Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

March 15, 2016

Amwe mu mateka ya charlie chaplin umu comedian w'umudage

Amwe mu mateka yaranze ubuzima bw'igihangange mu gukina filime zisekeje Charlie Chaplin na n’ubu.

Abantu benshi bakunda guseka, n’iyo waba ubabaye ukareba filime zitavuga, mu mashusho y’umukara n’umweru zakinwe n’umukinnyi wo ha mbere Charlie Chaplin ntiwakwihanganira guseka.
Uyu mukinnyi wa filime ukomoka mu Bwongereza, n’ubwo filime yakinaga mu myaka yo ha mbere zitavugaga ubwo sinema itari yagatera imbere ngo ikoranabuhanga ry’amajwi ribeho, ntiyaburaga gutambutsa ubutuma binyuze mu bintu yakoraga maze agasetsa benshi dore ko kugeza n’ubu benshi bakizireba bagaseka.
Aya mafoto ni amwe mu mafoto ya Charlie yamenyekanye cyane ndetse benshi bayitunze muri telefoni zabo.
Charlie Chaplin yavutse ku munsi nk’uyu tariki 16 Mata mu 1889, ku mazina yiswe n’ababyeyi ya Charles Spencer Chaplin akaba avuka kuri Charles Chaplin, Sr., na Hannah Chaplin. N’ubwo ahantu yavukiye hatazwi neza, Charlie Chaplin yavugaga ko ashobora kuba yaravukiye mu gace ka East Street, Walworth, mu majyepfo ya Londres mu Bwongereza.
Ababyeyi be bari abaririmbyi, aho mama we wavukaga ku mudozi w’inkweto ataje kugira amahirwe yo kumenyekana mu muziki ku izina rya Lily Harley mu gihe papa we wavukaga ku mubazi yari umuririmbyi ukomeye.
N’ubwo ababyeyi be batigeze batandukana mu buryo bwemewe n’amategeko (divorce), ntibyabujije Charlie kubaho ubuzima butoroshye bwo kutabana n’ababyeyi be bombi aho ku myaka 3 gusa (mu 1891) baje gushwana, bigatuma batangira kubaho imparakubiri.
Ubwana bwa Charlie Chaplin bwaranzwe n’ibibazo bikomeye birimo ubukene, aho umwanditsi David Robinson avuga ko ari naho yakomoye inganzo ye yo gusetsa dore ko iyo byamuyoberaga yahitagamo guhimba udukuru dusekeje kugira ngo yiyibagize ibibazo.
Charlie Chaplin w'ingimbi, wari umaze kugenda amenyekana nk'umuntu usekeje cyane
Charlie warerwaga na nyina utari ufite uburyo buhagije bwo kumutunga we na murumuna we yari yarabyaye ku wundi mugabo, byatumye ku myaka 7 yoherezwa mu kigo kirera abana badafite kirengera, maze nyina nawe ajyanwa mu kigo kita ku barwayi bo mu mutwe.
Ubuzima bubi no kuba nyina yari afite ibibazo byo mu mutwe ahanini bituruka ku bukene nibyo byabaye imbarutso kuri Charlie yo gushaka imibereho abinyujije mu gukina udukino dusekeje nk’impano yiyumvagamo, ibintu yatangiye ku myaka 5 y’amavuko. Charlie yavugaga ko mama we ari mu bantu bamuteye ingufu zo gukina iyi mikino, aho ngo yamubwiraga ko afite impano idasanzwe.
Kuva ku buzima butamworoheye, kugera ku muntu ukomeye isi yamenye nk’umukinnyi wa filime zisekeje, byaje kumugira ikirangirire ku isi (world icon) n’ubwo icyo gihe sinema yari itaratera imbere ngo ikoranabuhanga ry’amajwi rigerweho, ariko na n’ubu benshi baracyareba filime ze bakanezerwa kandi zitavuga.
Chaplin muri filime The Gold Rush
Charlie Chaplin nyuma yo kuba ikirangirire ku isi, yaje guhura n’ibibazo bikomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika ahagana mu myaka y’1940, aho icyo gihe kubera filime yakinaga n’uburyo yakundaga kugaragaza amarangamutima ye kuri politiki y’icyo gihendetse akabigaragaza muri filime ze, yaje gucibwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse ashinjwa ibyaha binyuranye byaje kumuviramo ingaruka zikomeye mu bukungu ndetse no ku gikundiro cye.
Aha bavuga ko benshi bamusanishaga na Hitler, umunyagitugu wategetse ubudage mu gihe cy’intambara y’isi ya 2, aho bavuga ko bavukiye mu mwaka umwe gusa bakagira ikinyuranyo cy’iminsi 4, kuba bose baravukiye mu bukene bukabije bakaza kuzamuka bakamamara ku isi, no kuba bose bari bafite utwanwa two hejuru, byaje no gutuma Chaplin akora filime yise The Great Dictator yaje gukinamo ari Hitler.
Filime ze nka Monsieur Verdoux yagaragazaga politiki ya gashakabuhake ya Amerika n’uburyo itera inkunga ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi, yaje kunengwa bikomeye ndetse iba imbarutso yo guhabwa akato muri Amerika.
Monsieur Verdoux, filime ye yagize uruhare runini mu ihabwa akato muri Amerika
Yaje gukora indi filime yise Limelight yasaga nk’imuvugaho cyane, aho itavugaga gusa ku buzima bubi yabayeho akiri umwana, ahubwo yanavugaga ku kato yahawe na Amerika, nayo iza kunengwa na Amerika mu buryo bukomeye, gusa ntibyaje kuyibuza gukundwa mu bihugu by’iburayi.
Chaplin muri filime "A Dog's Life", filime ye ya mbere yamutwaye miliyoni y'amadolari
Kuba imitungo ye myinshi yari muri Amerika, I New York, ariko akaba yari yarahawe akato muri iki gihugu biri mu byatumye ubukungu bwe buhungabana cyane muri iki gihe, akaba yaravuye muri Amerika yirukanwe mu mwaka w’1952.
Nyuma yo kwirukanwa muri Amerika, mu mwaka w’1953 yaje guhita yimukira mu Busuwisi we n’umugore we Oona, aho bahise bajya gutura muri iki gihugu mu isambu yabo ingana na Hegitari 14, aho bari bitegeye ikiyaga cya Geneve, akaba ari naho yabaye kugeza yitabye Imana mu 1977.
Iyi myaka yo mu 1950 yakomeje kuba mibi ku isura ya Charlie Chaplin, by’umwihariko nyuma yo guhabwa igihembo cy’amahoro cyatanzwe n’inama y’isi y’amahoro (World Peace Council) iyi nama ikaba yari ibogamiye ku matwara ya gikomuniste (communiste).
Chaplin yaje kwemererwa kongera gusubira muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma y’imyaka 20, maze agaruka bwa mbere mu mwaka w’1972 aho ndetse yari aje guhabwa igihembo cy’umuntu w’indashyikirwa yahawe muri Oscars muri uyu mwaka.
Charlie Chaplin n'umugore we Oona Chaolin, n'abana babo 6 mu 1961
Mu gitondo cyo kuri Noheli mu mwaka w’1977 nibwo Charlie Chaplin wari ufite imyaka 88 y’amavuko yaje kwitaba Imana azize indwara y’umutima, aho yari amaze gusaza. Nk’uko yari yarabyifuje, umuhango wo kumushyingura wabaye mu muhezo maze witabirwa n’abantu bake cyane, akaba yarashyinguwe nyuma y’iminsi 2 yitabye Imana, ni ukuvuga tariki 27 Ukuboza, mu irimbi rya Corsier-sur-Vevey mu gihugu cy’ubusuwisi.
Tariki ya mbere Werurwe mu 1978, imva ya Charlie yacukuwe n’abimukira 2 b’abashomeri aribo Roman Wardas waturukaga muri Pologne, na Gantcho Ganev waturukaga muri Bulgaria, aho umurambo we wafashwe bugwate n’abo bagabo, bawifashisha bategeka uwari umugore we Oona Chaplin kubaha amafaranga.
Urebye iyi foto, ukareba n'amafoto ya filime zisekeje yakinaga, ntiwamenya ko ari umuntu umwe. Nyamara uyu ni Charlie Chaplin
Nyuma y’amezi 2 bahigwa na polisi, aba bagabo baje gufatwa mu mukwabo ukomeye aho isanduku irimo umurambo we bari barayishyinguye mu murima wari mu cyaro cya Noville. Nyuma yo gufatwa, umurambo we wongeye kwimurirwa mu irimbi rya Corsier, hafatwa ingamba zo gukaza imva na beto aho nta muntu wari gupfa kongera kuyicukura.
Mu buzima bwe, Charlie Chaplin yashatse abagore 4, uwa nyuma akaba yarabaye Oona Chaplin babanye kuva mu 1943 kugeza yitabye Imana babyaraa abana 8, akaba yarabyaye abana 11 muri rusange.
Charlie Chaplin yasize umurage muri sinema, aho kugeza ubu afatwa na benshi nk’inkingi ya mwamba ya sinemaby’umwihariko filime zisekeje, aho ndetse kuri ubu afatwa nk’umwe mu bantu 100 baranze ikinyajana cya 20 nk’uko urutonde rwa Time Magazine rubivuga. Mu mwaka w'1975, umwamikazi w'ubwongereza Elisabeth II yamuhaye umudari w'ubuhangange, maze ku izina rye hiyongeraho Sir., yitwa Sir. Charles Spencer Chaplin.
Hirya no hino ku isi, hagiye hubakwa amashusho y'uyu mugabo, bimwe mu bigaragaza ubuhangange bwe
Kugeza n’ubu mu kinyejana cya 21, filime za Charlie Chaplin yakinnye nka The Tramp, The Great Dictator, The Gold Rush, Modern Times, City Lights n’izindi ziracyafatwa nka filime nziza ndetse zikinezeza benshi, aho ndetse zifashishwa mu kwigisha sinema mu mashuri akomeye hirya no hino ku isi.
REBA FILIME THE TRAMP IMWE MU ZA CHARLIE ZAMENYEKANYE CYANE

Aya mateka n'amafoto tuyakesha urubuga rwa Wikipedia.
posted by captain comrade

No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *