Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

February 7, 2020

RUBAVU: Aborozi n'abahinzi bo mu murenge wa Mudende bakanguriwe gushyira inka zabo mu bwishingizi.

Mu murenge wa Mudende ho mu karere Rubavu kubufatanye n'ubuyobozi bw'umurenge na Prime insurence, hatangijwe gahunda yo guha ubwishingizi  inka muri gahunda ya Leta kubufatanye na minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi (MINAGRI) yo guha ubwishingizi Bw'ibihingwa n'amatungo yatangiye 2018.

N'umuhango wayobowe n'umukozi wa MINAGRI mu turere twa Rubavu, karongi , na Rutsiro arikumwe n'ubuyobozi bw'umurenge, inzego z'umutekano zikorera muri uyu murenge.







Inka zahawe ubu bwishingizi zambwitswe iherena ry'ikoranabuhanga rizafasha ikurikiranwa ryazo aho zizaba ziri hose, mu rwego rwo kuzirinda no kuzikurikirana mu mibereho n'imyororokere yazo

NYIRAGUMIRIZA Everine avuga ko yishimiye ubwishingizi yahawe, abibona nk'amahirwe adasanzwe aho azaba yemerewe kujya muri banki maze kwaka inguzanyo kuko yumva afite ingwate:  yagize ati: "Ndashimira cyane iyi gahunda, nkubu najemo kuko nteganya kuba naguza amafaranga muri banki nkikorera ubuhinzi, cyangwa ubundi bworozi, yanamfasha no kwishyura ishuri ry'umwana wanjye..."

UGIRIRABINO Elizaphan, umunyamabanganshingwabikorwa w'umurenge wa Mudende yashimiye cyane iyi gahunda ya Leta y'ubwishingizi ku matungo n'ibiribwa by'umwihariko ko ari iterambere ryegerejwe abaturage bo mu murenge ayobora, yashishikarije abahinzi n'aborozi kuzitabira ubu bwishingizi kuko ari ukwizigamira bitanga igisubizo ku bishobora kubabera imbogamizi mu buhinzi n'ubworozi bwabo

Ubwishingizi bwatanzwe kuri iz' inka, nubuzagoboka banyirazo  mu burwayi, ibyorezo, n'impanuka zishobira kubaho.

Rwema Justin, umukozi wa Minagri wari muri iki gikorwa yasobanuriye abaturage amavu n'amavuko y'iyi gahunda ya Leta y'ubwishingizi yiswe " Tekana urishingiwe muhinzi Mworozi" avuga ko yaje ije  kumara impungenge abaturage bakora uyu mwuga byakijyambere no gukemura ibibazo by'ugarije ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda

yasabye abaturage gukomeza gukorana n'abaveterineri babasobanuza ibyo batumva  mu rwego rwo gufatanya kugirango hakorwe  ubworozi n'ubuhinzi bikozwe kinyamwiga hiyongera umusaruro.

Ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo ku rwego rw'akarere ka Rubavu bwatangiriye mu murenge wa Rubavu, ni mugihe mu murenge wa Mudende, habarurwa aborozi ibihumbi 2816. naho inka 23 nizo zahawe ubwishingizi ku ikubitiro.
biteganyijwe ko ubukangurambaga buzakomereza mu bahinzi, aborozi n'abandi bafite aho bahuriye n'uyu mwuga  kugirango iyi gahunda igere kuri bose.

No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *