“Yaguye ivutu” ni umugani baca babonye umuntu
waguwe nabi n’ibyo yariye cyangwa se byamwishe buhambe; ni bwo bavuga
ngo “Naka yaguye ivutu”. Wakomotse ku mugabo Rwahura rwa Magenda wo mu
lceni mu Bungwe (Butare), ahagana mu mwaka wa 1500.
Umwami Ndahiro Cyamatare amaze kwicwa n’Abakongoro bamutsinze i Rubi
rw’i Nyundo ho mu Bugamba mu Cyingogo (Gisenyi), abanyamaboko bose
bigabagabanyije u Rwanda; Abasinga biha i Nduga n’igice kinini
cy’Inkiga, Ababanda bigarurira Nyaruguru na Mvejuru n’u Bungwe.
Mu Bungwe hagatwarwa n’umugabo Rwahura rwa Magenda, yari atuye
mw’Iceni hegereye ibisi bya Huye, akaba umugaragu wa Cyamatare
w’icyegera.
Rubanda rero bamaze kwigarurira ayo mahugu, u Bungwe barabumunyaga
kuko yari umusindi nka Cyamatare. Baramufata baramuboha, baramucukura
(basaka umutungo we); Amatungo ye yose barayatwara, asigara ari umutindi
nyakujya. Ubwo atangira gufata isuka arahinga, ariko abanzi be
bamugirira ishyari; bajya kumurega kuri Ntampuhwe wari wigaruriye u
Bungwe bavuga ko amurogesha; bati “Nta bwo asiba kujya i Burwi
kukurogesha”.
Ntampuhwe yohereza abajya kumufata. Inshuti ze zari aho zibatanga iwe
ziramuburira. Ahera ko afubaganya aracika; acikira ku nshuti ye yitwaga
Musana yari ituye i Giseke na Nyagisenyi mu Busanza. Agezeyo
amutekerereza amakuba arimo. Musana abyumvise agira ubwoba, aramubwira
ati “Wabuze gucikira i Burundi, none ucikiye mu Rwanda rwagati !” Ati
“Ejo se bakumbonanye ntitwapfana!” Aramushwishuriza, ati “Reba ahandi
wagana jye sinashobora kugutungira aha.”
Rwahura abura uko abigenza. Bumaze kwira aragenda asesera mu bihuru
araramo. Abimazemo kabiri inzara n’inyota biramurembya. Noneho yigira
inama yo kujya i Gacu na Rwabicuma kwa mushiki we wari uhari. Aragenda
agerayo mu rutaha rw’inka. Muramu we amukubise amaso kandi azi ko
bamuhiga aramwamagana, ati “Ntungerere mu rugo ntawe upfa ngo undi
yapfuye!”
Rwahura arashoberwa acaho aragenda, nanone arara mu bihuru buracya.
Inzara imaze kumurembya ahengera bugorobye aradogagira ajya i
Bunyambilili, kwa Rugaragara munywanyi we wari utuye ku murenge witwa
Vutu. Akigerayo isari iramusabayanza yikubita hasi; Bahuta bamufungurira
ararya arahaga ariko ubuhage bumutera kugwa ubukengeri ku mpamvu
y’umukoroza; arirenga arapfa amazimwe ashirira aho.
Naho uko yagacitse, Ntampuhwe agumiriza gushakisha aho aherereye
baramubura. Bukeye umugabo wo mu Bungwe ajya i Bunyambilili kugura
itabi. Agezeyo amenya ko Rwahura yapfuye yishwe n’ubukengeri bw’ibiryo
ataherukaga. Asubira iwabo kubimenyesha Ntampuhwe, kugira ngo boye
gukomeza kurushywa n’ubusa ngo baramushaka.
Ati
“Ntimuzongere kwirushya mushakashaka Rwahura ukundi yaguye i
Vutu mu Bunyambilili yishwe n’ibiryo kwa munywanyi we Rugaragara
bamuramije.”