kuri
uyu wa 3 mu gitondo, Itsinda ry’abapolisi 160 biganjemo abagore 85 n’abagabo 75
nibwo ryari ku kibuga cy’indege aho ryerekeza mu gihu cya sudan y’amajyepfo mu
bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano.
Iki
igikorwa kibaye nyuma y’uko Perezida Kagame yabitanzeho umuhigo, mu nama
y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye yabereye i New York muri 2015
inama yari igamije gushyigikira ubutumwa by’amahoro ku isi. Yahize kuzongera
umubare w’abagore bayoboye abandi muri iyi gahunda.
![]() |
photo internet/ MIGEPROF |
Komiseri
Mukuru Wungirije wa Polisi, Marizamunda Juvenal avuga ko ari ubwa mbere boherejwe
ari umubare munini w’abagore muri iyi gaunda ya loni avuze ko Sudani y’Epfo iri
mu bibazo by’intambara abantu benshi bakaba baravanywe mu byabo, ku buryo
bakeneye kwitabwaho no kurindirwa umutekano.
“Mu
bihugu byugarijwe n’intambara hari akarengane gakorerwa abagore n’abana,
kohereza abagore benshi biri mu muhigo wo gushyigikra amahoro n’ihame ry’uburinganire”
ibi yabitangaje nyuma y’inama n’impanuro mbere y’uko bahuguruka ku kibuga k’indege.
Umuyobozi
w’iryo tsinda, ACP Teddy Ruyenzi, yagize ata” tumaze umwaka urengaho duhugurwa,
twitegura neza ibyo tugomba, ubu turiteguye gufata inshingano kuba iryo tsinda
rigizwe n’abagore bifite icyo bivuze. “usibye ibikorwa tuzahakora,
tuzaba n’ijwi rirwanya ihohotera rishimgiye kugitsina niryo ryiganje”
Iri
tsinsa ryiganjemo abagore 85 n’abagabo 75 nabandi barimo abagaga, abakanishi, n’abandi
bazamara igihe cy’umwaka bakora imirimo itandukanye muri iki gihungu.
ryatojwe
uko rizafasha abagore n’abana bagizweho ingaruka n’ibibazo byo muri sudan yepfo
Kugeza
mu kwezi kwa gatandatu, police y’urwanda imaze kohereza abarenze 1000 mu
butumwa bw’amahoro ku isi muri bihugu nka HAITI, South Soudan, no muri centre
AFRICA
No comments:
Post a Comment
Thank you all