Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

June 8, 2016

'YOLO' promotion ya MTN ngo igenewe urubyiruko rw'u Rwanda

MTN_Rwanda igiye gutangiza gahunda (promotion) yise ‘YOLO’ mu rwego rwo kurushaho kwegera urubyiruko n’abakiri bato no kubafasha kugera ku nzozi z’ubuzima bwabo.

inkuru dukesha Kuri uyu wa 01 Kamena, mu kiganiri n’abanyamakuru, Yvone Makolo Manzi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri MTN (Chief marketing) yavuze ko gahunda ya ‘YOLO’ ari uburyo bwo kwegera urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-24.aho yagize ati “Turashaka kwereka urubyiruko ko MTN yaba umufatanyabikorwa wabo, kandi iri kumwe nabo mu buzima bwa buri munsi no mu nzozi bafite, MTN ikabafasha kugera ku nzozi no kuba abantu bakomeye muri iyi si iyobowe n’ikoranabuhanga.”

          Makolo chief marketing in MTN 

Makolo yavuze ko mu gutangira iyi gahunda, MTN_Rwanda yashatse kwegera no kubana n’urubyiruko kugira ngo irufashe kuvumbura impano no kumenya icyo rushoboye kandi bijyanye n’ubushobozi bucye rufite.
Avuga ko muri’YOLO’, urubyiruko ruzaba rushobora kugura internet n’ama-inite yo guhamagara ku mafaranga macye, kandi bakaba bashobora kubigeraho igihe icyo aricyo cyose, n’aho bari hose mu Rwanda.

Mu rwego rwo kumurika ku mugaragaro iyi gahunda ya ‘YOLO’, MTN_Rwanda yateguye igitaramo cyiswe ‘Kigali Turn up’ ku itariki 11 Kamena 2016, kuva Saa Sita z’amanywa, i Gikondo kuri ‘Expo ground’, kwinjira ari ubuntu. Abahanzi nka Charlie na Nina, Riderman na Urban Boys bakazasusurutsa abazitabira iki gitaramo.
 
twakwibutsako ko abazitabira ‘YOLO’ bazaba bashobora guhamagara nijoro ku ifarangarimwe ku munota, kandi bashobore no guhamagara bagenzi babo nabo biyandikishije muri YOLO ku mafaranga 10 ku munota. Hari kandi ngo n’izindi Serivise nyinshi MTN izabagezaho zikabafasha guhindura ubuzima bwabo. 



No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *