Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

July 25, 2018

Muruzinduko rw’imisi 6 abanya-Tchad bakomeje kugira mu Rwanda hari byinshi bakomeje kwiga



Kuri uyu wa kabiri 24/07/2018, Itsinda ry’abanya-Tchad umunani bayobowe na Minisitiri w’Umuryango muri iki gihugu ,Dr Djalal Ardjoun Khalil ryakomereje uruzinduko rwabo kuri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) aho bakomeje kwigira ku Rwanda nk’igihugu gikataje gushyira ihame ry’uburingainire n’iterambere ry’umuryango mu bikorwa.
Iri tsinda ryaje kwigira kurwanda ryasobanuriwe amavu n’amavuko ndetse n’imikorere ya Ministeri muri gahunda zitandukanye zakozwe ndeste n’iziteganywa gukorwa zijyanye no kuzamura ihame ry’uburinganire mu Rwanda.
Mu biganiro bagiranye na Madame NYIRASAFARI Esperance ministeri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, yababwiye ko u Rwanda rufata uburenganizira bw’umugore nk’uburenganzira, yongeraho ko uburinganire n’iterambere byagezweho kubera imiyoborere myiza y’u Rwanda bakesha Nyakubahwa Perezida wa repubulika Kagame Paul wahaye abagore n’abagabo uburenganzira bungana.

Minisitiri w’Umuryango muri Tchad, Dr Djalal Ardjoun Khalil,waje ayoboye iri tsinda yavuze ko hari intambwe bakomje gutera ariko ko hakiri imbogamizi. Yagize ati: “Dufite inzitizi zishingiye ku muco n’imyumvire ishingiye ku idini. Urugero: umugore upfushije umugabo ahita atakaza uburenganzira ku mutungo”
Nyuma y’ibiganiro bagiriye muri minisister bakomereje urugendoshuri ku rwibutso rwa Genocide rwa Kigali, Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya jenoside,yakorewe abatutsi mu Rwanda (1994) Dr Djalal Ardjoun Khalil hamwe n’itsinda bari kumwe bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi maze bakomereza kungoro y’amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu (CND) nk’igice cya kabiri ku masomo baboneye ku rwibutso rwa genocide yakorewe abatusti rwa Kigali. aho basobanuriwe neza uko urugamba rwo kubora igihugu rwagenze n’uko ingabo zahoze ari iza RPA zagahagaritse Genocide.


Uru rugendo shuri rw’abanya-Tchad umunani, ruje nyuma y’ Itsinda ririmo abadepite, abasenateri, ambasaderi n’abandi bahagariye ubuyobozi bwa leta ya Congo Brazavile, barigiriye muri ministeri y’uburinganire n’iterambere (MIGEPROF) mu rwego rwo kwigira ku Rwanda ihame ry’ uburinganire.
U Rwanda rumaze kuba indashyikirwa ku Isi mu guteza imbere uburinganire nk’uko bigaragazwa na raporo zitandukanye zirimo nka ‘The Global Gender Gap Index’ yamuritswe 2017, Read more aho yarushyize u Rwanda ku mwanya wa 4 ku rwego rw’Isi nk’igihugu cyahize ibindi mu kwimakaza no guteza imbere ihame ry’ uburinganire n’iterambere ry’umuryango, no ku mwanya wa mbere ku rwego rw’ Africa.

No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *