo kuganira, wo gutembera ndetse no kwibutsanya ibintu bimwe na bimwe byabashimishije kuva mukimenyana.

3.Kuganira :

Kuganira ni ikintu cy’ingenzi cyane mu gutuma couple yanyu ikomera, umwe akareka kwigunga ukwe ahubwo buri wese akabwira undi ikimubabaza, akamubwira uburyo abona ibintu, akamwereka ibitamushimisham kandi biba iby’ingenzi cyane no gutega matwi uwo murimo muganira. Aha bikava ku kuba muri rusange abagabo bazwiho kuvuga make, naho abagore bakavuga menshi, iyo wumva udashaka kurondogora byinshi biba byiza iyo uteze amatwi, nabyo birafasha.

4.Kwirinda kubwirana nabi igihe muganira :

Kuganira no kubwirana nabi biratandukanye, kandi nta muntu wifuza kubwirwa nabi. Ni byiza rero kwishyira mu mwanya wa mugenzi wawe ugakomeza guharanira ko ahorana akanyamuneza wirinda kumubwira nabi.

5 .Kubwirana ko mukundana:

Hari igihe umukunzi wawe aba afite ibyo agutekerezaho bitari byiza, bityo kumubwira ko umukunda bikaba byabimwibagiza. Hari igihe nanone umukunzi wawe aba agishidikanya, maze kumubwira kenshi ko umukunda bikamuha icyizere gihamye cy’urukundo umukunda. Uretse ibi kandi, urukundo rukeneye guhora rwuhirwa rubagarirwa, niyo mpamvu igikoresho cyiza cyane kandi cy’ingenzi gishoboye ako kazi ari ukubwira umuntu ko umukunda.

6.Kwandikirana amagambo meza kandi atuje :

Kera byahozeho, aho akabaruwa k’umukunzi umuntu yakagendanaga iteka. Ubu kwandikirana ku mpapuro ntibigikunda kubaho, ariko kandi amagambo meza y’urukundo ushobora kuyamwandikira ukoresheje sms, e -mail, cyangwa se n’ibaruwa isanzwe, ibi bikamufasha kumwereka ko aho uba uri hose umutekereza.

7. Guhoberana no Gusezeranaho:

Iki ni ikimenyetso cy’uko ukunda umuntu, bityo ukareka kubyihererana ukabimwereka. Nta mpamvu yo kudahobera umukunzi wawe igihe ugiye kumuva iruhande, haba kujya ku kazi cyangwa se ahandi, ndetse n’igihe ugarutse. Ibuka kuba ariwe ubanza mbere y’abandi usanze mu rugo bose.

8. Gutemberana:

Igihe mwatemberanye n’umukunzi wawe cyangwa se muri kumwe: Burya ngo ni inkingi ikomeye yo gukomeza urukundo rwanyu. Nimujya gutembera umwe akagendera muri metero nyinshi mufite isoni zo kwegerana, icyo gihe muzamenye ko urukundo rwanyu rurimo gucumbagira.

9. Gutungurana:

Gutungurana cyangwa se surprise, ni byiza cyane kuko byereka umukunzi wawe ko atagutekereza gusa iyo muri kumwe ko ahubwo niyo umuri kure agutekereza bityo akakugenera impano zitandukanye kandi zinatunguranye. Izi mpano ntibisaba ko ziba zihenze, ni impano umuntu wese ashobora kubona ku rwego rwe. Urugero, igihe uguriye umugore wawe sambusa ukayimuha ku giti cye utayihaye abana, cyangwa se n’abana ukaba wabageneye izabo ukwabo, burya iyi nayo iba ari impano itunguranye kandi yereka uwawe ko umuhoza ku mutima aho ugenda hose.

10. Siporo:

Iki nacyo kiri mu byatuma couple yanyu irushaho gukundana kuko nk’urugero iyo mwirukankana hamwe (course) bituma murushaho kuba hamwe kandi niba uri umukobwa bikereka incuti yawe ko ushaka kugumana ya taille yakumenye ufite ukaba ushaka kutayita bityo nawe akarushaho kugukunda. Gusa, ibi ntibivuga ko gukora sport bizatuma ya taille utayota byanze bikunze. Ariko nibura nawe aba abona ko ntako utagize.

Urukundo nkuko tubibonye, nibikintu kizana buhoro buhoro, ntamuntu ushobora guhatiriza gukunda cg gukundwa ariko twabonye ko hari uburyo wakitwara, wavuga, wakora, wanahindura mu buzima bwawe maze ugakunda kandi ugakundwa. Kwihangana no kwakira ibintu ibyari byo naryo ni ibanga abantu bashobora kugenderaho, kuko uzasanga kenshi urukundo rutumvukanyweho cg rutunguranye, rurimo amategeko, kwiyenzanyaho bishaka impamvu zitumvikana n'ibindi.  Mubintu 10 twabonye, ubizirikana wese ashobora gutuma umukunzi amukunda kandi akamufasha kugera ku ndoto ze.

February 14, 2020

Rubavu: Abahinzi bijejwe ubufatanye n’akarere ubwo Hatangizwga igihembwe cy’ihinga cya 2020 umwaka B kumugaragaro.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu arizeza abahinzi ko Bazakomeza gutanga ubufasha bwose bushoboka kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi wiyongere kurushaho. Ibi yabivugiye mu mu muhango ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga cya 2020 B murenge wa Nyamyumba mu kagali ka Burushya. 
    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye 
itangizwa ry'igihembwe cy'ihinga 2020 B

N’igikorwa cy’itabiriwe, n’abakozi b'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), inzego z'umutekano zikorera mu Karere, abakozi b'umushinga Hinga Weze n'abaturage b'umurenge wa Nyamyumba biganjemo abahinzi b’umumwuga bibumbiye mu mashyiramwe, ahatewe imbuto y'ibigori by’indobanure,

Bayingana Ligobert, umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi mu karere, avuga ko igihembwe cy’ihinga cya 2020 bakomeje gutegura iki gihembwe no gukurikirana hirya no hino abahinzi babafasha kugirango ibiri no mu muhigo bizagerweho, hagamijwe kongera imbaraga mu ishyirwamubikorwa rya Gahunda mpinduramatwara mu buhinzi.

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, ubwo yageza
 ubutumwa kubaturage b'umurenge wa Nyamyumba
Abahinzi, bavuga ko biteguye kandi bizeye umusaruro uzava muri iki gihembwe kuko bashimira uko bakoranye n’akarere mu buhinzi bwabo aho begerejwe Abacuruza inyongeramusaruro, imbuto n’ifumbire basobanura ko zahageze kare bityo ko nta na kimwe kizatuma umusaruro utiyongera muri iki gihembwe cy’ihinga.
Nyuma yo kwibutswa ko akarere kashyizeho abacuruzi b’inyongeramusaruro, abahinzi biyemeje gukorana biyandikisha muri Gahunda ya nkunganire nk’umwe mu myanzuro y’inama yo kwa 6/02/2020 yahuje abakora umwuga w’ubuhinzi n’ubuyobozi bw’akarere  uvuga ko hazabaho Kongera ubukangurambaga bwa Smart Nkunganire kugira bitarenze ukwezi kwa Gashyantare 2020, abahinzi bose bazabe bariyandikishije muri Smart Nkunganire.
Raporo y’ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ivuga ko ubuhinzi ari inkingimwamba y’ubukungu bw’igihugu aho butanga 33% by’’umusaruro mbumbe w’igihugu na 80% y’ababuboneramo akazi ugereranyije n’indi mirimo ikorwa mu gihugu.

ifoto y'umuyobozi w'akarere, Ubwo hategurwaga imbuto y'ibigori




















Camarade MUHIRE


February 7, 2020

RUBAVU: Aborozi n'abahinzi bo mu murenge wa Mudende bakanguriwe gushyira inka zabo mu bwishingizi.

Mu murenge wa Mudende ho mu karere Rubavu kubufatanye n'ubuyobozi bw'umurenge na Prime insurence, hatangijwe gahunda yo guha ubwishingizi  inka muri gahunda ya Leta kubufatanye na minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi (MINAGRI) yo guha ubwishingizi Bw'ibihingwa n'amatungo yatangiye 2018.

N'umuhango wayobowe n'umukozi wa MINAGRI mu turere twa Rubavu, karongi , na Rutsiro arikumwe n'ubuyobozi bw'umurenge, inzego z'umutekano zikorera muri uyu murenge.







Inka zahawe ubu bwishingizi zambwitswe iherena ry'ikoranabuhanga rizafasha ikurikiranwa ryazo aho zizaba ziri hose, mu rwego rwo kuzirinda no kuzikurikirana mu mibereho n'imyororokere yazo

NYIRAGUMIRIZA Everine avuga ko yishimiye ubwishingizi yahawe, abibona nk'amahirwe adasanzwe aho azaba yemerewe kujya muri banki maze kwaka inguzanyo kuko yumva afite ingwate:  yagize ati: "Ndashimira cyane iyi gahunda, nkubu najemo kuko nteganya kuba naguza amafaranga muri banki nkikorera ubuhinzi, cyangwa ubundi bworozi, yanamfasha no kwishyura ishuri ry'umwana wanjye..."

UGIRIRABINO Elizaphan, umunyamabanganshingwabikorwa w'umurenge wa Mudende yashimiye cyane iyi gahunda ya Leta y'ubwishingizi ku matungo n'ibiribwa by'umwihariko ko ari iterambere ryegerejwe abaturage bo mu murenge ayobora, yashishikarije abahinzi n'aborozi kuzitabira ubu bwishingizi kuko ari ukwizigamira bitanga igisubizo ku bishobora kubabera imbogamizi mu buhinzi n'ubworozi bwabo

Ubwishingizi bwatanzwe kuri iz' inka, nubuzagoboka banyirazo  mu burwayi, ibyorezo, n'impanuka zishobira kubaho.

Rwema Justin, umukozi wa Minagri wari muri iki gikorwa yasobanuriye abaturage amavu n'amavuko y'iyi gahunda ya Leta y'ubwishingizi yiswe " Tekana urishingiwe muhinzi Mworozi" avuga ko yaje ije  kumara impungenge abaturage bakora uyu mwuga byakijyambere no gukemura ibibazo by'ugarije ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda

yasabye abaturage gukomeza gukorana n'abaveterineri babasobanuza ibyo batumva  mu rwego rwo gufatanya kugirango hakorwe  ubworozi n'ubuhinzi bikozwe kinyamwiga hiyongera umusaruro.

Ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo ku rwego rw'akarere ka Rubavu bwatangiriye mu murenge wa Rubavu, ni mugihe mu murenge wa Mudende, habarurwa aborozi ibihumbi 2816. naho inka 23 nizo zahawe ubwishingizi ku ikubitiro.
biteganyijwe ko ubukangurambaga buzakomereza mu bahinzi, aborozi n'abandi bafite aho bahuriye n'uyu mwuga  kugirango iyi gahunda igere kuri bose.

January 31, 2020

Urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rurakangurirwa kwimakaza umuco w'ubutwari ruharanira gukora ibikorwa by'indashyikirwa.

Urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rurakangurirwa kwimakaza umuco w'ubutwari ruharanira gukora ibikorwa by'indashyikirwa.
Ishimwe Pacifique,  Mayor wungirije ushizwe imibereho/Rubavu District.

Mu biganiro byabanjirijwe n'urugendo rwo kuzirikana ubutwali bw'abanyarwanda ruva mu mujyi wa gisenyi rwerekeza kuri stade umuganda Uru rubyiruko rwibukijwe amateka  y'ubutwari ndetse n'uruhare yagize mu kwagura u Rwanda no kurwanya amateka mabi harimo amacakubiri imvangura nibisa nkayo byaranze Igihugu.

Uru rubyiruko rwibukijwe kandi Ubutwari bwaranze bagenzi babo babohoje igihugu cyari mu icuraburindi ndetse rukageraho rutanga ubuzima bwazo ruharanira amahoro.

Rwasabwe kugera ikirenge mucy'intwari birinda kuba ibigwari ahubwo barangwa n'ishyaka,gukunda igihugu,kwitanga,ubunyangamugayo n'ibikorwa by'indashyikirwa.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho mu ijambo rye yabasabye kudaharanira inyungu zabo gusa no gufatira urugero ku banyeshuri b'inyange bari bakiri bato.

Yagize ati: "Ntabwo ushobora kuba intwali urwana kunyungu zawe bwite, nk'urubyiruko turifuza ko uyu munsi uba uwanyu mugafata urugero kubanyeshuri b'inyange tuzirikana uyu munsi" yabibukije ko ubutwali budasaba imyaka y'ubukure, ahubwo ko busaba umutima n'ubushake byo gukorera igihugu abasaba ko abana b'inyange bakomeza kutubera urugero dukomera k' umuco w'ubutwali.
Vis mayor ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rubavu ubwo bari mu rugendo rwerekeza kuri stade umuganda
Buri taliki 1/2 buri mwaka, abanyarwanda bizihiza umunsi mukuru w'intwali aho bibukiranya amateka n'ubutwali bwaziranze abanyarwanda hagamijwe kwigisha no kwimakaza umuco w'ubutwali. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti" Ubutwali mu banyarwanda  agaciro kacu"



January 29, 2020

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 28.01.2020

None ku wa Kabiri, tariki ya 28 Mutarama 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Image result for abaminisitiri 2020
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME


1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 28 Ugushyingo 2019.

2. Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bitwaye neza kandi batsinze neza ibizamini bya Leta.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’impushya 42 zo gushakisha no gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

o Umushinga w’Itegeko rihindura Itegeko N° 014/2019 ryo ku wa 30/06/2019 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2019/2020
o Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’iyinjizwa ry’u Rwanda muri Africa Finance Corporation yashyizweho umukono ku wa 20 Kamena 2019, hagati ya Africa Finance Corporation na Leta y’u Rwanda;
o Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma y’Uburusiya, ku bufatanye mu kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Nikeleyeri ku butaka bw’u Rwanda, yashyiriweho umukono i Sochi, ku wa 24/10/2019;
o Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano avuguruye yerekeye ishyirwaho ry’Ihuriro Mpuzamahanga ku mikoreshereze y’Izuba, yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 7 Ukwakira 2019;
o Umushinga w’Itegeko rigenga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Perezida akurikira:

o Iteka rya Perezida rishyiraho amahoro yakwa kuri serivisi no ku byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage;
o Iteka rya Perezida ryemerera Dr. NYEMAZI Jean Pierre, wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, guhagarika akazi mu gihe kitazwi.
o Iteka rya Perezida rizamura mu ntera Abofisiye Komiseri, Abofisiye bisumbuye n’Abofisiye bato cumi n’umunani (18) b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa;
o Iteka rya Perezida ryirukana Ofisiye muto w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri w’Intebe akurikira:

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Bwana  GAHUNGU Zacharie,  wari Umujyanama wa Minisitiri w’Ubuzima, kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;
o Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Dr. NDAYISABA Gilles François, wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe indwara zitandura mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri akurikira:

o Iteka rya Minisitiri ryerekeye ubugenzuzi bw’umurimo;

o Iteka rya Minisitiri rishyiraho urutonde rw’amakosa akomeye;

o Iteka rya Minisitiri rigena uburyo amahugurwa y’abakozi atangwa; o Iteka rya Minisitiri ryerekeye intumwa z’abakozi;
o Iteka rya Minisitiri rigena serivisi zidahungabanywa zitagomba guhagarara mu gihe cy’ihagarikwa ry’imirimo cyangwa icy’ifungwa ry’ikigo;
o Iteka rya Minisitiri rigena uburyo amasaha y’akazi mu cyumweru yubahirizwa mu nzego z’abikorera;
o Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga yo gushyingura n’ay’impozamarira ku mukozi; o Iteka rya Minisitiri rigena iby’ingenzi bikubiye mu masezerano y’umurimo yanditse;
o Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’amasezerano yo kwitoza n’ayo kwimenyereza umurimo;
o Iteka rya Minisitiri riha Bwana NEMEYE Alphonse na Madamu INGABIRE Nadia, bombi bakorera Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ububasha bwo kukiburanira mu Nkiko;
o Iteka rya Minisitiri riha Madamu UWERA Pacifique na Bwana KIBOGO Ndahiro Joseph, bombi bakorera Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), ububasha bwo kuyiburanira mu Nkiko;
o Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera Abasuzofisiye n’Abawada 74 b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa;
o Iteka rya Minisitiri ryirukana Abasuzofisiye n’Abawada 8 b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagarira ibihugu byabo ku rwego rw’Abambasaderi n’Imiryango mpuzamahanga mu Rwanda:

A. Abambasaderi:

o Bwana Amadou S.O. TAAL: Ambasaderi wa Repubulika ya Gambiya mu Rwanda ufite ikicaro i Abuja, muri Nigeriya;
o Bwana MBODOU Seid:  Ambasaderi wa Repubulika ya Cadi mu Rwanda, ufite ikicaro i Brazzaville, muri Repubulika ya Kongo;
o Madamu Elin ØstebØ Johansen: Ambasaderi w’Ubwami bwa Noruveje mu Rwanda, ufite ikicaro i Kampala muri Uganda;
o Madamu SAQLAIN Syedah: Ambasaderi wa Repubulika ya Kisilamu ya  Pakisitani mu Rwanda, ufite ikicaro i Nairobi, muri Kenya.
B. Uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga: Madamu Julianna LINDSEY: Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) mu Rwanda.

9. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

o Bwana NGABONZIZA Prime: Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda;
o Dr. TWAGIRASHEMA Ivan: Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda. 

10. Mu bindi.

A. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 8 Werurwe 2020 u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Insanganyamatsiko ni: “Umugore ku ruhembe mu iterambere.”  Ibirori byo kwizihiza uyu munsi bizabera ku rwego rw’Umudugudu, naho ku rwego rw’Igihugu bizabera muri Kigali Arena mu Karere ka  Gasabo.

B. Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

o Ku itariki ya 1 Gashyantare 2020, hazizihizwa Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 26, uzizihirizwa ku rwego rw’Umudugudu. Insanganyamatsiko ni “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.
o Kuva mu Gushyingo 2019, hatangiye igikorwa cyo gutoranya urubyiruko 10 rwakoze ibikorwa by’indashyikirwa, kugira ngo ruzahabwe ibihembo muri YouthConnekt Champions and Celebrating Young Rwandan Achievers 2019 (YCC&CYRWA). Umuhango wo gutanga ibihembo uteganyijwe kuba tariki ya 29 Gashyantare 2020.
o Kuva tariki ya 30 Mutarama kugeza ku ya 27 Gashyantare 2020, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ifatanyije n’izindi nzego batangiye  gutegura icyiciro cya kabiri cya gahunda  “Rubyiruko Menya Amateka Yawe”. Iyi gahunda igamije gutoza urubyiruko indangagaciro zo Gukunda Igihugu, Ubumwe n’Ubworoherane.
o Ikiciro cya kabiri cya gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi kizatangizwa ku mugaragaro tariki 25 Gashyantare 2020, kikazageza muri Kamena 2020. Gahunda yo gushakisha urubyiruko rufite impano mu Gihugu hose izakorerwa mu duce 6 twatoranyijwe: Kigali, Rubavu, Rusizi, Huye, Nyagatare na Musanze. Abahanzi b’indashyikirwa bazahabwa ibihembo bitandukanye.
o Ku itariki ya 21 Gashyantare 2020 u Rwanda ruzizihiza ku nshuro ya 17, Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi kavukire. Insanganyamatsiko ni “Dukoreshe Ikinyarwanda kinoze twese”. Ibirori byo kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’Igihugu bizabera mu Karere ka Kirehe.

C. Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ubukangurambaga bwa Connect Rwanda, bwatangijwe tariki ya 21 Ukuboza  2019 buzamara amezi atatu kandi bukaba bugamije gukusanya nibura telefoni miliyoni imwe zigezweho (Smartphones). Igikorwa cyo gushyikiriza izo telefoni abazigenewe kizatangira mu cyumweru cya kabiri cya Gashyantare  2020.

D. Minisitiri w’Ibikorwaremezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 7 Gashyantare 2020, muri Kigali Convention Center, hateganyijwe kubera Inama Nyafurika ku ndege nto zitagira abapilote (drones). Iyi nama izakurikirwa n’amarushanwa yo kugurutsa drones ku Kiyaga cya Kivu (Lake Kivu drone flying competition) ateganyijwe kuva tariki 8 kugeza ku ya 15 Gashyantare 2020 i Karongi.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na KAYISIRE Marie Solange
Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

Twandikire

Name

Email *

Message *