Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

September 25, 2017

IBIGANIRO (AMAJWI) BY’UKO KWA RWIGARA BASHAKAGA GUHIRIKA UBUTEGETSI BYAGIYE HANZE


Inkuru dukesha ukwezi.com  iravuga ko , Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2017, aribwo Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara, ubu bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu mujyi wa Kigali. Ni nyuma y’uko ibyaha bari bakurikiranyweho byiyongereyeho ikindi kiganisha ku bugambanyi no kugirira nabi ubuyobozi bw'igihugu, ubu noneho amakuru yagiye hanze akaba ari ay’ibiganiro abo muri uyu muryango bagiranye byerekana uko bari bafite uwo mugambi bafatanyije n’imitwe iba hanze irwanya ubutegetsi
Diane aha yaganiraga n'itangazamakuru PHOTO BY CAMARADE
Ubwo Polisi y’u Rwanda yamaraga guta muri yombi Diane Rwigara, Anne Rwigara na Adeline Rwigara, Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yatangaje ko impamvu zatumye bafungwa aho gukomeza gukurikiranwa bari iwabo, zirimo kuba ibyaha byariyongereye kandi bakaba barakomeje no kurangwa n’ibikorwa byo kunaniza iperereza.
ACP Theos Badege ati: "Haje kwiyongeraho n’imyitwarire cyane cyane kuri Diane, y’uko yatangiye kujya ku mugaragaro ku maradiyo n’ahandi mu by’ukuri avuga ibintu bigize igikorwa cy’iperereza kandi akenshi iperereza ry’ibanze twese tuzi ko rikorwa mu ibanga, hagamijwe kurinda nyine amakuru, ariko noneho n’uburemere bw’ibyaha, nyuma y’ibyo muzi bari bakurikiranyweho hariho n’ibindi bikorwa bigize icyiciro cy’ibyaha bivutsa umutekano igihugu, uko ari batatu umwe wese afite ibyo yakoze byinjira muri iki cyaha, icya mbere kiraganisha ku bugambanyi ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi, icya kabiri ni uguteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, harimo ndetse n’ibindi wakongeramo biganisha ku kurwanya ububasha bw’amategeko n’ibindi. Ikigamijwe ni ukugirango iperereza risozwe neza nta bikorwa byo kukinaniza nk’ibyo bagaragaje".

Ikinyamakuru Taarifa kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nzeri 2017, cyatangaje indi nkuru ijyanye n’uburyo Diane Rwigara n’abo mu muryango we barimo n’abarwanya ubutegetsi bari hanze y’igihugu ndetse n’abo mu ihuriro rya RNC rya Kayumba Nyamwasa rirwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, baba baragize umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi ariko bikaza kubapfubana.
Hashingiwe no ku majwi yashyizwe hanze, agaragaza ibiganiro nyina wa Diane Rwigara, Adeline Rwigara yagiranye n’umuvandimwe we (Nyina wabo wa Diane) witwa Tabitha Rwiza, hagaragazwa inzira ndende y’uburyo inzego z’iperereza ry’u Rwanda zatahuye umuzigo wa Diane Rwigara, yaburiye mu ndege yagombaga kumujyana i Los Angeles muri Amerika, akaza no kugarurwa mu gihugu ageze muri Ethiopia.
Muri ayo majwi, Adeline Rwigara hari aho abwira umuvandimwe we Tabitha ati: "Thabi hari ibiteye ubwoba noneho kurenza byose, ariko nturire. Diane, erega ni rwangendanyi, ntabwo nabona icyo nkubwira, muri Valise ye, ngo baramubwiye ngo, ubundi nta kintu yari yajyanyemo,.. Diane ngo ajya kugenda, yafashe amadosiye ayashyira mu ivalisi ngo bari bamubwiye ngo arahurira nayo i Los Angeles, urabyumva? Afata amadosiye ayashyiramo, kandi arimo bya bindi bya Politike, nakubwiye ko amanywa n’ijoro aba yandika, aba ahura n’abantu, ari muri Opposition (abarwanya ubutegetsi) ya hano mu gihugu, dore ko ihari nini cyane, amaze kurokirita (kwinjizamo), bamwe baramurokirise nawe ararokirita barahura, ntabwo mbazi ni abantu batabarika, sinzi ibyo ari byo. Afite abantu bakorana, ibyo yandika buri munsi simbizi, yari abizanye sinzi aho yari abijyanye, urumva? Mu mutwe we ni Politike gusa, none kugeza ubu baggage (imitwaro) zarabuze, n’iyo zaboneka baggage nk’iye ntishobora guhita batayirebye. Buriya bamuhagaritse muri Ethiopia, kuko natekereje ko bari bayikuyemo bayisomye, buriya ntabwo yageze ku ndege, bayikuyemo barayisoma. Ubu rero igikurikira ni Imana ikizi. Namubwiye nti hano ho ntugishoboye kuhuririra, kandi deja dufite idosiye, Dan Munyuza yaravuze ngo njyewe na Diane dufite dosiye, ngo bari kuba baramfunze imyaka 10 kuko natutse Sena Kiribo, bakamfunga nka Ingabire ntihagire ungeraho, ngo na Diane twembi dufite dosiye, ndamubwira [abwira Diane) nti ko uyizi, none ukaba uruzi noneho hari ibimenyetso bifatika, ntacyo umuntu yavuga, wagiye ugafata imodoka ugasohoka rwihishwa uciye iy’ubutaka ko utabura abantu bakujyana mu gihugu cya hafi, ukagenda wagera i Burayi ugashakisha ukuntu ugenda, wenda ukajya Canada cyangwa Amerika, byakwanga ukareba n’ikindi gihugu ujyamo, ariko ukaba ugiye tukareba. [Diane nawe] ati ashwi, ati ntabwo nagaruka, ati ubwo byaba birangiye... Ubwo kandi ntugirengo, kudashaka kuva aha ni ibyo bintu arimo. Ngo abo bakorana batabona ko yabatengushye,... ati sinshobora guhunga, mbese ubwo ikintu yavuganye n’abongabo, ngo ni ako bagomba guhangana bari mu gihugu, ngo n’iyo twagenda we ntiyahava. Ngo iyo group yabo biyemeje kujegeza abo ... bari mu gihugu, unyumvire ibyanjye. Ubwose noneho wahera he urira? Ngibyo, ngibyo uko bimeze..."
Uyu Tabitha, nyuma yo kumva ibyo yabwiwe na Adeline Rwigara, yarumiwe maze avuga ko yumva yumwe yumagaye, kuko atiyumvisha ukuntu Diane Rwigara yanze gusohoka ngo ave mu gihugu. Ati: "Numwe, numye numagaye! Ngo Diane ntabwo ashobora gusohoka ngo ave muri icyo gihugu? Ubwose urumva icyo asigaje ari iki niba bafashe ayo madosiye, arimo ibintu bya Politike, ejobundi batanze uruhushya ku mugaragaro bati umuntu wese uri mu mitwe y’iterabwoba ni ukumuhonda inyundo, ubwo arareba agasanga ari mu biki? Ni ibyo byatumye bamugarura, bari bamaze kubona ayo madosiye! Ubwo se iyo ubona ngo umuntu avuye i Kigali ageze muri Ethiopia imizigo ye irabuze, ibyo wowe urumva byumvikana? Urumva intera yo kuva aho kugeza muri Ethiopie ngo umuzigo urabuze? Nta soni? Ariko mbega Mama Diane we, uwo mwana... Nonese ubundi ko yari asohotse? Yari aje ari buzagaruke? Mana yo mu ijuru we, karabaye noneho murapfuye mwese murarangiye we, kubera ibyo bidosiye babonye n’ubundi mwari mufite dosiye! Umva rero mureke mbabwire, niba Diane adashaka gusohoka, nimwisuganye mugende, ni ukuri kw’Imana aho bigeze niba yumva ko atagomba gusohoka, ahubwo yagombye no kwihutira kuva muri icyo gihugu. Ngo guhangana? ... Guhanganira aho mu gihugu, hari umuntu uhangana n’umuhamba koko? Yaje hano hanze ko ari nabwo yabona ukuntu ahaguruka agahangana? ... Ngo ashaka guhangana ariko Mana yo mu ijuru..."
Muri rusange, muri ibi biganiro bagiranye bakabyohererezanya kuri Whatsapp, nyina wa Diane Rwigara agaragaza ko nawe ubwe atishimiye uburyo umukobwa ye ajya mu bya Politiki ndetse agashaka no guhangana na Leta hamwe n’itsinda rinini avuga ko bafatanya mu migambi yo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Nyinawabo Tabitha, nawe agaragaza ko uyu mukobwa ibyo akora byose badakwiye gukomeza kumubambaho, ko bakwiye kumureka agahangana wenyine bo bakihungira


NB: Ijwi rya Adeline Rwigara ryumvikana muri ibi biganiro, byumvikana ko risa n’iryo asanzwe akoresha mu biganiro bitandukanye yagiye yumvikanamo mu itangazamakuru



reference:
http://www.ukwezi.com/mu-rwanda/3/biganiro-amajwi-by-uko-kwa-Rwigara-bashakaga-guhirika-ubutegetsi-byagiye-hanze
 


No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *