Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

March 22, 2016

UWAJE GUSENGA NKABANDI WE NTIYATASHYE AHUBWO YARAPFUYE!!!


Umuntu umwe wari mu masengesho ku musozi wa Kanyarira ukunze kūrirwa n’amagana y’abajya kuwusengeraho yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe.
Uwapfuye yitwa Mukamuyango Dancille w’imyaka 48 wari wagiye gusenga aturutse mu Karere ka Gasabo, ku Kimironko. Abari kumwe na we bavuze ko ari bwo bwa mbere yari agiye kuhasengera.
Mukamwiza Marie Providence, Gitifu w’akagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye uhana imbibi n’Akagari ka Rusovu muri Nyarusange, aho yaguye yatsikiye ahirima ku bitare by’amabuye agera hasi mu kabande yapfuye.
Ni umusozi bisaba kuwuzamuka witonze kubera ukuntu umeze
Umwe mu bari kumwe na we bajyanye gusenga yavuze ko nta ndwara n’imwe yari arwaye ahubwo ko ibyo bibuye yaguyeho ari byo bishobora kuba byamwishe.
Mukamwiza yasobanuye ko inzira banyuzemo ari mbi kandi bari baranayifunze kubera uburyo iteye nabi. Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kabgayi ngo ukorerwe isuzuma.
Mu masengesho biremamo amatsinda abafasha gusenga no guhugurana
Umusozi wa Kanyarira wurirwa na benshi bajya kuwusengeraho, baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu. Abahasengera bizera ko ibyifuzo bajyanyeyo bataha Imana ibibakemuriye.
Muri Nyakanga 2015, kuri uyu musozi haguye umupolisikazi na we yagiye gusenga. Icyo gihe ubuyobozi bwasabye abagana ku Musozi wa Kanyarira kuba bitonze hakabanza hagashyirwa ibikorwa remezo, ubundi hagashyirwa abashinzwe umutekano ku buryo bazajya bahajya nta kindi kibazo.dore amwemumafoto yabaza gusenga

No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *