Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

May 9, 2016

Ibiza: Minisitiri w’Umurimo yasibye akazi kubera imyuzure ya Nyabarongo

Minisitiri w’Umurimo Uwizeye Judith ari mu bakozi batabashije kujya ku kazi muri iki gitondo cyo kuwa 9/5/2016 nyuma yo gusanga uruzi rwa Nyabarongo rwuzuye ndetse amazi agasakara mu muhanda. Ibi byatumye asubira mu rugo aho atuye I Runda.
Minisitiri Uwizeye Judith yatangarije Umuryango ko muri iki gitondo atabashije kujya ku kazi kubera atari kubona aho anyura nyuma y’aho uruzi rwa Nyabarongo (ruriho ikiraro gihuza Intara y’Amajyepfo atuyemo n’Umujyi wa Kigali Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta ifitemo ayobora ikicaro) rwari rwuzuye nta modoka iri gutambuka.
Minisitiri Judith Uwizeye yatangarije Umuryango ko kutajya ku kazi byatumye hari byinshi bidindira yari kuba arimo akora iyo abasha kugerayo.
Yati:” birumvikana iyo akazi katakozwe hari byinshi byangirika”.
Ku kibazo cy’abandi bakozi ibiza byabaye hirya no hino byaba byatumnye basiba akazi ariko abakoresha babo bakaba babibahanira, Minisitiri Uwizeye yatangarije Umuryango ko nta mukozi ukwiriye guhanirwa kuba atabashije kujya ku kazi kubera n’ibiza byabaye.
Yagize ati:” Ibiza ntawe uba yavuganye nabyo, ntawahanirwa rero gusiba akazi kandi atariwe byaturutseho”.
Imvura idasanzwe yaguye ku munsi w’ejo mu Ntara y’Amajyaruguru yatumye uruzi rwa Nyabarongo rwuzura ndetse amazi yarwo arenga mu muhanda wambuka iteme rihuza Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali. Ibi byatumye muri iki gitondo ingendo zose ziva n’injira muri Kigali zivuye mu Majyepfo zihagarara

Police yafashe icyemezo cyo gufunga umuhanda Kigali-Amajyepfo kubera imyuzure ya nkuko bigaragara kuri iyi foto.

No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *