Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

June 25, 2019

Kigali: Inama yahuruje abantu imihanda yose y'igihugu yasubitswe na RIB na Police


Iyi ni inama imaze igihe ivugwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho abantu benshi bari kuzayitabira bijejwe gutahana amadolari 197 y'amanyamerika.
Abantu bari uruvunganzoka muri kigali convention center
Umubare munini w’abantu baturutse hirya no hino mu gihugu, kuri uyu wa Kabiri waruteraniye i Kigali ahazwi nka Kigali Convention Centre, mu nama byari byavuzwe ko ari iyo kubahugura ku bijyanye no gukora ubucuruzi no kongera amafaranga, ariko birangira hitabajwe inzego z’umutekano zirimo RIB na Police.

CP Rumanzi yabwiye abari muri iyi nama ko igomba kuba ihagaze, nyuma y’uko ubuyobozi bwa Convention Centre bwitabaje inzego z’umutekano kubera akavuyo k’abantu bari bahari.
Yavuze ko kuba abantu bagiye guhugurwa, ubwabyo nta kibazo cyakabayemo ariko uburyo bwateguwemo bigaragaza ko harimo ibibazo bikomeye.
Yakomeje ati “Uwatumiye na we ntabwo azi umubare w’abantu yatumiye, abari hanze bakubye nk’ inshuro 10 abarimo imbere. Uburyo bwo kwiyandikisha na bwo buratandukanye. Biragaragara ko harimo ikibazo, nicyo gituma twitwaje RIB. Hari ibimenyetso byinshi bigaragara ko harimo ikibazo kigomba gukurikiranwa"
Yakomeje agira ati “Turasaba ko ibyo biba bihagaze.” Yavuze ko kuba abantu bagiye guhugurwa, ubwabyo nta kibazo cyakabayemo ariko uburyo bwateguwemo bigaragaza ko harimo ibibazo bikomeye.
Bamwe mu bitabiriye iyi nama basanga ari bumwe bwo kwambura amafaranga aho hari abandikiwe basabwa kuzishyura abandi ntibabone ubwo butumwe bityo bagasanga ngo ari ubutekamutwe bugezweho mugihe bamwe bavuga ko kwari ukuri ahubwo habuze uburyo bwo kugenzura umubare wabagombaga kwitabira iyi nama.
Ayinkamiye Emerence n'umunyeshuri waje aturutse mu karere ka Muhanga, we avuga ko yicuza umwaya yataye kandi ko atigeze asobanurirwa ibijyanye no kwishyura mbere y'inama. yagize ati: " njye nazindutse nkuko babidusabye mu butumwa baduhaga, ariko natunguwe no gusanga bari kwishyuza amafaranga kdi njye ntabyo namenyeshejwe"
Bagirubwira Patience, umucuruzi wikorera kugiti cye waje aturutse i Nyanza mu ntara y'amajyepfo we asanga iyi nama yari nziza cyane, bityo akaemeranya n'abavuga ko habuze uburyo bwo kumenya no kugenzura umubare w'abari kuzayitabira: yagize ati: " kuza ndabonye nta gihombo nagize kuko ubumenyi nari gukura aha mpamya ko bwari kuzamfasha mu buzima bwanjye bw'ibyo nkora."
yongera ko " ikibazo cyabaye umubare w'abantu benshi, njye mbona iyo baza guhagarika no kugira umubare ntarengwa twari kuba twatangiye iyi nama."
Byemejwe ko abatswe amafaranga kugira ngo binjire bayasubizwa, nyuma y’uko inzego z’umutekano zari zimaze kubyinjiramo. Zavuze ko amafaranga yari amaze gukusanywa arenga miliyoni 15 Frw.

Iyi nama bivugwa ko yateguwe n’ikigo Wealth Fitness International, aho abiyandikishije bizezwaga gutahana amadolari ya Amerika 197, maze urubyiruko rwiyandikisha ku bwinshi gusa Byemejwe ko abatswe amafaranga kugira ngo binjire bayasubizwa, nyuma y’uko inzego z’umutekano zari zimaze kubyinjiramo. Zavuze ko amafaranga yari amaze gukusanywa arenga miliyoni 15 Frw..
Abanyamakuru babaza Inzego z'umutekano igikuriraho
abari mu cyumaba cy'inama bategereje ko itangira 
DG wa RIB atanga ubusobanuri bw;ikiri gukorwa

No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *