
Urwo rupfu rutunguranye rw’inshuti ye ngo yitwaga Alcade, rwatumye NPC agira ibyiyumviro byo gukora indirimbo ivuga ko buri muntu wese uri ku isi acumbitse igihe cyose ashobora kuyivaho.
Nkuko inkuru dukesha umuseke.com ibitangaza hari Mu kiganiro yagiranye na Umuseke aho yagize ati “ ‘Turacumbitse’ yavuye ku gitekerezo cy’umushuti wanjye witwaga Alcade witabye Imana hashize iminota 30 dutandukanye. Byankoze ku mutima numva urupfu isaha n’isaha rwajyana umuntu rutamuteguje. Ni muri urwo rwego nahise nandika iriya ndirimbo”.
Mu bindi bikorwa NPC arimo gukoraho, avuga ko hari indirimbo yarangiye iri hafi kujya hanze yakoranye na Safi wo muri Urban Boys bise ‘Ubwibone’ ubu bakaba barimo kuyikorera amashusho akazajyana hanze n’iri mu majwi ‘Audio’.
Abajijwe ku kuba ataritabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryitabirwa n’abahanzi 10 baba bakunzwe mu Rwanda, yavuze ko ari igihe kitaragera. Ariko igihe cyose afite indoto zo kuzaryitabira.
Yongeye gusaba abahanzi bagenzi be kurangwa n’urukundo hagati yabo ndetse bakarushaho gushyigikirana aho kuba yabona igikorwa cya mugenzi akaba yakinenga mu gihe afite inama yamugira yabikora.