Kuri
uyu wa Gatatu tariki ya 20/09/2017 AERG-ICK Nibwo yasomewe MISA yari yarasabye
igirango yibuke kandi isabire UWIRAGIYE
THEOGENE witabye Imana mu kwezi kwa kanama. Iyi MISA yo gusabira uyu
muvandimwe ngo ni igitekerezo cyatanzwe n’abanyamuryango ba AERG-ICK no
kubufatanye bw’imiryango yabarizwagamo bababajwe n’urupfu rw’uyu nyakwigendera.
Fr. Dr Balthazar NTIVUGURUZWA, umuyobozi wa ICK
Afatanyije
na Fr. Dr DUSHIMIMANA FIDEL ushinzwe amasomo muri ICK nibo basaseridoti
bifatanyije n’iyi miryango banatura Igitambcy’ukaristiya cyaturiwe muri
chapelle ya ICK.
Nyuma
yigitambo cya misa habayeho ressemblemet generale nayo yateguwe n’umuryango
w’abascout ukorera muri ICK. K’ubutumwa butandukanye bwagarutsweho, bwibanze
cyane ku gushimira ubuyobozi bwa ICK Ndetse n’umuryango mugari wa ICK by’umwihariko
n’abagize iki gitekerezo cyo kwibuka uyu muvandimwe bakamusabira MISA.
DUSHIMIMANA
FIDEL ni umuyobozi w’abanyeshuri muri ICK naho MWUMVANEZA DAVID, ni
Umuhuzabikorwa wa AERG-ICK kuri iyi ressemblement bahurije kugushimira cyane
abanyamuryango muri rusange b’iyi miryango yombi kubufatanye bagirana Banizeza
abagize umuryango w’abascout ko igihe cyose bazabakenera kumpamvu zo
gufatikanya, ko biteguye kubaha ubufasha. Naho kuruhande rw’abascout bo
bashimangiye cyane ko ibikorwa nkibi bazakomeza kubikora nka kimwe bafata
nkinshingano mu muryango wabo.
UWIRAGIYE THEOGENE
yari umunyeshuri mu mwaka wa 3, akaba yari afite inshingano zitandukanye CP,
umuyobozi muri AERG na AGE/ICK, yari kandi n’umunyamuryango w’Abascout na AERG
bikorera muri ICK. yitabye Imana kuwa gatanu tariki ya 4/08/2017 azize uburwayi.
Commissar
of Information and Documentation at AERG-ICK 2017-2018
CAMARADE
MUHIRE
No comments:
Post a Comment
Thank you all