Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

January 31, 2020

Urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rurakangurirwa kwimakaza umuco w'ubutwari ruharanira gukora ibikorwa by'indashyikirwa.

Urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rurakangurirwa kwimakaza umuco w'ubutwari ruharanira gukora ibikorwa by'indashyikirwa.
Ishimwe Pacifique,  Mayor wungirije ushizwe imibereho/Rubavu District.

Mu biganiro byabanjirijwe n'urugendo rwo kuzirikana ubutwali bw'abanyarwanda ruva mu mujyi wa gisenyi rwerekeza kuri stade umuganda Uru rubyiruko rwibukijwe amateka  y'ubutwari ndetse n'uruhare yagize mu kwagura u Rwanda no kurwanya amateka mabi harimo amacakubiri imvangura nibisa nkayo byaranze Igihugu.

Uru rubyiruko rwibukijwe kandi Ubutwari bwaranze bagenzi babo babohoje igihugu cyari mu icuraburindi ndetse rukageraho rutanga ubuzima bwazo ruharanira amahoro.

Rwasabwe kugera ikirenge mucy'intwari birinda kuba ibigwari ahubwo barangwa n'ishyaka,gukunda igihugu,kwitanga,ubunyangamugayo n'ibikorwa by'indashyikirwa.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho mu ijambo rye yabasabye kudaharanira inyungu zabo gusa no gufatira urugero ku banyeshuri b'inyange bari bakiri bato.

Yagize ati: "Ntabwo ushobora kuba intwali urwana kunyungu zawe bwite, nk'urubyiruko turifuza ko uyu munsi uba uwanyu mugafata urugero kubanyeshuri b'inyange tuzirikana uyu munsi" yabibukije ko ubutwali budasaba imyaka y'ubukure, ahubwo ko busaba umutima n'ubushake byo gukorera igihugu abasaba ko abana b'inyange bakomeza kutubera urugero dukomera k' umuco w'ubutwali.
Vis mayor ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rubavu ubwo bari mu rugendo rwerekeza kuri stade umuganda
Buri taliki 1/2 buri mwaka, abanyarwanda bizihiza umunsi mukuru w'intwali aho bibukiranya amateka n'ubutwali bwaziranze abanyarwanda hagamijwe kwigisha no kwimakaza umuco w'ubutwali. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti" Ubutwali mu banyarwanda  agaciro kacu"



No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *