Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

February 26, 2017

Uzi aho byavuye kuvuga ngo umuntu “Yaguye Ivutu/i Vutu”?


“Yaguye ivutu” ni umugani baca babonye umuntu waguwe nabi n’ibyo yariye cyangwa se byamwishe buhambe; ni bwo bavuga ngo “Naka yaguye ivutu”. Wakomotse ku mugabo Rwahura rwa Magenda wo mu lceni mu Bungwe (Butare), ahagana mu mwaka wa 1500.
Umwami Ndahiro Cyamatare amaze kwicwa n’Abakongoro bamutsinze i Rubi rw’i Nyundo ho mu Bugamba mu Cyingogo (Gisenyi), abanyamaboko bose bigabagabanyije u Rwanda; Abasinga biha i Nduga n’igice kinini cy’Inkiga, Ababanda bigarurira Nyaruguru na Mvejuru n’u Bungwe.
Mu Bungwe hagatwarwa n’umugabo Rwahura rwa Magenda, yari atuye mw’Iceni hegereye ibisi bya Huye, akaba umugaragu wa Cyamatare w’icyegera.
Rubanda rero bamaze kwigarurira ayo mahugu, u Bungwe barabumunyaga kuko yari umusindi nka Cyamatare. Baramufata baramuboha, baramucukura (basaka umutungo we); Amatungo ye yose barayatwara, asigara ari umutindi nyakujya. Ubwo atangira gufata isuka arahinga, ariko abanzi be bamugirira ishyari; bajya kumurega kuri Ntampuhwe wari wigaruriye u Bungwe bavuga ko amurogesha; bati “Nta bwo asiba kujya i Burwi kukurogesha”.
Ntampuhwe yohereza abajya kumufata. Inshuti ze zari aho zibatanga iwe ziramuburira. Ahera ko afubaganya aracika; acikira ku nshuti ye yitwaga Musana yari ituye i Giseke na Nyagisenyi mu Busanza. Agezeyo amutekerereza amakuba arimo. Musana abyumvise agira ubwoba, aramubwira ati “Wabuze gucikira i Burundi, none ucikiye mu Rwanda rwagati !” Ati “Ejo se bakumbonanye ntitwapfana!” Aramushwishuriza, ati “Reba ahandi wagana jye sinashobora kugutungira aha.”
Rwahura abura uko abigenza. Bumaze kwira aragenda asesera mu bihuru araramo. Abimazemo kabiri inzara n’inyota biramurembya. Noneho yigira inama yo kujya i Gacu na Rwabicuma kwa mushiki we wari uhari. Aragenda agerayo mu rutaha rw’inka. Muramu we amukubise amaso kandi azi ko bamuhiga aramwamagana, ati “Ntungerere mu rugo ntawe upfa ngo undi yapfuye!”
Rwahura arashoberwa acaho aragenda, nanone arara mu bihuru buracya. Inzara imaze kumurembya ahengera bugorobye aradogagira ajya i Bunyambilili, kwa Rugaragara munywanyi we wari utuye ku murenge witwa Vutu. Akigerayo isari iramusabayanza yikubita hasi; Bahuta bamufungurira ararya arahaga ariko ubuhage bumutera kugwa ubukengeri ku mpamvu y’umukoroza; arirenga arapfa amazimwe ashirira aho.
Naho uko yagacitse, Ntampuhwe agumiriza gushakisha aho aherereye baramubura. Bukeye umugabo wo mu Bungwe ajya i Bunyambilili kugura itabi. Agezeyo amenya ko Rwahura yapfuye yishwe n’ubukengeri bw’ibiryo ataherukaga. Asubira iwabo kubimenyesha Ntampuhwe, kugira ngo boye gukomeza kurushywa n’ubusa ngo baramushaka.
Ati “Ntimuzongere kwirushya mushakashaka Rwahura ukundi yaguye i Vutu mu Bunyambilili yishwe n’ibiryo kwa munywanyi we Rugaragara bamuramije.”

No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *