Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

November 25, 2018

Shyaka Gaspard, yeguriwe inshingano mu "Ihererekana bubasha muri AERG ICK 2018-2019"

kuri uyu wa 4, tariki ya 22/11/2018, mucyumba cy'inama kuri bureau ya AERG/ICK, ahagana mu masaa 18h:00 PM nibwo Shyaka Gaspard, umuhuzabikorwa mushya wa AERG ICK 2018-2019 habaye umuhago wihererekanabubasha

Uyu muhango wabanjirijwe n'umunota wo kwibuka,  Byiringiro Emmanuel umuhuzabikorwa ucyuye  yeretse  inteko uko umuryango uhagaze kuva yinjiye mu nshingano, aho yerekanye akanavuga ibyakozwe, nibyo bifuzaga gukora, aha yashimangiye ko byose byagenze neza gusa atari 100%  ati: *"twifuzaga gutanga service nziza nkuko twabisabwaga, ariko kubera inzitizi zimwe na zimwe byaratugoye ariko siko twabyifuzaga."* yaje gusoza ijambo ashimira ubifatanye mubyo bakoze

committee de controle, yahawe umwanya yerekana uko igenzura ryakozwe kuva binjiye mu nshingano maze nabo bavuga ko byose basanze byarahuye neza n'ubushobozi AERG-ICK yari ifite,
inteko yagize umwanya wo kubaza ibibazo ku ikoreshwa ry'umutungo, basubiwa ko byose byakoreshejwe neza kdi ko utanyuzwe yakwegera ubuyobozi bakwamereka uko wakoreshejwe

Nyuma Shyaka Gaspard, umuhuzabikorwa mushya wa AERG ICK 2018-2019 mu ijambo rye yashimiye cyane umuhuzabikorwa ucyuye igihe ndetse nabo bakoranaga, abashimira ubutwali n'umurava bakoranye nyuma yaho AERG ICK yasaga nkaho icitse intege, Yongeye gusaba ubwitange no gukorera hamwe kubo bagiye kuyoborana 2018-2019, Shyaka yongeye kuvuga ko azibanda ahanini kubibazo byanyamuryango, yongeraho ko kugirango ibi bigerweho aruko buri wese yazakora inshingano ze kandi kugihe, yakomeje gusaba ubufatanye hagati yabo kugirango AERG ICK igire icyerekezo kibereye abanyamuryango.

Niyigena Patrick, uhagarariye ubuyoboyozi bw'abanyeshuri muri ICK (AGE ICK) nawe yashimiye inzego zose za AERG, anashimira mandat ya 2017-2018 ukuntu yakoranye na AGE ICK, yongera kwizeza ubufatanye mu bikorwa byari byobyose muri  mandat ya 2018-2019

Mu ihererekanabubasha ryakozwe Shyaka yeretswe
1. Abanyamuryango ba AERG-ICK
2. Yerekwa ibikorwa byakozwe
3. Yerekwa ibikoresho byose birimo umutungo wa AERG ICK
4. yerekwa uko compte za AERG ICK zihagaze (GT &BPR)
5. Infunguzo za bureau, telephone, cachet,n'ibindi byinshi bitandukanye,

Shyaka Gaspard na committee batangiranye inshingano batanagiye imirimo yabo 22/11/2018, bavuga ko bagiye gukomereza aho abandi bari bagejeje bakaba bishimira kdi biteguye uru rugendo,

Camarade Muhire,
Commissar of information, documentation &memoire AERG-ICK

November 6, 2018

ICK Graduation 09/11/2018 jingle

The vision of ICK is to be a catholic institution of higher education aiming at excellence in academic knowledge and the professional skills. Its mission is to provide quality education based on Christian values, to develop research and to initiate community services in order to participate in the transformation of the society and help to reach the sustainable development of the population, that is the reason of its motto: "Science-Conscience-Development...

July 25, 2018

Muruzinduko rw’imisi 6 abanya-Tchad bakomeje kugira mu Rwanda hari byinshi bakomeje kwiga



Kuri uyu wa kabiri 24/07/2018, Itsinda ry’abanya-Tchad umunani bayobowe na Minisitiri w’Umuryango muri iki gihugu ,Dr Djalal Ardjoun Khalil ryakomereje uruzinduko rwabo kuri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) aho bakomeje kwigira ku Rwanda nk’igihugu gikataje gushyira ihame ry’uburingainire n’iterambere ry’umuryango mu bikorwa.
Iri tsinda ryaje kwigira kurwanda ryasobanuriwe amavu n’amavuko ndetse n’imikorere ya Ministeri muri gahunda zitandukanye zakozwe ndeste n’iziteganywa gukorwa zijyanye no kuzamura ihame ry’uburinganire mu Rwanda.
Mu biganiro bagiranye na Madame NYIRASAFARI Esperance ministeri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, yababwiye ko u Rwanda rufata uburenganizira bw’umugore nk’uburenganzira, yongeraho ko uburinganire n’iterambere byagezweho kubera imiyoborere myiza y’u Rwanda bakesha Nyakubahwa Perezida wa repubulika Kagame Paul wahaye abagore n’abagabo uburenganzira bungana.

Minisitiri w’Umuryango muri Tchad, Dr Djalal Ardjoun Khalil,waje ayoboye iri tsinda yavuze ko hari intambwe bakomje gutera ariko ko hakiri imbogamizi. Yagize ati: “Dufite inzitizi zishingiye ku muco n’imyumvire ishingiye ku idini. Urugero: umugore upfushije umugabo ahita atakaza uburenganzira ku mutungo”
Nyuma y’ibiganiro bagiriye muri minisister bakomereje urugendoshuri ku rwibutso rwa Genocide rwa Kigali, Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya jenoside,yakorewe abatutsi mu Rwanda (1994) Dr Djalal Ardjoun Khalil hamwe n’itsinda bari kumwe bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi maze bakomereza kungoro y’amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu (CND) nk’igice cya kabiri ku masomo baboneye ku rwibutso rwa genocide yakorewe abatusti rwa Kigali. aho basobanuriwe neza uko urugamba rwo kubora igihugu rwagenze n’uko ingabo zahoze ari iza RPA zagahagaritse Genocide.


Uru rugendo shuri rw’abanya-Tchad umunani, ruje nyuma y’ Itsinda ririmo abadepite, abasenateri, ambasaderi n’abandi bahagariye ubuyobozi bwa leta ya Congo Brazavile, barigiriye muri ministeri y’uburinganire n’iterambere (MIGEPROF) mu rwego rwo kwigira ku Rwanda ihame ry’ uburinganire.
U Rwanda rumaze kuba indashyikirwa ku Isi mu guteza imbere uburinganire nk’uko bigaragazwa na raporo zitandukanye zirimo nka ‘The Global Gender Gap Index’ yamuritswe 2017, Read more aho yarushyize u Rwanda ku mwanya wa 4 ku rwego rw’Isi nk’igihugu cyahize ibindi mu kwimakaza no guteza imbere ihame ry’ uburinganire n’iterambere ry’umuryango, no ku mwanya wa mbere ku rwego rw’ Africa.

July 18, 2018

Congo Brazzaville mu rugendo shuri ku ihame ry'uburinganire n'iterambere mu Rwanda


Uruzinduko rw’abayobozi ba Congo Brazavile muri Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Isomo bakomeje kwiga ku Rwanda.

kuri uyu wa gatatu, 18/07/2018, Itsinda ririmo abadepite, abasenateri, ambasaderi n’abandi bahagariye ubuyobozi bwa leta ya Congo Brazavile, barigiriye uruzinduko muri ministeri y’uburinganire n’umuryango (MIGEPROF) mu rwego rwo kwigira ku Rwanda ihame ry’ uburinganire.
Uru ruzinduko, bagiriye muri ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ngo ni somo rikomeye cyane bungukiye mu Rwanda, nkuko bitangazwa na ambassasdeur Guy Nestor waje uhagarariye iri tsinda.
IFOTO Y'URWIBUTSO IRIMO IMPANDE ZOMBI (CONGO & RWANDA)


Madame NYIRASAFARI Esperence uyobora ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, nyuma gutanga ikaze muri ibi biganiro bagiranye n’aba bayobozi, yashimiye cyane uru ruzinduko bagiriye muri ministeri.

“U Rwanda rwabonye byinshi bibi birimo na Genocide yakoretwe abatutsi, kugeza ubu abanyarwanda bazi neza icyo bakeneye, rero n’abagore ntibatanzwe mu iterambere ryabo” ibi ni ibyatangajwe na Madame NYIRASAFARI Esperence ubwo Aba bashyitsi basobanurirwaga  amavu n’amavuko ya ministeri nyuma y’ ibibazo byagaragaye mu Rwanda biturutse ku ngaruka mbi za genoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 aba bashyitsi baneretswe ibikorwa byakozwe n’ibindi biteganywa gukorwa hagamijwe kuzamura ihame ry’uburinganire mu Rwanda.
Bamwe mu bahawe umwanya bagarutse ku gushimira intambwe Minisiteri ikomeje gutera mu gushyira mu bikorwa ihamwe ry’uburinganire banavuga ko hari icyo bungukiye muri ibi biganiro bigeye kubafasha kunoza neza imikorere yabo.



Impande zombi zahanye impano ziriho ibisobanuro cy'uburinganire 

Ambasadeur GUY Nestor, waje uyoboye iri tsinda yabasangije uko uburinganire buhagaze mu gihugu cya Congo, agaragaza ko cyakora nubwo hari intabwe bamaze gutera ugereranyije nuko byahoze, hari aho bifuza kugera ibi byatumye baza kwigira ku Rwanda nk’igihugu kiri ku isonga.
Madame NYIRASAFARI abajijwe ibanga bakoresha yavuze ko ntabanga ridasanze uretse kuba  bumvikanisha neza inyungu ziva mu buringanire yongeraho kandi ko ari ibazo cya sosiyete: “societe igomba kumeye inyungu bakura mu buringanire, kandi biri no mumuco wo kubaha uburenganzira bwa muntu.”naho ku kibazo cy’uburezi bw’ ibanze ku bana b’abakobwa, Hon Minister NYIRASAFARI yavuze ko Ministeri ikurikiranira byahafi abana bagejeje Igihe cyo gutangira ishuri ifatanyije n’abandi bafatanya bikorwa kandi ko hari amahirwe angana igihugu gitanga mu burezi.

Ibiganiro bigana ku musozo, impande zombi zahanye impano nkikimenyetso kitazibagirana muri uru ruzinduko bagiriye muri Minisiteri hafatwa n’ifoto y’urwibutso.

U Rwanda rumaze kuba indashyikirwa ku Isi mu guteza imbere uburinganire nk’uko bigaragazwa na raporo zitandukanye zirimo nka ‘The Global Gender Gap Index’ yamuritswe 2017, Read more aho yarushyize ku mwanya wa 4 ku rwego rw’Isi nk’igihugu cyahize ibindi mu kwimakaza no guteza imbere ihame ry’ uburinganire n’iterambere ry’umuryango. Ni mugihe kandi indi Raport nayo irushyira ku mwanya wa mbere ku rwego rw’ Africa.




Figure 1 Ifoto y'urwibutso ku mpande zombi


Figure 1 Ifoto y'urwibutso ku mpande zombi


July 17, 2018

Rutsiro: Urugo mbonezamikurire y’abana cya karambi (ECD) cyafunguwe kumugaragararo kizacumbikira abana 120


Nkuko tubikesha urubuga rwa MIGEPROF ngo, Iki uru rugo mbonezamikurire y’abana rwa Karambi rwubatswe mu murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro kubufatanye n’abafantanyabikorwa barimo Imbuto foundation, Tamari Foundation ndetse na UNICEF,  ni urugo rurimo inzu y’ibyumba bitatu, igikoni, aho kwidagadurira n’ibindi byinshi bizafasha abana 120 bari hagati y’imyaka 3 na 6 mu mikurire yabo.
Ubwo batahaga kumugaragaro iki cyigo kuwa 9 Nyakanga 2018, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Madame UMUTONI GATSINZI Nadine yashimiye cyane ubuyobozi bwa Imbuto foundation yashinzwe na nyakubahwa Madame Jennette Kagame n’abandi bafantanyabikorwa bafatanyije mu kubaka iki kigo muri aka karere, Yongera gusaba ubufatanye abaturage mugukoresha neza Buri kimwe cyose kigaragara muri muri iyi nyubako aho yagize ati “ Babyeyi, iki kigo ni icyanyu. Mugishyigikire  muzana abana banyu kugirango bahabwe servive gitanga. Ariko kandi Mukore cyane muharanira kwigira  mugihe abatera nkunga baba batagishobye kubafasha.”
ubwo bafungaraga ikigo mboneza mikurire y'abanakumugaragaro

Ubushakashatsi  bwakozwe n’ikigo DHS mu mwaka wa 2015 bwerekanye ko ikibazo cy’imikurire y’abana mu karere ka Rutsiro kiri ku kigereranyo cya 45.8% naho abari munis y’imyaka 5 bakaba ku kigereranyo cya 38%. Leta y’u Rwanda ikomeje ingamba zo kurwanya iki kibazo gisaba guhuriza hamwe imbaraga hakoreshejwe ingamba zitandukanye murizo harimo n’umugoroba w’ababyeyi nkuko Madame UMUTONI GATSINZI Nadine umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango abigarukaho.

Umuyobozi wa Imbuto foundation Sandrine Umutoni, yavuze ko uyu munsiwo gufungura kumugaragara iki kigo ari umunsi udasazwe kuri bo, aho abana bazajya bitabwaho mu mikuire yabo, yongeraho ko ubushake ari ubufatanye mu kongera imbaraga dufasha abana mu mikurire yabo, kuko ariko cyizere cya hazaza.
Guverineri w’ intara y’amajyepfo Munyantwali Alphonsi wari umushyitsi mukuru kuri uyu munsi yavuzeko “imikurire y’umwana ihera mu miryango, umuryango nawo ugomba kugira ubumenyi bwihariye bwo kwita ku bana, uburenganzira kuva agisamwa. Ababyeyi mushake ubu bumenyi kugirango buri muryango nawo uzabe ikigo mbonezamikurire.
Iki kigo mboneza mikurire y’abana cya Karambi cyuzuye gitwaye millioni 64 z’amafaranga y’u Rwanda, gifunguwe kumugragaragaro  nyuma  y’amezi 9 ubwo nyakubahwa Madamu Jeannete Kagame  yashyiraga ibuye ry’ifatizo mu mwaka ushize.


July 10, 2018

Polisi y’u Rwanda yohereje abapolisi kazi mu butumwa bw’amahoro muri sudan y’amajyepfo


kuri uyu wa 3 mu gitondo, Itsinda ry’abapolisi 160 biganjemo abagore 85 n’abagabo 75 nibwo ryari ku kibuga cy’indege aho ryerekeza mu gihu cya sudan y’amajyepfo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano.
Iki igikorwa kibaye nyuma y’uko Perezida Kagame yabitanzeho umuhigo, mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye yabereye i New York muri 2015 inama yari igamije gushyigikira ubutumwa by’amahoro ku isi. Yahize kuzongera umubare w’abagore bayoboye abandi muri iyi gahunda.
photo internet/ MIGEPROF
Komiseri Mukuru Wungirije wa Polisi, Marizamunda Juvenal avuga ko ari ubwa mbere boherejwe ari umubare munini w’abagore muri iyi gaunda ya loni avuze ko Sudani y’Epfo iri mu bibazo by’intambara abantu benshi bakaba baravanywe mu byabo, ku buryo bakeneye kwitabwaho no kurindirwa umutekano.
“Mu bihugu byugarijwe n’intambara hari akarengane gakorerwa abagore n’abana, kohereza abagore benshi biri mu muhigo wo gushyigikra amahoro n’ihame ry’uburinganire” ibi yabitangaje nyuma y’inama n’impanuro mbere y’uko bahuguruka ku kibuga k’indege.
Umuyobozi w’iryo tsinda, ACP Teddy Ruyenzi, yagize ata” tumaze umwaka urengaho duhugurwa, twitegura neza ibyo tugomba, ubu turiteguye gufata inshingano kuba iryo tsinda rigizwe n’abagore bifite icyo bivuze. “usibye ibikorwa tuzahakora, tuzaba n’ijwi rirwanya ihohotera rishimgiye kugitsina niryo ryiganje”
Iri tsinsa ryiganjemo abagore 85 n’abagabo 75 nabandi barimo abagaga, abakanishi, n’abandi bazamara igihe cy’umwaka bakora imirimo itandukanye muri iki gihungu.
ryatojwe uko rizafasha abagore n’abana bagizweho ingaruka n’ibibazo byo muri sudan yepfo
Kugeza mu kwezi kwa gatandatu, police y’urwanda imaze kohereza abarenze 1000 mu butumwa bw’amahoro ku isi muri bihugu nka HAITI, South Soudan, no muri centre AFRICA



Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango arasaba gushyirahamwe imbaraga mu kurwanya ikibazo cy’ imirire mibibi n’igwingira ry'abana biri mu miryango nyarwanda


.
 Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22, 06, mu nama yagiranye n’abafantanyabikorwa bo mumujyi wa Kigali yavugaga ku bibabazo byugarije umuryango muri rusange, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Madame Espérance Nyirasafari yasabye abari nama gushyirahamwe imbaraga mu kurwanya ikibazo cy’ imirire mbibi n’igwingira  bikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu aho yagize ati: “dukeneye guhuza imbaraga twese uko duteraniye aha, kugirango turandure ikibazo cy’imirire mbibi igaragara mubana bacu bo mizero y’igihungu y’ahazaza. Ibi tuzabigeraho Dufatanyije namwe, ariko n’ababyeyi bagomba gufata iyambere munshingano zo kwita ku bana”
photo/internet/ MIGEPROF
Abari bitabiriye iyi nama barimo abahagarariye inzego za leta, izabikorera, amadini n’amashuri barebeye hamwe ingamba ku bibazo bigaragara mu muryango birimo amakimbirane mu miryango, imirire mibi, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no kurwanya inda zitateganyijwe.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Madame Espérance Nyirasafari yijeje ubufatanye n’inzego zitandukanye zitabiriye iyi nama muri gahunda zitandukanye zizarushaho guhangana n’ibi bibazo bigaragara mu muryango.
Naho, Dr. Anita Asiimwe, umuhuzabikora wa National Early Childhood Development Program (NECDP wari muri iyi nama yavuze ko ababyeyi bagomba kugaburira indryo yuzuye abana kandi iteguranwe isuku maze kandi bakajya bajyana abana babo muri ECD kugirango nabo bitabweho mu mikurire yabo uko bikwiye. 
Mu bushakashatsi bwakozwe na DHS muri 2014 kugeza 2015 ryerekanye  ko igwingira ry’abana mu mujyi wa Kigali riri 23% kigereranyo cya 29% , 22% ndetse na 17% mu turere twa Nyarugenge, gasabo na kicukiro, iki kibazo gikomeje kwiyongera mu miryango ikennye by’umwihariyo yo mubice by’icyaro hakiyongeramo n’ingaruka zituruka ku mirire mibi ni mugihe.
Guverinoma y’urwanda ikomeje gushyiraho ingamba zitandukanye zirimo gukangurira abantu bose ‘Umugoroba w’Ababyeyi’ aho bigishwa ku kamaro ko guha ifunguro ryuzuye abana bari hagati y’imyaka 0-6 kugirango no gukangurira kwita kuri gahunda y’iminsi igihumbi y’ubuzima bw’umwana kuko ari ingenzi mu imikurire y’ubwonko bw’umwana.



April 26, 2018

Perezida Kagame yitabiriye imurika rya filime yamukozweho yiswe 'The Royal Tour'

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika filime mbarankuru igaruka ku isura y’u Rwanda muri ibi bihe bya vuba. Iyi film yibanda ku bukerarugendo, ku nshuro yayo ya mbere yamurikiwe mu mujyi wa Chicago muri Leta zunze ubumwe za America.









Peter Greenberg, ni we wakoze iyi filime irimo urugendo rudasanzwe yakoranye na Perezida Paul Kagame mu gihe cy'icyumweru yamaze mu Rwanda.
Uyu Peter Greenberg akaba ari umunyamakuru umaze kumenyekana cyane kubera gukora inkuru zicukumbura imibereho y’abakomeye binyuze mu bukerarugendo.


Muri aya mashusho, Perezida Kagame yatemberanye na Peter Greenberg ahantu hatandukanye, harimo muri Pariki y’Ibirunga basura ingagi; banyura mu Kiyaga cya Kivu; bakoze urugendo muri Nyungwe ahari ‘Canopy Walkway’ ndetse banasura Pariki y’Akagera icumbikiye zimwe mu nyamaswa zifite ubuzima bwihariye n’iz’inkazi muri Afurika.



Yerekana kandi ibice by’umujyi n’icyaro muri iki gihugu cyanyuze mu mateka mabi ariko kuri ubu kikaba “kirangwa n’amahoro ndetse ari hamwe mu duce twiyubashye duteye imbere muri Afurika.”
Iyi filime mbarankuru Greenberg yise “Rwanda: The Royal Tour”, izajya hanze ku mugaragaro ku wa 26 Mata 2018 kuri televiziyo ya PBS ikorera i Arlington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikazatambuka no kuri  televiziyo y’u Rwanda ku wa 5 w'iki cyumweru.

February 19, 2018

Nkumba: urubyiruko rusaga 400 rwa AERG rusoje itorero kumugaragaro

urubyiruko rugize umuryango wa AERG rumaze icyumweru cyose i Nkumba mu cyigo cy'igihungu cyigisha umuco w'ubutore (NUDC) gihereye mu karere ka Burera mu ntara y'Amajyaruguru aho rwatozwaga indangagaciro z'umuco nyarwanda kunsanganya matsiko igira iti: *DUHARANIRE IMBERE HEZA TURINDA AMATEKA YACU * 
zimwe muri gahunda bahabwaga harimo:
*ibiganiro kunsanganya matsiko
*imikorongiro
*kwigishwa umuco N'ibindi byinshi bitandukanye baherwaga mu masibo agera ku 10
mu butumwa butandukanye bwakunzwe kugarukwaho n'abayobozi batandukanye MINALOC, MINIYOUTH, NUDC ....harimo
*Gukoresha neza amahirwe ari imbere mu gihugu no mukarere kugirango urubyiruko ruve mubushomeri.
*kutitinya no kudasuzugura umurimo
*saving for investiment
*kutiga utegereje kubunza diplome ushaka akaza.
*gukoresha neza imbugankoranyambaga werekana neza isura nyayo y'igihugu cyacu
kwirinda ibiyobyabwenge, ubwomanzi, n'ibindi
*kugira intego ndetse n'icyerekezo.
Hon. Polise Denis, asoza Itorero ry'INTAGAMBURUZWA V za AERG,"Muge muzirikana ko kuvuga urwongereza cg urufaransa, ntibivuzeko uruta nyoko cg so wakubyaye cg ukurera!"   

Nyuma yaho intore zari zivuye kukarubanda ryahawe izina ry' *intagamburuzwa igice cya 5* na nyuma kandi yo gutemberezwa ingoro y'amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu,

Mu nama nyinshi zuje kandi Impanuro, Francis Kaboneka, minitiri w'ubutegetsi bw'igihugu yavuze ko ntayindi ntwaro ubu bafite yaruta iyo intwari z'igihugu zari zifite mugihe cyo kubohora igihugu ahubwo ko bagomba kwiga, bagatsinda ntakintu nakimwe kibagamburuje yaba inzara, amateka mabi: "iyo ukora ibihabanye n'ibyo igihugu cyifuza uba ukomeretsa igikomere cy'uwaharaniye ukubaho kwawe uyu munsi"

Ni kunshuro ya 5, kubufatanye na FARG, NIC(NATIONAL, ITORERO COUNCIL), AERG itegura itorero ry'abanyamuryango bayo kugirango bakure ari intore zihamye koko, igihugu cyifuza, uyu mwaka hatojwe abasaga 375, ninabo bahwe icyemezo cyuko ari intore, ubu bakaba ari abatoza nk'uko Honorable Eduard BAMPORIKI abigaragaza kumpamyabumenyi zabo uru rubyiruko kandi rwiyemeje ko rugiye guhindura amateka, uko rushoboye kose rushyira mubikorwa ibyo rwatojwe byose.

Camarade MUHIRE nkumba kuwa 10/03/2018

Twandikire

Name

Email *

Message *