Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

May 19, 2016

NPC yatandukanye n’inshuti ye hashize 30Min yitaba Imana, yakoze indirimbo yise ‘Turacumbitse’

indirimbo yise ‘Turacumbitse’ yayikoze nyuma y’iminota 30 atandukanye n’inshuti ye acyumva ko yapfuye.

imwe mu mafoto ya NPC
NPC ni umwe mu baraperi bamaze igihe mu muziki. Mu bakurikirana imirapire ye benshi banavuga ko yagakwiye kuba ari ku rwego rwo hejuru cyane ugereranyije n’aho ari.

Urwo rupfu rutunguranye rw’inshuti ye ngo yitwaga Alcade, rwatumye NPC agira ibyiyumviro byo gukora indirimbo ivuga ko buri muntu wese uri ku isi acumbitse igihe cyose ashobora kuyivaho.

Nkuko inkuru dukesha umuseke.com ibitangaza hari Mu kiganiro yagiranye na Umuseke aho yagize ati “ ‘Turacumbitse’ yavuye ku gitekerezo cy’umushuti wanjye witwaga Alcade witabye Imana hashize iminota 30 dutandukanye. Byankoze ku mutima numva urupfu isaha n’isaha rwajyana umuntu rutamuteguje. Ni muri urwo rwego nahise nandika iriya ndirimbo”.
Mu bindi bikorwa NPC arimo gukoraho, avuga ko hari indirimbo yarangiye iri hafi kujya hanze yakoranye na Safi wo muri Urban Boys bise ‘Ubwibone’ ubu bakaba barimo kuyikorera amashusho akazajyana hanze n’iri mu majwi ‘Audio’.
Abajijwe ku kuba ataritabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryitabirwa n’abahanzi 10 baba bakunzwe mu Rwanda, yavuze ko ari igihe kitaragera. Ariko igihe cyose afite indoto zo kuzaryitabira.

Yongeye gusaba abahanzi bagenzi be kurangwa n’urukundo hagati yabo ndetse bakarushaho gushyigikirana aho kuba yabona igikorwa cya mugenzi akaba yakinenga mu gihe afite inama yamugira yabikora.

No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *