Kompanyi y’Abataliyani “Leitner Group” iri kumvikana na Leta y’u Rwanda kugira ngo iyifashe kubaka umushinga w’utumodoka two mu kirere (Ropeway) ku kirunga cya Karisimbi, iravuga ko yiteguye, ngo itegereje gusa ko u Rwanda ruyibwira ngo tangira.

Bumwe mu bwoko bw’utumodoka two mu kirere ‘ropeway’ twaba tugiye kugera bwa mbere mu karere.
Dominic BOSIO, Umuyobozi mukuru wa Leitner Group ushinzwe ‘Export Sales‘ mu kiganiro yagiranye n’Umuseke yavuze ko uyu mushinga ushingiye ku masezerano y’akazi azamara amezi 22, azatangira kubahirizwa impande zombi nizimara kumvikana no kuyasinya. Gusa, ngo bateganya ko umushinga bazaba bawurangije mu mezi 18 gusa. Ati “Iyi gahunda izaterwa n’igihe tuzabonera ibyangombwa byo gutangira na gahunda yo kutwishyura, ibi ntabwo ari twe bireba (ni u Rwanda).
”BOSIO avuga ko biteguye kuko ibyangombwa Tekinike byose bisobanutse kandi bihari, ibi ngo akabishingira ko Leitner Group ari Kompanyi ifite inararibonye mu bwubatsi no gukora ibikoresho bijyanye nabwo, by’umwihariko mu bijyanye n’ibikorwa by’ubukerarugendo nka ‘Ropeway’ bazubaka mu Rwanda.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda iracyakora inyigo ku yindi mishinga ifitanye isano n’uyu mushinga, nko kubaka aho abantu bazasura ‘Ropeway’ bashobora kwakirirwa, no guhuza za Minisiteri zose zifite aho zihuriye n’uyu mushinga nka Minisiteri y’ibikorwaremezo, iy’umutekano, iy’itumanaho n’iy’uburezi.”
Akavuga ko ikindi cy’ingenzi cyane ari ibiganiro bireba n’inkunga izava mu mahanga yo gukora uyu mushinga, ngo ibiganiro birakomeje hagati ya RDB na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi.

Dominic Bosio, umuyobozi ushinzwe ‘Export Sales’ muri Leitner Group,
.
Gusa, nanone ngo bazi neza ko ku kirunga cya Karisimbi ari ahantu hihariye hatandukanye n’ibindi bice by’u Rwanda, ndetse no muri Africa yo hagati.
Ati “Ni ahantu hihariye kubera imiterere yako karemano nk’ikirunga ndetse n’ingagi zihari, ni ahantu hadasanzwe, Karisimbi ntisanzwe (ntabwo ari umushinga usanzwe nk’indi).”
Dominic BOSIO yatubwiye ko amasezerano y’akazi ko gukora gukora uyu mushinga afite agaciro ka miliyoni 38 z’ama-Euros, gusa aya mafaranga ngo ashobora guhinduka bitewe n’imisoro n’igihe inguzanyo izamara.
Ikindi ngo agaciro k’umushinga karenze ziriya miliyoni kuko hari n’ibindi bikorwaremezo RDB izubaka nk’imihanda, ibitwara umuriro w’amashanyarazi n’ibindi bisabwa kugira ngo abasura iyi Ropeway banezerwe, ibyo njye sinabimenya.
Umuyobozi w’Ishmi ry’Ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza yabwiye amamara.blogspot.com uyu mushinga bawitezeho kuzamura umubare w’abakerarugendo basura Parike y’Ibirunga, no kongera ibyiza abakerarugendo bashobora gusura mu Rwanda, ku buryo abakererugendo bashobora kurushaho gutinda mu Rwanda kuko hari byinshi byo gusura, ibyo bivuze ko baba bazanahasiga Amadovize menshi kururushaho.
Tumubajije niba muri uyu mwaka uyu mushinga uzaba watangiye, Kariza yavuze ko atavuga ngo umushinga uzatangira igihe iki n’iki kubera ko biterwa n’ibiganiro uko bizagenda.
Ati “Nta kidasanzwe nabivugaho. ‘Its ongoing process’, ariko icyangombwa cyane cyari ukubona uzayubaka (ropeway) kandi yarabonetse, nabo ubabajije ubu bakubwira ko ibiganiro byatangiye.”
NAKWIBUTSA KO
*Ni umushinga wa miliyoni zirenga 38 z’ama-Euros
*Utumodoka two mu kirere bazubaka ku kirunga cya Karisimbi ni utwa kabiri muri Africa
*Ni umushinga witezweho kuzamura ubukerarugendo muri Parike y’Ibirunga
*kompanyi yatangiye mu 1888
No comments:
Post a Comment
Thank you all