Nkuko tubikesha urubuga rwa MIGEPROF ngo, Iki uru rugo mbonezamikurire y’abana rwa Karambi rwubatswe mu
murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro kubufatanye n’abafantanyabikorwa barimo Imbuto
foundation, Tamari Foundation ndetse na UNICEF, ni urugo rurimo inzu y’ibyumba bitatu,
igikoni, aho kwidagadurira n’ibindi byinshi bizafasha abana 120 bari hagati y’imyaka
3 na 6 mu mikurire yabo.
Ubwo batahaga kumugaragaro iki cyigo kuwa 9 Nyakanga 2018,
umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango
Madame UMUTONI GATSINZI Nadine yashimiye cyane ubuyobozi bwa Imbuto foundation
yashinzwe na nyakubahwa Madame Jennette Kagame n’abandi bafantanyabikorwa
bafatanyije mu kubaka iki kigo muri aka karere, Yongera gusaba ubufatanye
abaturage mugukoresha neza Buri kimwe cyose kigaragara muri muri iyi nyubako
aho yagize ati “ Babyeyi, iki kigo ni icyanyu. Mugishyigikire muzana abana banyu kugirango bahabwe servive
gitanga. Ariko kandi Mukore cyane muharanira kwigira mugihe abatera nkunga baba batagishobye kubafasha.”
![]() |
ubwo bafungaraga ikigo mboneza mikurire y'abanakumugaragaro |
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo DHS mu mwaka wa 2015 bwerekanye
ko ikibazo cy’imikurire y’abana mu karere ka Rutsiro kiri ku kigereranyo cya
45.8% naho abari munis y’imyaka 5 bakaba ku kigereranyo cya 38%. Leta y’u
Rwanda ikomeje ingamba zo kurwanya iki kibazo gisaba guhuriza hamwe imbaraga hakoreshejwe
ingamba zitandukanye murizo harimo n’umugoroba w’ababyeyi nkuko Madame UMUTONI
GATSINZI Nadine umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere
ry’umuryango abigarukaho.
Umuyobozi wa Imbuto foundation Sandrine Umutoni, yavuze ko
uyu munsiwo gufungura kumugaragara iki kigo ari umunsi udasazwe kuri bo, aho
abana bazajya bitabwaho mu mikuire yabo, yongeraho ko ubushake ari ubufatanye
mu kongera imbaraga dufasha abana mu mikurire yabo, kuko ariko cyizere cya
hazaza.
Guverineri w’ intara y’amajyepfo Munyantwali Alphonsi wari
umushyitsi mukuru kuri uyu munsi yavuzeko “imikurire y’umwana ihera mu
miryango, umuryango nawo ugomba kugira ubumenyi bwihariye bwo kwita ku bana,
uburenganzira kuva agisamwa. Ababyeyi mushake ubu bumenyi kugirango buri
muryango nawo uzabe ikigo mbonezamikurire.
Iki kigo mboneza mikurire y’abana cya Karambi cyuzuye
gitwaye millioni 64 z’amafaranga y’u Rwanda, gifunguwe kumugragaragaro nyuma y’amezi
9 ubwo nyakubahwa Madamu Jeannete Kagame yashyiraga ibuye ry’ifatizo mu mwaka ushize.
No comments:
Post a Comment
Thank you all