.
![]() |
photo/internet/ MIGEPROF |
Abari bitabiriye iyi nama barimo abahagarariye inzego za
leta, izabikorera, amadini n’amashuri barebeye hamwe ingamba ku bibazo
bigaragara mu muryango birimo amakimbirane mu miryango, imirire mibi,
ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no kurwanya inda zitateganyijwe.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Madame
Espérance Nyirasafari yijeje ubufatanye n’inzego zitandukanye zitabiriye iyi
nama muri gahunda zitandukanye zizarushaho guhangana n’ibi bibazo bigaragara mu
muryango.
Naho, Dr. Anita Asiimwe, umuhuzabikora wa National Early
Childhood Development Program (NECDP wari muri iyi nama yavuze ko ababyeyi
bagomba kugaburira indryo yuzuye abana kandi iteguranwe isuku maze kandi
bakajya bajyana abana babo muri ECD kugirango nabo bitabweho mu mikurire yabo
uko bikwiye.
Mu bushakashatsi bwakozwe na DHS muri 2014 kugeza 2015
ryerekanye ko igwingira ry’abana mu
mujyi wa Kigali riri 23% kigereranyo cya 29% , 22% ndetse na 17% mu turere twa
Nyarugenge, gasabo na kicukiro, iki kibazo gikomeje kwiyongera mu miryango
ikennye by’umwihariyo yo mubice by’icyaro hakiyongeramo n’ingaruka zituruka ku
mirire mibi ni mugihe.
Guverinoma y’urwanda ikomeje gushyiraho ingamba zitandukanye
zirimo gukangurira abantu bose ‘Umugoroba w’Ababyeyi’ aho bigishwa ku kamaro ko
guha ifunguro ryuzuye abana bari hagati y’imyaka 0-6 kugirango no gukangurira
kwita kuri gahunda y’iminsi igihumbi y’ubuzima bw’umwana kuko ari ingenzi mu
imikurire y’ubwonko bw’umwana.
No comments:
Post a Comment
Thank you all