Benitha Make Up

Benitha Make Up
Shine the moment with Professional Artist

Popular Posts

November 8, 2017

David MWUMVANEZA wayoboraga AERG ICK yahagaritswe b'agateganyo n'urwego rushinzwe gukemura impaka muri uyu muryango

Kuri uyu wa kabiri ahagana mu masaha ya 6h:34 z'umugoroba nibwo Akanama nkemurampaka kazwi nka CRC ko muri AERG/ICK, basohoye banavugira muruhume ibaruwa ihagarika by' #agateganyo Mwumvaneza David wari umuhuza bikorwa wa AERG/ICK 2017-2018 nkuko biteganywa n'amategeko.
Abitabiriye Inama bari buzuye muricyumba cy'inama
Mu nama yaguye ya commite ELARGIE yateranye kuri uyu wa kabiri CRC, niho yasomeye ibaruwa ihagarika by'agateganyo umuhuzabikorwa, nyuma y'igihe bari bamaze basuzuma imyitwarire, imikorere n'imikoranire igomba kuranga uyu mwanya wo kuyobora abanyamuryango b' AERG ICK, hashingiwe kungingo ziteganywa n'amategeko agenga imikorere n'imikoranire ya AERG, ahagarikwa by'agateganyo kumirimo ye yarashinzwe
David wahagaritswe kuri iyi mirimo, ntihigezwe hagaragawa impamvu atitabiriye iyi nama ifata imyanzuro, gusa bivugwako ngo atarakenye no kuyizamo

Abitabiriye inama wabonaga banyuzwe n'icyemezo cyabaye gifashwe,mugihe abari bahagarariye bureau bo bifuza kongererwa igihe bagakosora ibyo batujuje ariko nyamara igihe bahawe kikarengaho n'iminsi 2 ngo byari bihagije.
Abert IRAGENA MUSONI, ni perezida w' akanama nkemurampaka ka AERG ICK 2017-2018 nyuma yo gutangaza icyi cyemezo yavuze ko David MWUMVANEZA yabaye ahagaritswe by'agateganyo mugihe hakomeje ikusanywa ry'andi makuru avugwa muri uyu muryango wa AERG-ICK ayoboye, ariko ntibisonuye ko avanywe munshingano burundu."

iyi ni Ibaruwa yandikiwe David MWUMVANEZA
Ubwo basozaga Inama n'isengesho

buri wese yagiriraga amatsiko ibikurikiyeho

ibyavugwagaho byongeraga bikandikwa

abagize comite Elargie bose bari bahari
kuri wa kane nibwo hateganyijwe indi nama nayo ifitanye isano n'ibisabwa kugirango imyanzuro ntakuka ifatwe naho David MWUMVANEZA atanze ibisobanuro nkuko abisabwa byashingirwaho hemezwa kgukomeza kuyobora cyangwa kuva burundu munshingano.

No comments:

Post a Comment

Thank you all

Twandikire

Name

Email *

Message *