Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

September 25, 2017

Menya byinshi kuri Kizito Mihigo wizihiriza isabukuru y’imyaka 36 muri gereza ya Mageragere

Kizito Mihigo ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2017 arizihiriza muri gereza nkuru ya Kigali isabukuru y’imyaka 36 amaze avutse. Kizito Mihigo, ari mu Banyarwanda bavuzwe cyane mu myaka nk’itandatu ishize, akaba yarabanje kuvugwa kubera ibikorwa byiza yamenyekanyeho ariko akaza no kuvugwa cyane mu gihe yari akurikiranyweho ibyaha birimo no gucura umugambi wo kwica umukuru w’igihugu, ibyaha agikurikiranyweho kugeza n’ubu.
KIZITO MIHIGO mu rukiko nabagenzi be photo by camarade

KIZITO MIHIGO mumyambaro ya photo by camarade

Umuhanzi Kizito Mihigo yavutse kuwa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981, avukira i Kibeho, umwe mu mirenge y’akarere ka Nyaruguru, mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.Ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana batandatu. Ababyeyi be Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie, bamureze mu bukristu gaturika. Ubwo yari afite imyaka 9 y’amavuko, Kizito Mihigo yatangiye guhimba uturirimbo tw’abana, maze nyuma y’imyaka itanu, aza kuvamo umuhanzi w’indirimbo za Kiriziya Gaturika wamamaye mu Rwanda. Mu mwaka w’1994, Se umubyara (Buguzi Augustin) yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Kizito Mihigo yagiye avuga kenshi ko Jenoside yakorewe abatutsi iri mu byamuhaye inganzo y’ubutumwa yaje kujya aririmba
Ku myaka 14, ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa Seminari Nto ya Karubanda i Butare, yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gaturika mu Rwanda kugeza n’uyu munsi. Mu mwaka wa 2000, (ubwo yari afite imyaka 19), Kizito Mihigo yari afite indirimbo zirenga 200 za Misa.
Abifashijwemo n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, mu mwaka wa 2003 yagiye kwiga muzika i Burayi, maze mu kwezi kwa Nzeri 2008, aza kubona impamyabumenyi DFE « Diplôme de Fin d’Etudes», mu ishuri rya Conservatoire de Musique de Paris.
 Yigishije muzika mu ishuri ryisumbuye « Institut provincial » ryo mu Bubiligi, kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2010. Kuva yagera ku mugabane w’u Burayi, uyu muhanzi yatangiye guhimba n’izindi ndirimbo zitari iza Kiliziya, ahubwo zitanga ubutumwa bwubaka umuryango nyarwanda, bwunga kandi bubasaba kwihesha agaciro.
KIZITO MIHIGO  ahabwa igihembo  na  Jeannette KAGAME photo by camarade

Umuhanzi Kizito Mihigo yashinze kandi Umuryango KMP (Fondation Kizito Mihigo pour la Paix / Kizito Mihigo for Peace Foundation) aha uyu muryango intego yo guharanira amahoro n’ubumuntu mu bantu hakoreshejwe impano n’ubugeni bya gihanzi.
Mu mwaka wa 2011, Umuryango Imbuto Foundation wa Madamu Jeannette Kagame, wamuhaye igihembo nk’umunyarwanda ukiri muto wabashije gukora ibikorwa by’ubuhanzi byagize uruhare mu kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.
Paji y’ubuzima bwa Kizito Mihigo yaje guhinduka kandi bitungura benshi muri Mata 2014, ubwo byatangiraga kuvugwa ko uyu musore yaba yarafatanyije n’abarwanya Leta y’u Rwanda, mu gucura umugambi wo kwica bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda barimo na Perezida Paul Kagame. Icyaje kurushaho gutungurana, ni uko Kizito Mihigo yiyemereye ibi byaha.
Ubwo Kizito Mihigo yagezwaga bwa mbere imbere y’urukiko, yahise yemera ibyaha byose aregwa ndetse aboneraho no gusaba imbabazi umukuru w’igihugu. Icyo gihe yagize ati: “Nsabye imbabazi. Nzi ko igihugu cyacu kiyoborwa n’abantu bafite umutima ntabwo kiyoborwa n’ibikoko, bababariye kugeza no kubishe abandi muri Jenoside. Nongera gusaba imbabazi mpereye ku buyobozi bw’igihugu, Perezida wa Repubulika musaba imbabazi mubwira ko nta kibi mwifuriza. Mbizeza ko nkiri wa wundi n’ubwo icyaha cyaje kikankubita hasi, nimbona imbabazi, nzereka Abanyarwanda imigambi yanjye no kurushaho gushimangira ibyiza nakoze mbere.”
Kizito yiyemereye ibyaha ataruhanyije anasaba ko yahabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu agasubira mu muryango nyarwanda kwerekana ko yahindutse
Ubwo yasabirwaga gufungwa burundu, Kizito Mihigo yongeye kugaragaza ko agisaba imbabazi Perezida wa Repubulika n’umufasha we ku magambo mabi yabavuzeho, asaba imbabazi abacitse ku icumu rya Jenoside bose, ndetse anisegura ku buyobozi bw’igihugu n’Abanyarwanda muri rusange, aho yasabaga ko yahabwa amahirwe agasubira mu muryango nyarwanda gukosora amakosa yakoze.

Kuwa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2015, nibwo urubanza ubushinjacyaha bwaregagamo Kizito Mihigo na bagenzi be rwasomwe, abo bakaba ari Agnes Niyibizi, Ntamuhanga Cassien na Dukuzumuremyi Jean Paul, bakaba bose bari bakurikiranweho ibyaha by’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba no gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Nyuma yo guhamwa na bimwe muri ibi byaha Kizito Mihigo akaba yarahise akatirwa igifungo cy’imyaka 10. Gusa yahise ajurira, kugeza ubu bikaba bitegerejwe ko azongera akagezwa imbere y’urukiko rw’ikirenga aburanishwa kuri ibi byaha, gusa igihe azongera kuburanira cyo ntabwo kiramenyekana.
Kizito Mihigo wizihiza isabukuru y’imyaka 36 kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2017, byari biteganyijwe ko iyo atajurira, yari kuzarangiza igihano cye muri 2024, ni ukuvuga igihe azaba afite imyaka isaga 43 y’amavuko. Gusa ibi byaba mu gihe nta nsimburagifungo, insubikagifungo cyangwa imbabazi yaba yahawe. Yabanje gufungirwa muri Gereza izwi nka 1930 ariko hamwe na bagenzi be aza kwimurirwa muri gereza ya Mageragere

No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *