Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

March 15, 2016

Ku butumire bw’Ishyaka NRM rya MUSEVENI; Bosebabireba arasobanura uko agiye gusubira Uganda

Umuhanzi wamenyekanye cyane mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Bosebabireba, aratangaza ko agiye gusubira muri Uganda aho agiye kwishimira intsinzi ya perezida Museveni yanamamaje ku butumire bw’Ishyaka NRM.
Mu Kwezi kwa Gashyantare 2016, Theo Bosebabireba yafatanyije n’abandi bahanzi batandukanye kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, ai nawe waje gutsinda ayo amatora.

Bosebabireba yabwiye amama.blogspot.com ko kwamamaza Museveni bitari muri gahunda, ngo yabisabwe n’umudepite witwa Sam Kutesa wamusanze mu rusengero agasanga yafasha ishyaka rya NRM kubona abayoboke cyane cyane mu bice byiganjemo abavuga ikinyarwanda muri iki gihugu.

Yagize ati “njye nari kuvuga ubutumwa mu rusengero haje umuyobozi ukomeye mu ishyaka rya NRM abonye uburyo nkunzwe aranyegera aransaba ko nabafasha kuko yambwiraga ko iyi nshuro bakomerewe dore ko bari bahanganye n’abahoze mu butegetsi.”

Theo Ubwo yaririmbaga mu bikorwa byo kwamamaza yahabwaga amafaranga n’abayobozi b’agace yagiye kwiyamamarizamo ndetse bakaba baranamusezeranije ko umunsi batsinze amatora azasubirayo akajya kubyina intsinzi.

Yagize ati “...iyo twajyaga kwamamaza mu gace runaka umudepite waho ni we wampembaga amafaranga n’ubwo ntayatangaza, ariko na none bambwiye ko nibatsinda nzasubirayo guselebra (kwishima).

Yongeyeho ko ubu ategereje ko bamuhamagara ubundi akajya gukora ibitaramo byo kubyina intsinzi ndetse aho bazanafungura ibiro bishya by’ishyaka rya NRM mu duce dutandukanye two muri Uganda. Ati “..ntegereje ko bampamagara nkasubirayo kuko hari n’ibiro by’ishyaka rya NRM tuzataha biri muri kampala ndetse tukazaba turi no kubyina intsinzi.”

Yakoreshaga amayeri akomeye ngo atagirirwa nabi.

Theo n’ubwo yamamazaga Museveni yadutangarije ko yabikoraga mu bwenge bwinshi yirinda ko abagande batavuga rumwe na Museveni bamuvumbura maze bakaba bamugirira nabi.

Bosebabireba yakomeje agira ari “n’ubwo namamazaga nabikoraga mu bwenge kugira ngo batangirira nabi mu gihugu kitari icyanjye. Iyo najyaga kuririmba bavugaga ko ari umukozi w’Imana wo mu Rwanda ariko ukunda Ubugande, nuko nkaririmba indirimbo zange gusa sindirimbe izamamaza.”

N’ubwo yirindaga kwerekana amarangamutima ye cyane, Theo ngo yajyaga ageza aho akabaza abarwanashyaka ba Museveni niba bamushyigikiye mu rwego rwo kwereka abamuhaye ikiraka ko ari gukora akazi.

Uwiringiyimana Theogene yamenyakanye mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye zihimbaza Imana akaba amaze iminsi aririmbira mu gihugu cya Uganda aho aririmbira cyane amatorero asengerwamo n’abanyarwanda bahatuye. posted by

No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *