Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

March 22, 2016

UWAJE GUSENGA NKABANDI WE NTIYATASHYE AHUBWO YARAPFUYE!!!


Umuntu umwe wari mu masengesho ku musozi wa Kanyarira ukunze kūrirwa n’amagana y’abajya kuwusengeraho yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe.
Uwapfuye yitwa Mukamuyango Dancille w’imyaka 48 wari wagiye gusenga aturutse mu Karere ka Gasabo, ku Kimironko. Abari kumwe na we bavuze ko ari bwo bwa mbere yari agiye kuhasengera.
Mukamwiza Marie Providence, Gitifu w’akagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye uhana imbibi n’Akagari ka Rusovu muri Nyarusange, aho yaguye yatsikiye ahirima ku bitare by’amabuye agera hasi mu kabande yapfuye.
Ni umusozi bisaba kuwuzamuka witonze kubera ukuntu umeze
Umwe mu bari kumwe na we bajyanye gusenga yavuze ko nta ndwara n’imwe yari arwaye ahubwo ko ibyo bibuye yaguyeho ari byo bishobora kuba byamwishe.
Mukamwiza yasobanuye ko inzira banyuzemo ari mbi kandi bari baranayifunze kubera uburyo iteye nabi. Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kabgayi ngo ukorerwe isuzuma.
Mu masengesho biremamo amatsinda abafasha gusenga no guhugurana
Umusozi wa Kanyarira wurirwa na benshi bajya kuwusengeraho, baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu. Abahasengera bizera ko ibyifuzo bajyanyeyo bataha Imana ibibakemuriye.
Muri Nyakanga 2015, kuri uyu musozi haguye umupolisikazi na we yagiye gusenga. Icyo gihe ubuyobozi bwasabye abagana ku Musozi wa Kanyarira kuba bitonze hakabanza hagashyirwa ibikorwa remezo, ubundi hagashyirwa abashinzwe umutekano ku buryo bazajya bahajya nta kindi kibazo.dore amwemumafoto yabaza gusenga

March 21, 2016

Dr Rose Mukankomeje wayoboraga REMA yatawe muri yombi


Dr Rose Mukankomeje wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA afunzwe n’inzego za polisi aho akurikiranyweho gushaka gukingira ikibaba abayobozi bakekwaho ibyaha bya ruswa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yemeje amakuru y’ifungwa rya Dr Mukankomeje avuga ko akurikiranywe na Polisi ifatanyije n’Urwego rw’Umuvunyi. Nk’uko yabibwiye itangazamakuru, ACP Twahirwa yavuze ko Mukankomeje ibyo akurikiranyweho bifitanye isano n’ibyaha bishinjwa abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro barimo Umuyobozi w’Akarere ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa.
Dr Rose Mukankomeje wayoboraga REMA Ubu akaba ari mu maboko ya Polisi/Photo:Interineti
ACP Twahirwa yagize ati “ Nibyo arafunzwe ari gukurikiranwaho ibintu acyekwaho. Ni ibyaha bifitanye isano n’ibiregwa abari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro byo kunyereza umutungo wa leta n’ibya ruswa. We rero yashatse kubakingira ikibaba anagerageza kumena amabanga y’akazi.”
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali ACP Twahirwa yakomeje avuga ko iperereza aribwo rigitangira bityo ko nta byinshi yavuga kubyo uyu muyobozi akurikiranyweho.iyu niwe ku ifoto ubona aha hasi

March 16, 2016

UGANDA NDABONA BITOROSHYE ISOMERE WUMVE!

Elton Joseph Mabirizi uwari umukandida wigenga mu matora y’umukuru w’igihugu aravuga ko ari mu biganiro na mugenzi we Dr Kizza Besingye ngo barebe uko bashinga guverinoma nshya ingendera ku mategeko.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2016 nibwo uyu Mabirizi yagiye gusura mugenzi we Dr Besigye aho yamusanze iwe mu rugo ahitwa Kasangati ahafatwa nko mu biro by’umukuru w’igihugu(State House).
Aganira n’itangazamakuru Joseph Mabairizi yavuze ko kubera ukuntu abona Dr Kizza Besigye ari intwari kandi afite ubushobozi bwo kuba yaba umuyobozi ngo niyo mpamvu yamwegereye ngo bagirane ibiganiro barebe uko bakora leta igendera ku mategeko.
Mabirizi yakomeje avuga ko mu biganiro bagiranye byibanze k’ubuzima bw’imbere mu gihugu ariko cyane cyane uburyo bashing guverinoma nshya. Yagize ati: twaganiriye ku bintu bitandukanye bijyanye n’ibibazo by’igihugu ndetse n’ibibazo twahuye nabyo byo kwibwa amajwi mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu , iki kiganiro kizakomeza no mu minsi izakurikira kuko turimo kureba ukuntu twashinga guverinoma igendera ku mategeko.
Mabirizi akomeza ahamya ko Perezida Museveni atigeze atsinda amatora kandi ko nawe ubwe abizi ari nayo mpamvu yahisemo gufungira Dr Besegye munsi y’inzu ye
Dr Col Besigye uherutse gukura ikirego cye mu rukiko rw’ikirega aho yashakaga kuregera ibyavuye mu matora, aherutse gutangaza umugambi we wo gushinga guverinoma ye.
Mu matora y’umukuru w’igihiugu uyu Joseph Mabirizi yagize amajwi 0.26% naho Dr Besigye umaze inshuro enye ahanganye cyane na Perezida Museveni agira amajwi 35% ari nawe wagize amajwi ya kabiri nyuma ya Museveni wagize amajwi 60%.

Naho Amama Mbabazi wagize amajwi ya gatatu nawe wiyamamaje ari umukandida wigenga yagize ijwi 1,4% yahise agana inkiko avuga ko yibwe amajwi ni ubu urubanza ruracyakomeza.iyi nkuru niya MAKURUKI.COM iyi nifoto aganira nitangaza makuru

March 15, 2016

Amwe mu mateka ya charlie chaplin umu comedian w'umudage

Amwe mu mateka yaranze ubuzima bw'igihangange mu gukina filime zisekeje Charlie Chaplin na n’ubu.

Abantu benshi bakunda guseka, n’iyo waba ubabaye ukareba filime zitavuga, mu mashusho y’umukara n’umweru zakinwe n’umukinnyi wo ha mbere Charlie Chaplin ntiwakwihanganira guseka.
Uyu mukinnyi wa filime ukomoka mu Bwongereza, n’ubwo filime yakinaga mu myaka yo ha mbere zitavugaga ubwo sinema itari yagatera imbere ngo ikoranabuhanga ry’amajwi ribeho, ntiyaburaga gutambutsa ubutuma binyuze mu bintu yakoraga maze agasetsa benshi dore ko kugeza n’ubu benshi bakizireba bagaseka.
Aya mafoto ni amwe mu mafoto ya Charlie yamenyekanye cyane ndetse benshi bayitunze muri telefoni zabo.
Charlie Chaplin yavutse ku munsi nk’uyu tariki 16 Mata mu 1889, ku mazina yiswe n’ababyeyi ya Charles Spencer Chaplin akaba avuka kuri Charles Chaplin, Sr., na Hannah Chaplin. N’ubwo ahantu yavukiye hatazwi neza, Charlie Chaplin yavugaga ko ashobora kuba yaravukiye mu gace ka East Street, Walworth, mu majyepfo ya Londres mu Bwongereza.
Ababyeyi be bari abaririmbyi, aho mama we wavukaga ku mudozi w’inkweto ataje kugira amahirwe yo kumenyekana mu muziki ku izina rya Lily Harley mu gihe papa we wavukaga ku mubazi yari umuririmbyi ukomeye.
N’ubwo ababyeyi be batigeze batandukana mu buryo bwemewe n’amategeko (divorce), ntibyabujije Charlie kubaho ubuzima butoroshye bwo kutabana n’ababyeyi be bombi aho ku myaka 3 gusa (mu 1891) baje gushwana, bigatuma batangira kubaho imparakubiri.
Ubwana bwa Charlie Chaplin bwaranzwe n’ibibazo bikomeye birimo ubukene, aho umwanditsi David Robinson avuga ko ari naho yakomoye inganzo ye yo gusetsa dore ko iyo byamuyoberaga yahitagamo guhimba udukuru dusekeje kugira ngo yiyibagize ibibazo.
Charlie Chaplin w'ingimbi, wari umaze kugenda amenyekana nk'umuntu usekeje cyane
Charlie warerwaga na nyina utari ufite uburyo buhagije bwo kumutunga we na murumuna we yari yarabyaye ku wundi mugabo, byatumye ku myaka 7 yoherezwa mu kigo kirera abana badafite kirengera, maze nyina nawe ajyanwa mu kigo kita ku barwayi bo mu mutwe.
Ubuzima bubi no kuba nyina yari afite ibibazo byo mu mutwe ahanini bituruka ku bukene nibyo byabaye imbarutso kuri Charlie yo gushaka imibereho abinyujije mu gukina udukino dusekeje nk’impano yiyumvagamo, ibintu yatangiye ku myaka 5 y’amavuko. Charlie yavugaga ko mama we ari mu bantu bamuteye ingufu zo gukina iyi mikino, aho ngo yamubwiraga ko afite impano idasanzwe.
Kuva ku buzima butamworoheye, kugera ku muntu ukomeye isi yamenye nk’umukinnyi wa filime zisekeje, byaje kumugira ikirangirire ku isi (world icon) n’ubwo icyo gihe sinema yari itaratera imbere ngo ikoranabuhanga ry’amajwi rigerweho, ariko na n’ubu benshi baracyareba filime ze bakanezerwa kandi zitavuga.
Chaplin muri filime The Gold Rush
Charlie Chaplin nyuma yo kuba ikirangirire ku isi, yaje guhura n’ibibazo bikomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika ahagana mu myaka y’1940, aho icyo gihe kubera filime yakinaga n’uburyo yakundaga kugaragaza amarangamutima ye kuri politiki y’icyo gihendetse akabigaragaza muri filime ze, yaje gucibwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse ashinjwa ibyaha binyuranye byaje kumuviramo ingaruka zikomeye mu bukungu ndetse no ku gikundiro cye.
Aha bavuga ko benshi bamusanishaga na Hitler, umunyagitugu wategetse ubudage mu gihe cy’intambara y’isi ya 2, aho bavuga ko bavukiye mu mwaka umwe gusa bakagira ikinyuranyo cy’iminsi 4, kuba bose baravukiye mu bukene bukabije bakaza kuzamuka bakamamara ku isi, no kuba bose bari bafite utwanwa two hejuru, byaje no gutuma Chaplin akora filime yise The Great Dictator yaje gukinamo ari Hitler.
Filime ze nka Monsieur Verdoux yagaragazaga politiki ya gashakabuhake ya Amerika n’uburyo itera inkunga ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi, yaje kunengwa bikomeye ndetse iba imbarutso yo guhabwa akato muri Amerika.
Monsieur Verdoux, filime ye yagize uruhare runini mu ihabwa akato muri Amerika
Yaje gukora indi filime yise Limelight yasaga nk’imuvugaho cyane, aho itavugaga gusa ku buzima bubi yabayeho akiri umwana, ahubwo yanavugaga ku kato yahawe na Amerika, nayo iza kunengwa na Amerika mu buryo bukomeye, gusa ntibyaje kuyibuza gukundwa mu bihugu by’iburayi.
Chaplin muri filime "A Dog's Life", filime ye ya mbere yamutwaye miliyoni y'amadolari
Kuba imitungo ye myinshi yari muri Amerika, I New York, ariko akaba yari yarahawe akato muri iki gihugu biri mu byatumye ubukungu bwe buhungabana cyane muri iki gihe, akaba yaravuye muri Amerika yirukanwe mu mwaka w’1952.
Nyuma yo kwirukanwa muri Amerika, mu mwaka w’1953 yaje guhita yimukira mu Busuwisi we n’umugore we Oona, aho bahise bajya gutura muri iki gihugu mu isambu yabo ingana na Hegitari 14, aho bari bitegeye ikiyaga cya Geneve, akaba ari naho yabaye kugeza yitabye Imana mu 1977.
Iyi myaka yo mu 1950 yakomeje kuba mibi ku isura ya Charlie Chaplin, by’umwihariko nyuma yo guhabwa igihembo cy’amahoro cyatanzwe n’inama y’isi y’amahoro (World Peace Council) iyi nama ikaba yari ibogamiye ku matwara ya gikomuniste (communiste).
Chaplin yaje kwemererwa kongera gusubira muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma y’imyaka 20, maze agaruka bwa mbere mu mwaka w’1972 aho ndetse yari aje guhabwa igihembo cy’umuntu w’indashyikirwa yahawe muri Oscars muri uyu mwaka.
Charlie Chaplin n'umugore we Oona Chaolin, n'abana babo 6 mu 1961
Mu gitondo cyo kuri Noheli mu mwaka w’1977 nibwo Charlie Chaplin wari ufite imyaka 88 y’amavuko yaje kwitaba Imana azize indwara y’umutima, aho yari amaze gusaza. Nk’uko yari yarabyifuje, umuhango wo kumushyingura wabaye mu muhezo maze witabirwa n’abantu bake cyane, akaba yarashyinguwe nyuma y’iminsi 2 yitabye Imana, ni ukuvuga tariki 27 Ukuboza, mu irimbi rya Corsier-sur-Vevey mu gihugu cy’ubusuwisi.
Tariki ya mbere Werurwe mu 1978, imva ya Charlie yacukuwe n’abimukira 2 b’abashomeri aribo Roman Wardas waturukaga muri Pologne, na Gantcho Ganev waturukaga muri Bulgaria, aho umurambo we wafashwe bugwate n’abo bagabo, bawifashisha bategeka uwari umugore we Oona Chaplin kubaha amafaranga.
Urebye iyi foto, ukareba n'amafoto ya filime zisekeje yakinaga, ntiwamenya ko ari umuntu umwe. Nyamara uyu ni Charlie Chaplin
Nyuma y’amezi 2 bahigwa na polisi, aba bagabo baje gufatwa mu mukwabo ukomeye aho isanduku irimo umurambo we bari barayishyinguye mu murima wari mu cyaro cya Noville. Nyuma yo gufatwa, umurambo we wongeye kwimurirwa mu irimbi rya Corsier, hafatwa ingamba zo gukaza imva na beto aho nta muntu wari gupfa kongera kuyicukura.
Mu buzima bwe, Charlie Chaplin yashatse abagore 4, uwa nyuma akaba yarabaye Oona Chaplin babanye kuva mu 1943 kugeza yitabye Imana babyaraa abana 8, akaba yarabyaye abana 11 muri rusange.
Charlie Chaplin yasize umurage muri sinema, aho kugeza ubu afatwa na benshi nk’inkingi ya mwamba ya sinemaby’umwihariko filime zisekeje, aho ndetse kuri ubu afatwa nk’umwe mu bantu 100 baranze ikinyajana cya 20 nk’uko urutonde rwa Time Magazine rubivuga. Mu mwaka w'1975, umwamikazi w'ubwongereza Elisabeth II yamuhaye umudari w'ubuhangange, maze ku izina rye hiyongeraho Sir., yitwa Sir. Charles Spencer Chaplin.
Hirya no hino ku isi, hagiye hubakwa amashusho y'uyu mugabo, bimwe mu bigaragaza ubuhangange bwe
Kugeza n’ubu mu kinyejana cya 21, filime za Charlie Chaplin yakinnye nka The Tramp, The Great Dictator, The Gold Rush, Modern Times, City Lights n’izindi ziracyafatwa nka filime nziza ndetse zikinezeza benshi, aho ndetse zifashishwa mu kwigisha sinema mu mashuri akomeye hirya no hino ku isi.
REBA FILIME THE TRAMP IMWE MU ZA CHARLIE ZAMENYEKANYE CYANE

Aya mateka n'amafoto tuyakesha urubuga rwa Wikipedia.
posted by captain comrade

Ku butumire bw’Ishyaka NRM rya MUSEVENI; Bosebabireba arasobanura uko agiye gusubira Uganda

Umuhanzi wamenyekanye cyane mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Bosebabireba, aratangaza ko agiye gusubira muri Uganda aho agiye kwishimira intsinzi ya perezida Museveni yanamamaje ku butumire bw’Ishyaka NRM.
Mu Kwezi kwa Gashyantare 2016, Theo Bosebabireba yafatanyije n’abandi bahanzi batandukanye kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, ai nawe waje gutsinda ayo amatora.

Bosebabireba yabwiye amama.blogspot.com ko kwamamaza Museveni bitari muri gahunda, ngo yabisabwe n’umudepite witwa Sam Kutesa wamusanze mu rusengero agasanga yafasha ishyaka rya NRM kubona abayoboke cyane cyane mu bice byiganjemo abavuga ikinyarwanda muri iki gihugu.

Yagize ati “njye nari kuvuga ubutumwa mu rusengero haje umuyobozi ukomeye mu ishyaka rya NRM abonye uburyo nkunzwe aranyegera aransaba ko nabafasha kuko yambwiraga ko iyi nshuro bakomerewe dore ko bari bahanganye n’abahoze mu butegetsi.”

Theo Ubwo yaririmbaga mu bikorwa byo kwamamaza yahabwaga amafaranga n’abayobozi b’agace yagiye kwiyamamarizamo ndetse bakaba baranamusezeranije ko umunsi batsinze amatora azasubirayo akajya kubyina intsinzi.

Yagize ati “...iyo twajyaga kwamamaza mu gace runaka umudepite waho ni we wampembaga amafaranga n’ubwo ntayatangaza, ariko na none bambwiye ko nibatsinda nzasubirayo guselebra (kwishima).

Yongeyeho ko ubu ategereje ko bamuhamagara ubundi akajya gukora ibitaramo byo kubyina intsinzi ndetse aho bazanafungura ibiro bishya by’ishyaka rya NRM mu duce dutandukanye two muri Uganda. Ati “..ntegereje ko bampamagara nkasubirayo kuko hari n’ibiro by’ishyaka rya NRM tuzataha biri muri kampala ndetse tukazaba turi no kubyina intsinzi.”

Yakoreshaga amayeri akomeye ngo atagirirwa nabi.

Theo n’ubwo yamamazaga Museveni yadutangarije ko yabikoraga mu bwenge bwinshi yirinda ko abagande batavuga rumwe na Museveni bamuvumbura maze bakaba bamugirira nabi.

Bosebabireba yakomeje agira ari “n’ubwo namamazaga nabikoraga mu bwenge kugira ngo batangirira nabi mu gihugu kitari icyanjye. Iyo najyaga kuririmba bavugaga ko ari umukozi w’Imana wo mu Rwanda ariko ukunda Ubugande, nuko nkaririmba indirimbo zange gusa sindirimbe izamamaza.”

N’ubwo yirindaga kwerekana amarangamutima ye cyane, Theo ngo yajyaga ageza aho akabaza abarwanashyaka ba Museveni niba bamushyigikiye mu rwego rwo kwereka abamuhaye ikiraka ko ari gukora akazi.

Uwiringiyimana Theogene yamenyakanye mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye zihimbaza Imana akaba amaze iminsi aririmbira mu gihugu cya Uganda aho aririmbira cyane amatorero asengerwamo n’abanyarwanda bahatuye. posted by

umunsi wanyuma w'umwiherero 2013 utandukanye niyabanje yose

Umunsi wa nyuma w’umwiherero w’abayobozi bakuru utandukanye na 12 yabanje

Umwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru b’igihugu waranzwe n’ibintu bitandukanye bitari bisanzwe bimenyerewe urebeye ku yindi 12 yabanje. Nibwo bwa mbere hatatangajwe imyanzuro yafatiwemo kuko Perezida Kagame yasabye ko yazandikwa nyuma igahabwa abawitabiriwe.

Ikindi cyagaragaye muri uyu mwiherero wari umaze iminsi itatu ubera mu i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ni uko abayobozi bunguranaga ibitekerezo mu matsinda bitandukanye n’uko byari bisanzwe mbere aho hatangwaga ibiganiro.

Ibitaramo ni bimwe mu byari bisanzwe biteganywa ariko kuri iyi nshuro ntabwo byigeze biba ndetse mu buryo busa n’ubutunguranye Umuyobozi wa Transparency Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yatanze ikiganiro kuri ruswa mu gihe atari yaratumiwe mu itangizwa ry’uyu mwiherero.

U Rwanda n'ubufaransa aho namahoro?

Hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, urwishe ya nka rushobora kuba rukiyirimo

Umubano hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda si shyashya nyuma y’amezi agera ku munani kiriya gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi gishyikirije u Rwanda ubusabe bw’uko Fred Constant yakibera Ambasaderi mushya, none amaso yaheze mu kirere. nkuko iyi nkuru tuyikesha igihe.com ngo,

Michel Flesch w’imyaka 61 y’amavuko wari umaze imyaka hafi ine ahagarariye u Bufaransa mu Rwanda uhereye mu mwaka wa 2012, tariki 30 Nzeli 2015 yavuye mu gihugu ahagaritse imirimo ye, ajya mu kiruhuko cy’izabukuru abenegihugu b’Abafaransa bajyamo ku myaka 62 y’amavuko, ishobora kujya munsi bitewe n’igihe umuntu yatangiriye akazi.

Mbere y’uko Ambasaderi Flesch ajya mu kiruhuko, leta y’u Bufaransa yari yarashyikirije leta y’u Rwanda izina rishya ry’uwo yifuza ko yayihagararira, Fred Constant, wari usanzwe ari Ambasaderi w’iki gihugu mu birwa bya Antilles na Guyane, none amezi abaye hafi umunani leta y’u Rwanda itaratanga umwanzuro ku kwemera cyangwa kwanga uwo mugabo.

Mu bijyanye n’imibanire y’ibihugu [diplomacy], ntibisanzwe ko igihugu runaka gitanga izina ry’uwo cyifuza ko yagihagararira hagashira amezi umunani ataremezwa, kugera ubwo harenga amezi ane igihugu runaka kidafite ambasaderi ugihagarariye mu kindi.

Ibi kandi byiyongera ku kuba mu mwaka wa 2012 u Rwanda rwarangiye u Bufaransa guhagararirwa mu gihugu na Hélène Le Gal. Icyo gihe leta y’u Rwanda ntiyamwemeye hashingiwe ku mpamvu z’uko yari icyegera cya Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukunze gushinjwa kenshi kuyigiramo uruhare mu buryo buziguye.

Uku kwamaganira kure Hélène Le Gal nako kwabaye ikindi kimenyetso cy’agatotsi kari mu mubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Kwanga bamwe mu bahagararira u Bufaransa mu Rwanda bifitanye isano n’uruhererekane rw’ibibazo

Mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rujora bikomeye uburyo u Bufaransa bwijanditse muri politiki y’igihugu, kugeza aho runagize uruhare mu gutera inkunga leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni, ibi bikiyongera ku gutererana abicwaga kandi barashoboraga kubarengera.

U Rwanda rushinja u Bufaransa gutoza Interahamwe zakoze jenoside, ndetse mu minsi ishize Guillaume Ancel wari umusirikare wabwo mu Rwanda mu gihe cya Operation Turquoise, yahishuye uburyo bitwaje ko baje gutabara, nyamara baje kurwanya FPR yari irajwe inshinga no guhagarika Jenoside.

Na nyuma y’ibyo u Bufaransa bwakunze gukoresha abacamanza babwo mu gushyiraho impapuro zo gufata abayobozi b’u Rwanda, ibintu byagiye bifatwa nko kuyobya uburari ngo buhishe ibibi bwakoze mu Rwanda.

U Bufaransa buri mu bihugu bicumbikiye benshi mu bakoze Jenoside, ariko ntibwakunze kugaragaza ubushake bwo kubakurikirana cyangwa kubohereza kuburanishirizwa mu Rwanda nk’uko ibindi bihugu bibikora.

U Bufaransa bushinjwa gutera inkunga ubutegetsi bwariho muri 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi
Imitego ya rugondihene: Raporo z’urudaca, icyuhagiro kuri FDLR

Ni kenshi u Bufaransa bwateze u Rwanda imitego inyuranye, hifashishijwe raporo zitandukanye zituruka mu miryango mpuzamahanga bufitemo ijambo rikomeye. U Bufaransa bushinjwa na bamwe mu basesenguzi kuba inyuma ya FDLR no gukorera mu mugongo wa Leta ya Perezida Nkurunziza mu Burundi.

Abasesenguzi kandi bagaragaza ko u Bufaransa buri ku isonga mu gukingira ikibaba FDLR, kuko buyifata nk’iturufu bushobora kwifashisha mu guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Biteye kwibaza byinshi kuba FDLR ishinjwa mu buryo simusiga gufata abagore ku ngufu muri Congo Kinshasa ndetse no gucucura abaturage utwabo, ubwo ntituvuze abo yivuganye muri kiriya gihugu, hanyuma kuri ubu ikaba yaratewe icyuhagiro, igaragazwa nk’umutwe w’abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda, kandi mu by’ukuri ari umutwe w’iterabwoba ugizwe n’intagondwa zuzuye amaraso ku biganza.

March 8, 2016

amamara.blogspt.com yifurije umunsi mwiza abagore bose

nyuma yimyaka itari mike abagore bahejwe  na nyuma yuko bahawe agaciro bamwe bemeza ko kari gakwiye  ubu abagore benshi bishimira intanbwe bamaze gutera bakaba banashima leta y'u RWANDA  mukubashigikira  turaza kureba uko babyishimira kugeza uyu munsi ntucikwe  hamwe na captain comrade

UWAMAMAYE!!

muraho neza ? uyu munsi muraza kubona no kumva icy uwatowe nka cordinateur wa AERG/ICK atangaza nyuma yuko agiriwe ikizere akaba azayobora uyu muryango
ni mukanya hamwe na captain comrade ntucikwe!!!!

Twandikire

Name

Email *

Message *