Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

October 6, 2016

Mumwanya uri buze Umujyi wa kigali witeguye guherekeza Nyakwigendera senateur jean de dieu Mucyo



Senderi, Mariya Yohana, Bon Homme, Mibirizi na Grace bahimbye indirimbo ivuga ibigwi bya Senateri Jean de Dieu Mucyo witabye Imana.


abahanzi basanzwe bazwi cyane mu ndirimbo zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Senderi, Mariya Yohana, Bon Homme, Mibirizi na Grace nibo bakoze iyi ndirimkbo ivuga ku bigwi byuyu senateri witabye imana azize urupfu rutunguranye ubwo yajyaga mu mirimo ku intekonshinga mategeko i kigali
Kuba barahisemo guhita bakora iyo ndirimbo bise ‘Intwari ntipfa’, ngo ni uburyo nyakwigendera yabaye intwari mu kazi ke. Bityo akaba azahora ari ikitegererezo ku rubyiruko ruto rwagiye rubana nawe mu bikorwa bitandukanye.

Senderi, Mariya Yohana, Bon Homme, Mibirizi na Grace nibo bakoze iyo ndirimbo

ERIC Senderi iburyo,hagati ni SENATEUR J Dieu Mucyo, ibumoso bwe ni Mariya yohani (photo internet)

Senateri Mucyo Jean de Dieu yapfuye afite imyaka 55. Akaba yari Umusenateri kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2015.
Mbere yo kugirwa Senateri, akaba yarabayeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, yanabaye Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Ukwakira 2016, nibwo biteganyijwe ko imihango yo kumuherekeza bwa nyuma izaba nkuko byatangajwe numuryango wuyu nyakwigendera Imana imuhe iruhuko ridashira.

Senateri Jean de Dieu Mucyo witabye Imana ku itariki ya 03 Ukwakira 2016 ajya mu kazi ke ku ngoro y’Inteko Ishinga amategeko.

No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *