Kuri
uyu wa kabiri 24/07/2018, Itsinda ry’abanya-Tchad umunani bayobowe na Minisitiri
w’Umuryango muri iki gihugu ,Dr Djalal Ardjoun Khalil ryakomereje
uruzinduko rwabo kuri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF)
aho bakomeje kwigira ku Rwanda nk’igihugu gikataje gushyira ihame ry’uburingainire
n’iterambere ry’umuryango mu bikorwa.
Iri
tsinda ryaje kwigira kurwanda ryasobanuriwe amavu n’amavuko ndetse n’imikorere
ya Ministeri muri gahunda zitandukanye zakozwe ndeste n’iziteganywa gukorwa
zijyanye no kuzamura ihame ry’uburinganire mu Rwanda.
Mu
biganiro bagiranye na Madame NYIRASAFARI Esperance ministeri w’uburinganire
n’iterambere ry’umuryango, yababwiye ko u Rwanda rufata uburenganizira bw’umugore
nk’uburenganzira, yongeraho ko uburinganire n’iterambere byagezweho kubera imiyoborere
myiza y’u Rwanda bakesha Nyakubahwa Perezida wa repubulika Kagame Paul wahaye
abagore n’abagabo uburenganzira bungana.

Minisitiri
w’Umuryango muri Tchad, Dr Djalal Ardjoun Khalil,waje ayoboye iri tsinda yavuze
ko hari intambwe bakomje gutera ariko ko hakiri imbogamizi. Yagize ati: “Dufite
inzitizi zishingiye ku muco n’imyumvire ishingiye ku idini. Urugero: umugore
upfushije umugabo ahita atakaza uburenganzira ku mutungo”
Nyuma
y’ibiganiro bagiriye muri minisister bakomereje urugendoshuri ku rwibutso rwa
Genocide rwa Kigali, Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya jenoside,yakorewe
abatutsi mu Rwanda (1994) Dr Djalal Ardjoun Khalil hamwe n’itsinda bari kumwe
bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi maze bakomereza kungoro y’amateka
yaranze urugamba rwo kubohora igihugu (CND) nk’igice cya kabiri ku masomo
baboneye ku rwibutso rwa genocide yakorewe abatusti rwa Kigali. aho basobanuriwe
neza uko urugamba rwo kubora igihugu rwagenze n’uko ingabo zahoze ari iza RPA zagahagaritse
Genocide.


Uru
rugendo shuri rw’abanya-Tchad umunani, ruje nyuma y’ Itsinda ririmo abadepite,
abasenateri, ambasaderi n’abandi bahagariye ubuyobozi bwa leta ya Congo
Brazavile, barigiriye muri ministeri y’uburinganire n’iterambere (MIGEPROF) mu
rwego rwo kwigira ku Rwanda ihame ry’ uburinganire.
U
Rwanda rumaze kuba indashyikirwa ku Isi mu guteza imbere uburinganire nk’uko
bigaragazwa na raporo zitandukanye zirimo nka ‘The Global Gender Gap
Index’ yamuritswe 2017, Read more aho
yarushyize u Rwanda ku mwanya wa 4 ku rwego rw’Isi nk’igihugu cyahize ibindi mu
kwimakaza no guteza imbere ihame ry’ uburinganire n’iterambere ry’umuryango, no
ku mwanya wa mbere ku rwego rw’ Africa.