Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

March 21, 2016

Dr Rose Mukankomeje wayoboraga REMA yatawe muri yombi


Dr Rose Mukankomeje wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA afunzwe n’inzego za polisi aho akurikiranyweho gushaka gukingira ikibaba abayobozi bakekwaho ibyaha bya ruswa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yemeje amakuru y’ifungwa rya Dr Mukankomeje avuga ko akurikiranywe na Polisi ifatanyije n’Urwego rw’Umuvunyi. Nk’uko yabibwiye itangazamakuru, ACP Twahirwa yavuze ko Mukankomeje ibyo akurikiranyweho bifitanye isano n’ibyaha bishinjwa abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro barimo Umuyobozi w’Akarere ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa.
Dr Rose Mukankomeje wayoboraga REMA Ubu akaba ari mu maboko ya Polisi/Photo:Interineti
ACP Twahirwa yagize ati “ Nibyo arafunzwe ari gukurikiranwaho ibintu acyekwaho. Ni ibyaha bifitanye isano n’ibiregwa abari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro byo kunyereza umutungo wa leta n’ibya ruswa. We rero yashatse kubakingira ikibaba anagerageza kumena amabanga y’akazi.”
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali ACP Twahirwa yakomeje avuga ko iperereza aribwo rigitangira bityo ko nta byinshi yavuga kubyo uyu muyobozi akurikiranyweho.iyu niwe ku ifoto ubona aha hasi

No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *