Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

September 18, 2017

Abarerewe mu baskuti bageneye abakiri bato impano ibinjiza mu muryango bemye


Abagize Urunana Nyarwanda rw’Abarerewe mu Buskuti (Rwanda Ancient Scouts Alliance- RASAL) bashyikirije barumuna babo bakibyirukira mu muryango impano ya fulari 300 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu nk’ikimenyetso gishimangira ko babashyigikiye.

Uyu muhango wabereye kuri Paruwasi ya Kabuye Centre de Pastorale St Herene, mu Murenge wa Jabana, kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2017, wahurije hamwe abasaga 130 biganjemo urubyiruko rw’Abaskuti.
Amateka y’Abaskuti aha agaciro fulari (foulard/scarf) nk’ikimenyetso gikomeye kibaranga aho bari hose, bakayihabwa bwa mbere ku munsi bakozeho isezerano ribinjiza mu muryango.
Aka gatambaro gateye nka mpandeshatu kazingwa neza Abaskuti bakakambara mu ijosi, bikorwa kuva ubuskuti bwashingwa mu myaka yo hambere. Irindi hame ababarizwa muri uyu muryango bagenderaho ni iryo gutanga badategereje inyiturano nk’uko isengesho ryabo rigira riti “Urampe gutangana umutima ukeye, ntabishakira kuziturwa.”
RASAL yateguye iki gikorwa itewe inkunga n’abanyamuryango bayo babiri baba hanze y’u Rwanda, barimo Ingeli Elysa uba mu Budage na Venant Habiyakare uba muri Canada.
Ingeli Elysa, wari witabiriye uyu muhango, yasobanuye imvano y’igitekerezo cyo kugurira abakiri bato fulari ifatwa nk’ikimenyetso gikomeye muri uyu muryango.
Yagize ati “Naganirije ubuyobozi bwa RASAL ubwo nari ngiye kuza mu biruhuko nifuzaga gutanga impano y’amashati ya giskuti. Twasanze ubushobozi nari mfite bwari kuvamo atarenze 20 kandi twibukiranya ko muri iki gihe usanga hari benshi badafite fulari mu gihe zo nibura zihendutse. Twaje kwemeranya gushakira abana b’abaskuti fulari, nyuma mugenzi wanjye Venant Habiyakare nawe aza kunyunganira tugera ku mubare wa fulari 300”.

No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *