Kuri iyi Blog, dutambutsaho amakuru nyayo kandi y'ingenzi yagirira akamaro abanyarwaanda ndetse n'abatuye isi muri rusange, n'amakuru yuzuye kandi yizwe, kuko abayakora bazi icyo batanga. Duhamagirye buri wese Gusoma, agakwirakwiza, agakunda izi nkuru zo kuri amamara.blogspot.com ukeneye ko tukwamamariza wahamagara kuri telephone zikurikira: 0781190354 na 0728085087
Benitha Make Up
Popular Posts
-
ApĂ´tre Mutabazi Kabarira Maurice, umushumba w’Itorero New Covenant Kingdom Citizen na Minisiteri yitwa World Foundation, avuga ko gutura ama...
-
None ku wa Kabiri, tariki ya 28 Mutarama 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perez...
-
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu arizeza abahinzi ko Bazakomeza gutanga ubufasha bwose bushoboka kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi wiyongere kuru...
October 6, 2016
Mumwanya uri buze Umujyi wa kigali witeguye guherekeza Nyakwigendera senateur jean de dieu Mucyo
Senderi, Mariya Yohana, Bon Homme, Mibirizi na Grace bahimbye indirimbo ivuga ibigwi bya Senateri Jean de Dieu Mucyo witabye Imana.
abahanzi basanzwe bazwi cyane mu ndirimbo zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Senderi, Mariya Yohana, Bon Homme, Mibirizi na Grace nibo bakoze iyi ndirimkbo ivuga ku bigwi byuyu senateri witabye imana azize urupfu rutunguranye ubwo yajyaga mu mirimo ku intekonshinga mategeko i kigali
Kuba barahisemo guhita bakora iyo ndirimbo bise ‘Intwari ntipfa’, ngo ni uburyo nyakwigendera yabaye intwari mu kazi ke. Bityo akaba azahora ari ikitegererezo ku rubyiruko ruto rwagiye rubana nawe mu bikorwa bitandukanye.
ERIC Senderi iburyo,hagati ni SENATEUR J Dieu Mucyo, ibumoso bwe ni Mariya yohani (photo internet)
Senateri Mucyo Jean de Dieu yapfuye afite imyaka 55. Akaba yari Umusenateri kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2015.
Mbere yo kugirwa Senateri, akaba yarabayeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, yanabaye Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Ukwakira 2016, nibwo biteganyijwe ko imihango yo kumuherekeza bwa nyuma izaba nkuko byatangajwe numuryango wuyu nyakwigendera Imana imuhe iruhuko ridashira.
Senateri Jean de Dieu Mucyo witabye Imana ku itariki ya 03 Ukwakira 2016 ajya mu kazi ke ku ngoro y’Inteko Ishinga amategeko.
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
No comments:
Post a Comment
Thank you all