Dr Rose Mukankomeje wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA afunzwe n’inzego za polisi aho akurikiranyweho gushaka gukingira ikibaba abayobozi bakekwaho ibyaha bya ruswa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yemeje amakuru y’ifungwa rya Dr Mukankomeje avuga ko akurikiranywe na Polisi ifatanyije n’Urwego rw’Umuvunyi. Nk’uko yabibwiye itangazamakuru, ACP Twahirwa yavuze ko Mukankomeje ibyo akurikiranyweho bifitanye isano n’ibyaha bishinjwa abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro barimo Umuyobozi w’Akarere ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa.
Dr Rose Mukankomeje wayoboraga REMA Ubu akaba ari mu maboko ya Polisi/Photo:Interineti
ACP Twahirwa yagize ati “ Nibyo arafunzwe ari gukurikiranwaho ibintu acyekwaho. Ni ibyaha bifitanye isano n’ibiregwa abari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro byo kunyereza umutungo wa leta n’ibya ruswa. We rero yashatse kubakingira ikibaba anagerageza kumena amabanga y’akazi.”
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali ACP Twahirwa yakomeje avuga ko iperereza aribwo rigitangira bityo ko nta byinshi yavuga kubyo uyu muyobozi akurikiranyweho.iyu niwe ku ifoto ubona aha hasi
Kuri iyi Blog, dutambutsaho amakuru nyayo kandi y'ingenzi yagirira akamaro abanyarwaanda ndetse n'abatuye isi muri rusange, n'amakuru yuzuye kandi yizwe, kuko abayakora bazi icyo batanga. Duhamagirye buri wese Gusoma, agakwirakwiza, agakunda izi nkuru zo kuri amamara.blogspot.com ukeneye ko tukwamamariza wahamagara kuri telephone zikurikira: 0781190354 na 0728085087
Benitha Make Up

Shine the moment with Professional Artist
Popular Posts
-
On Tuesday June 25th, 2019 at 11:15 am the students hold a conference with the Faculty Board. the conference was aimed at discussing abou...
-
Mu bikorwa bye byo kwiyamamaza akomeje kugira mu ntara y’iburengerabuza, Nkiliye Ildephose uri kwiyamamariza muri utu turere aravuga ko...
-
Burya mu rukundo, bisaba ibintu byinshi abakundana baba bagomba kwitwararika kugira ngo urukundo rwa bo rurambe ndetse n’abandi babe bagira ...
March 21, 2016
Dr Rose Mukankomeje wayoboraga REMA yatawe muri yombi
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
No comments:
Post a Comment
Thank you all