Uruzinduko
rw’abayobozi ba Congo Brazavile muri Ministeri y’uburinganire n’iterambere
ry’umuryango, Isomo bakomeje kwiga ku Rwanda.
kuri uyu wa gatatu,
18/07/2018, Itsinda ririmo abadepite, abasenateri, ambasaderi n’abandi
bahagariye ubuyobozi bwa leta ya Congo Brazavile, barigiriye uruzinduko muri
ministeri y’uburinganire n’umuryango (MIGEPROF) mu rwego rwo kwigira ku Rwanda
ihame ry’ uburinganire.
Uru ruzinduko, bagiriye
muri ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ngo ni somo rikomeye
cyane bungukiye mu Rwanda, nkuko bitangazwa na ambassasdeur Guy Nestor waje
uhagarariye iri tsinda.
Madame NYIRASAFARI Esperence uyobora ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, nyuma gutanga ikaze muri ibi biganiro bagiranye n’aba bayobozi, yashimiye cyane uru ruzinduko bagiriye muri ministeri.
“U Rwanda rwabonye byinshi bibi birimo na Genocide yakoretwe abatutsi, kugeza ubu abanyarwanda bazi neza icyo bakeneye, rero n’abagore ntibatanzwe mu iterambere ryabo” ibi ni ibyatangajwe na Madame NYIRASAFARI Esperence ubwo Aba bashyitsi basobanurirwaga amavu n’amavuko ya ministeri nyuma y’ ibibazo byagaragaye mu Rwanda biturutse ku ngaruka mbi za genoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 aba bashyitsi baneretswe ibikorwa byakozwe n’ibindi biteganywa gukorwa hagamijwe kuzamura ihame ry’uburinganire mu Rwanda.
Bamwe mu bahawe umwanya bagarutse ku gushimira intambwe Minisiteri ikomeje gutera mu gushyira mu bikorwa ihamwe ry’uburinganire banavuga ko hari icyo bungukiye muri ibi biganiro bigeye kubafasha kunoza neza imikorere yabo.
![]() |
Impande zombi zahanye impano ziriho ibisobanuro cy'uburinganire |
Ambasadeur GUY Nestor, waje uyoboye iri tsinda yabasangije uko uburinganire buhagaze mu gihugu cya Congo, agaragaza ko cyakora nubwo hari intabwe bamaze gutera ugereranyije nuko byahoze, hari aho bifuza kugera ibi byatumye baza kwigira ku Rwanda nk’igihugu kiri ku isonga.
Madame NYIRASAFARI
abajijwe ibanga bakoresha yavuze ko ntabanga ridasanze uretse kuba bumvikanisha neza inyungu ziva mu buringanire
yongeraho kandi ko ari ibazo cya sosiyete: “societe igomba kumeye inyungu
bakura mu buringanire, kandi biri no mumuco wo kubaha uburenganzira bwa muntu.”naho
ku kibazo cy’uburezi bw’ ibanze ku bana b’abakobwa, Hon Minister NYIRASAFARI
yavuze ko Ministeri ikurikiranira byahafi abana bagejeje Igihe cyo gutangira
ishuri ifatanyije n’abandi bafatanya bikorwa kandi ko hari amahirwe angana igihugu
gitanga mu burezi.
Ibiganiro bigana ku
musozo, impande zombi zahanye impano nkikimenyetso kitazibagirana muri uru
ruzinduko bagiriye muri Minisiteri hafatwa n’ifoto y’urwibutso.
U Rwanda rumaze kuba
indashyikirwa ku Isi mu guteza imbere uburinganire nk’uko bigaragazwa na raporo
zitandukanye zirimo nka ‘The Global
Gender Gap Index’ yamuritswe 2017, Read more aho
yarushyize ku mwanya wa 4 ku rwego rw’Isi nk’igihugu cyahize ibindi mu
kwimakaza no guteza imbere ihame ry’ uburinganire n’iterambere ry’umuryango. Ni
mugihe kandi indi Raport nayo irushyira ku mwanya wa mbere ku rwego rw’ Africa.
![]() |
Figure 1 Ifoto y'urwibutso ku mpande zombi
|
![]() |
Figure 1 Ifoto y'urwibutso ku mpande zombi
|
No comments:
Post a Comment
Thank you all