Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

March 15, 2016

U Rwanda n'ubufaransa aho namahoro?

Hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, urwishe ya nka rushobora kuba rukiyirimo

Umubano hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda si shyashya nyuma y’amezi agera ku munani kiriya gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi gishyikirije u Rwanda ubusabe bw’uko Fred Constant yakibera Ambasaderi mushya, none amaso yaheze mu kirere. nkuko iyi nkuru tuyikesha igihe.com ngo,

Michel Flesch w’imyaka 61 y’amavuko wari umaze imyaka hafi ine ahagarariye u Bufaransa mu Rwanda uhereye mu mwaka wa 2012, tariki 30 Nzeli 2015 yavuye mu gihugu ahagaritse imirimo ye, ajya mu kiruhuko cy’izabukuru abenegihugu b’Abafaransa bajyamo ku myaka 62 y’amavuko, ishobora kujya munsi bitewe n’igihe umuntu yatangiriye akazi.

Mbere y’uko Ambasaderi Flesch ajya mu kiruhuko, leta y’u Bufaransa yari yarashyikirije leta y’u Rwanda izina rishya ry’uwo yifuza ko yayihagararira, Fred Constant, wari usanzwe ari Ambasaderi w’iki gihugu mu birwa bya Antilles na Guyane, none amezi abaye hafi umunani leta y’u Rwanda itaratanga umwanzuro ku kwemera cyangwa kwanga uwo mugabo.

Mu bijyanye n’imibanire y’ibihugu [diplomacy], ntibisanzwe ko igihugu runaka gitanga izina ry’uwo cyifuza ko yagihagararira hagashira amezi umunani ataremezwa, kugera ubwo harenga amezi ane igihugu runaka kidafite ambasaderi ugihagarariye mu kindi.

Ibi kandi byiyongera ku kuba mu mwaka wa 2012 u Rwanda rwarangiye u Bufaransa guhagararirwa mu gihugu na Hélène Le Gal. Icyo gihe leta y’u Rwanda ntiyamwemeye hashingiwe ku mpamvu z’uko yari icyegera cya Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukunze gushinjwa kenshi kuyigiramo uruhare mu buryo buziguye.

Uku kwamaganira kure Hélène Le Gal nako kwabaye ikindi kimenyetso cy’agatotsi kari mu mubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Kwanga bamwe mu bahagararira u Bufaransa mu Rwanda bifitanye isano n’uruhererekane rw’ibibazo

Mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rujora bikomeye uburyo u Bufaransa bwijanditse muri politiki y’igihugu, kugeza aho runagize uruhare mu gutera inkunga leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni, ibi bikiyongera ku gutererana abicwaga kandi barashoboraga kubarengera.

U Rwanda rushinja u Bufaransa gutoza Interahamwe zakoze jenoside, ndetse mu minsi ishize Guillaume Ancel wari umusirikare wabwo mu Rwanda mu gihe cya Operation Turquoise, yahishuye uburyo bitwaje ko baje gutabara, nyamara baje kurwanya FPR yari irajwe inshinga no guhagarika Jenoside.

Na nyuma y’ibyo u Bufaransa bwakunze gukoresha abacamanza babwo mu gushyiraho impapuro zo gufata abayobozi b’u Rwanda, ibintu byagiye bifatwa nko kuyobya uburari ngo buhishe ibibi bwakoze mu Rwanda.

U Bufaransa buri mu bihugu bicumbikiye benshi mu bakoze Jenoside, ariko ntibwakunze kugaragaza ubushake bwo kubakurikirana cyangwa kubohereza kuburanishirizwa mu Rwanda nk’uko ibindi bihugu bibikora.

U Bufaransa bushinjwa gutera inkunga ubutegetsi bwariho muri 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi
Imitego ya rugondihene: Raporo z’urudaca, icyuhagiro kuri FDLR

Ni kenshi u Bufaransa bwateze u Rwanda imitego inyuranye, hifashishijwe raporo zitandukanye zituruka mu miryango mpuzamahanga bufitemo ijambo rikomeye. U Bufaransa bushinjwa na bamwe mu basesenguzi kuba inyuma ya FDLR no gukorera mu mugongo wa Leta ya Perezida Nkurunziza mu Burundi.

Abasesenguzi kandi bagaragaza ko u Bufaransa buri ku isonga mu gukingira ikibaba FDLR, kuko buyifata nk’iturufu bushobora kwifashisha mu guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Biteye kwibaza byinshi kuba FDLR ishinjwa mu buryo simusiga gufata abagore ku ngufu muri Congo Kinshasa ndetse no gucucura abaturage utwabo, ubwo ntituvuze abo yivuganye muri kiriya gihugu, hanyuma kuri ubu ikaba yaratewe icyuhagiro, igaragazwa nk’umutwe w’abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda, kandi mu by’ukuri ari umutwe w’iterabwoba ugizwe n’intagondwa zuzuye amaraso ku biganza.

No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *