Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

May 12, 2016

Gakenke:Bimwe mu bigo by’amashuri byafunze imiryango

nkuko tubikesha umuryango.com ngo Nyuma y’uko mu Karere ka Gakenke imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira 8 Gicurasi 2016 igahitana abantu 34 ndetse ikangiza ibitari bike,bimwe mu bigo by'amashuri muri aka Karere byafunze imiryango.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yatangaje ko mu byo barimo kwihutira gukemura harimo n’ikibazo cy’uburezi ku buryo ku wa mbere w’icyumweru gitaha amashuri azaba yatangiye .
Ati’’ Ku bijyanye n’ibigo by’amashuri ari hano mu Murenge wa Nemba ,uwa Gakenke ndetse no mu Murenge wa Muzo hari ibigo by’amashuri abana batarimo kwiga,ariko ku wa mbere w’icyumweru gitaha abana bazaba batangiye kwiga.
Icyihutirwa turimo dukora ni ibijyanye no gushyiraho ibiraro(Amateme) kugirango abana bambukireho ,mwagiye mubona ko hari aho twagiye dushyira ibiti ngo abana bambukireho tuzongeraho byinshi kugira ngo abana batagwamo’’
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita.

Umuryango USAID ukaba umaze kwemerera aka Karere inkunga ya Miliyoni zisaga 35b z’amafaranga y’u Rwanda zizakoreshwa mu kubaka ikiraro kigana ku kigo cy’amashuri cya Ngazo ya Mbere ki mwe mu bigo byahagaritse amasomo by’agateganyo.
Uyu muyobozi yemeza ko inkunga ya USAID izakoreshwa mu bikorwa byo gusana kugirango abana basubire mu masomo.

Ibi bikaba bije nyuma ‘ikibazo cy’imvura nyinshi yateje inkangu mu Karere ka Gakenke ndetse igahitana abantu 34 harimo abanyeshuri 3 bigaga ku Kigo cy’amashuri cya Ngazo. indi nkuru bifitanye isano reba  kuri



amamara.blogspot.com/2016/05/ibiza-minisitiri-wumurimo-yasibye-akazi.html

No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *