Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

February 6, 2017

Ibisabwa umukobwa ushaka guhatanira Miss Rwanda 2017

Biragoye muri iyi minsi kumenya muri 15 batowe uzavamo ari uwambere kugirango yegukane iri kamba rya nyampinga w'u rwanda rya 2017 gusa nubwo bitorosshye kurundi ruhande byoroheye uwujuje ibisabwa imbere y'inteko itora ba nyampinga (judges)
amamara.blogspot.com yagukusanyirije ibisabwa umukobwa wese uri mu irushanwa gusa icyo twakubwira kuri aya marushanwa ni uko:

Irushanwa ryo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2017 ryatangijwe ku mugaragaro hanashyirwaho ibisabwa ku bifuza guhatana, amajonjora yatangiriye i Rubavu kuwa 14 Mutarama 2017.

Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ntiyatangaje umushahara uzatsinda agomba kuzajya agenerwa mu gihe Mutesi Jolly yahabwaga amafaranga 800,000 buri kwezi mu gihe cy’umwaka wose.
Ishimwe Dieudonné ni Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back up yabwiye ibinyamakuru harimo na amamara.blogspot.com ko iri rushanwa rigiye kuba uyu mwaka rizagaragaramo impinduka nziza zikomeye haba mu buryo bwo gutoranya abakobwa mu ntara enye n’Umujyi wa Kigali no mu buryo bwo gutanga ibihembo.
Ishimwe Dieudonné yavuze ko Nyampinga uzatorwa muri 2017 agomba kuzahita aboneka ku rutonde rw’abakobwa bazemererwa guhatanira ikamba rya Miss World 2017.
Miss Mutesi Jolly ufite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ni we woherejwe guhagararira igihugu bwa mbere muri Miss World iherutse gusozwa i Washington mu Ukuboza 2016.
Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Backup bwatangaje ko uhereye umwaka wa 2017 buri Nyampinga uzajya utorwa agomba kuzajya ahagararira igihugu muri Miss World mu myaka yose isigaye.
Abakobwa batangiye kwiyandikisha binyuze ku rubuga rwa Miss Rwanda, ahashyizwe ibisabwa kugira ngo wemererwe kwinjira mu irushanwa.
Ibigenderwaho kugira ngo umukobwa yemererwe kujya mu ijonjora:
1. Kuba ari Umunyarwandakazi
2. Kuba afite hagati y’imyaka 18-24
3. Kuba yararangije amashuri yisumbuye
4. Kuba avuga neza Ikinyarwanda n’urundi rurimi, hagati y’Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili
5. Kuba afite indeshyo ya sentimetero 170 kuzamura
6. Kuba apima ibiro hagati ya 45-70
7. Kuba atari yabyara
8. Kuba yiteguye kumara byibuze umwaka atuye mu Rwanda, igihe yatsinze
9. Kuba atiteguye gukora ubukwe mu gihe cy’umwaka yambaye ikamba
10. Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda mu gihe bikenewe
11. Kuba yiteguye gukurikiza amategeko n’amabwiriza asanzwe agenga Nyampinga w’u Rwanda.
Ijonjora ry’abakobwa rizabera mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali hatoranywe 25 bazabonekamo 15 bazakora umwiherero mbere yo gutangaza Nyampinga w’u Rwanda. Irushanwa rizatangirira mu Mujyi wa Rubavu kuwa 14 Mutarama 2017 rizasozwe kuwa 25 Gashyantare 2017 mu birori bizabera kuri Expo Ground.
Umukobwa uzatorwa azasimbura Mutesi Jolly (photo amamara)
 ikindi kandi twakubwira nuko Miss Rwanda y’uyu mwaka irimo impinduka ndetse n’ikirango cyarahinduwe, icy’umwaka ushize cyateje impagarara kubera uburyo cyari gishushanyije gusa byabaje agatereranzamba ubwo uwari wagikoze yagihagarikaga akanaca Rwanda Inspiration Back Up miliyoni n’ibihumbi ijana.
Ikirango cy’umwaka ushize cyateje ibibazo bikomeye cyane, hari abazanye ibimenyetso bigaragaza ko uwagikoze yateruye icya Miss Ghana ariko na we akiregura avuga ko ‘hari igihe abashushanyi bahuza umukono’. 
Iki kirango cyahawe amanota ko kirusha ubwiza icy'umwakawahize
ushizeggg

No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *