Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

May 13, 2016

Yafashwe azira guhohotera abakobwa bisize ibirungo ku munwa

nkuko tubikesha igihe.com mu nkuru yo kuwa 12/05 /2016 ngo Polisi yafashe umugabo usengera mu idini ya Islam ubwo yari avuye gusengera ku musigiti uherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati azira gukurura iminwa y’umukobwa wari wisize ibirungo(Rouge à lèvres).

Ahagana saa munani n’iminota 45 zo kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi , nibwo uyu mugabo w’imyaka 40 usanzwe wigisha abana ikorowani mu Rwarutabura mu Murenge wa Nyamirambo yafatiwe mu gice kitanyurwamo n’imodoka rwagati mu mujyi wa Kigali( car free zone) , ahaberaga ibikorwa by’imurikagurisha bifitanye isano n’Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu bwa Afurika iri kubera i Kigali.

Uyu mugabo ashinjwa kuba yahuye n’umukobwa w’imibiri yombi uri mu kigero cy’imyaka 23 akamukurura iminwa amuhora yuko yari yayisize ibirungo yarangiza agahita amukubita urushyi mu maso.
Abapolisi babiri bari hafi aho bakimara kubibwirwa bahise bamwambika amapingu bamwicaza hasi kugira ngo babanze bakurikirane iki kibazo.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umukobwa uvuga ko yahohotewe yagize ati “ Njyewe nari nje nshaka kwigurira telefone hano numva umuntu ankozeho, mpindukiye kugira ngo murebe ahita ankurura iminwa cyane ambwira ngo urabona ibintu wisize;rero ubwo nashakaga kumubaza icyo anshakaho nibwo yahise ankubita urushyi mu maso ashaka kwiruka nanjye mwirukaho ntabaza polisi.”

Uyu mugabo ushinjwa gukurura iminwa yavuze ko atabikoze abishaka, ahubwo ngo asanganywe ikibazo cy’ubumuga bwo mu mutwe. 
photo yafashe na IGIHE.COM

Yagize ati “ Erega njye mfite ikibazo cyo mu mutwe maranye igihe kitari gito kandi abantu benshi barabizi ko nanagiye kwivuriza mu bitaro by’abafite uburwayi bwo mu mutwe i Ndera.”
Yakomeje asaba abapolisi ko bamurekura akigendera ngo kuko ibyo yakoze atari yabigambiriye.

Muri uwo mwanya hahise hagaragara abakobwa bagera kuri batanu bemeza ko atari ubwa mbere uyu mugabo ahohotera abakobwa n’abagore bisize ibirungo, ngo kuko na bo aherutse kubakurura iminwa.
Uwitwa Furaha yagize ati “ Arabeshya niko ateye yiharaje ingeso yo gukurura iminwa abakobwa bisize ibirungo ababaza impamvu babyisiga.”

Umunyamakuru wa IGIHE yahavuye abapolisi bahamagaje imodoka imutwara ngo ajyanwe gufungwa.

No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *