Burya mu rukundo, bisaba ibintu byinshi abakundana baba bagomba kwitwararika kugira ngo urukundo rwa bo rurambe ndetse n’abandi babe bagira icyo babigiraho nubwo bigoye kwigana ingendo y’undi.
Uyu munsi ndashaka ku kubwira nifashishije imbuga n'abahanga mu by'urukundo, imitekerezereze ya muntu n'abandi bavuga. Ngaruke no kuri bimwe mu byo umuntu ufite umukunzi, yaba umuhungu cyangwa umukobwa aba agomba kwitondera kugira ngo adatakaza uwo bakundana.
1. Kubabarira & Kwihanganirana
Iki ni ikintu gikomeye cyane mu rukundo. Kurya nta zibana zidakomana amahembe, kubabarira ni ingingo y’ingenzi mu rukundo kugirango rurambe, bikaba bigoboka abakundana igihe habayeho kubwirana nabi no kugira ibyo mupfa.
Kubabarira no kwihanganirana bituma murushaho kubana neza, kandi bikagarura ikizere hagati yanyu.
2.Guhitamo igihe cyiza:
Igihe ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’abantu bwa buri munsi. Ni yo mpamvu guteganya igihe cyanyu mu bikorwa byanyu bya buri munsi, mukishyiriraho icyo bita ingengabihe (horaire) mu minsi yose, bibafahsa kugera ku ndoto zanyu. Aha ariko mukibanda cyane ku kintu cyo guhana umwanya wo kuganira, wo gutembera ndetse no kwibutsanya ibintu bimwe na bimwe byabashimishije kuva mukimenyana.
3.Kuganira :
Kuganira ni ikintu cy’ingenzi cyane mu gutuma couple yanyu ikomera, umwe akareka kwigunga ukwe ahubwo buri wese akabwira undi ikimubabaza, akamubwira uburyo abona ibintu, akamwereka ibitamushimisham kandi biba iby’ingenzi cyane no gutega matwi uwo murimo muganira. Aha bikava ku kuba muri rusange abagabo bazwiho kuvuga make, naho abagore bakavuga menshi, iyo wumva udashaka kurondogora byinshi biba byiza iyo uteze amatwi, nabyo birafasha.
4.Kwirinda kubwirana nabi igihe muganira :
Kuganira no kubwirana nabi biratandukanye, kandi nta muntu wifuza kubwirwa nabi. Ni byiza rero kwishyira mu mwanya wa mugenzi wawe ugakomeza guharanira ko ahorana akanyamuneza wirinda kumubwira nabi.
5 .Kubwirana ko mukundana:
Hari igihe umukunzi wawe aba afite ibyo agutekerezaho bitari byiza, bityo kumubwira ko umukunda bikaba byabimwibagiza. Hari igihe nanone umukunzi wawe aba agishidikanya, maze kumubwira kenshi ko umukunda bikamuha icyizere gihamye cy’urukundo umukunda. Uretse ibi kandi, urukundo rukeneye guhora rwuhirwa rubagarirwa, niyo mpamvu igikoresho cyiza cyane kandi cy’ingenzi gishoboye ako kazi ari ukubwira umuntu ko umukunda.
6.Kwandikirana amagambo meza kandi atuje :
Kera byahozeho, aho akabaruwa k’umukunzi umuntu yakagendanaga iteka. Ubu kwandikirana ku mpapuro ntibigikunda kubaho, ariko kandi amagambo meza y’urukundo ushobora kuyamwandikira ukoresheje sms, e -mail, cyangwa se n’ibaruwa isanzwe, ibi bikamufasha kumwereka ko aho uba uri hose umutekereza.
7. Guhoberana no Gusezeranaho:
Iki ni ikimenyetso cy’uko ukunda umuntu, bityo ukareka kubyihererana ukabimwereka. Nta mpamvu yo kudahobera umukunzi wawe igihe ugiye kumuva iruhande, haba kujya ku kazi cyangwa se ahandi, ndetse n’igihe ugarutse. Ibuka kuba ariwe ubanza mbere y’abandi usanze mu rugo bose.
8. Gutemberana:
Igihe mwatemberanye n’umukunzi wawe cyangwa se muri kumwe: Burya ngo ni inkingi ikomeye yo gukomeza urukundo rwanyu. Nimujya gutembera umwe akagendera muri metero nyinshi mufite isoni zo kwegerana, icyo gihe muzamenye ko urukundo rwanyu rurimo gucumbagira.
9. Gutungurana:
Gutungurana cyangwa se surprise, ni byiza cyane kuko byereka umukunzi wawe ko atagutekereza gusa iyo muri kumwe ko ahubwo niyo umuri kure agutekereza bityo akakugenera impano zitandukanye kandi zinatunguranye. Izi mpano ntibisaba ko ziba zihenze, ni impano umuntu wese ashobora kubona ku rwego rwe. Urugero, igihe uguriye umugore wawe sambusa ukayimuha ku giti cye utayihaye abana, cyangwa se n’abana ukaba wabageneye izabo ukwabo, burya iyi nayo iba ari impano itunguranye kandi yereka uwawe ko umuhoza ku mutima aho ugenda hose.
10. Siporo:
Iki nacyo kiri mu byatuma couple yanyu irushaho gukundana kuko nk’urugero iyo mwirukankana hamwe (course) bituma murushaho kuba hamwe kandi niba uri umukobwa bikereka incuti yawe ko ushaka kugumana ya taille yakumenye ufite ukaba ushaka kutayita bityo nawe akarushaho kugukunda. Gusa, ibi ntibivuga ko gukora sport bizatuma ya taille utayota byanze bikunze. Ariko nibura nawe aba abona ko ntako utagize.
Urukundo nkuko tubibonye, nibikintu kizana buhoro buhoro, ntamuntu ushobora guhatiriza gukunda cg gukundwa ariko twabonye ko hari uburyo wakitwara, wavuga, wakora, wanahindura mu buzima bwawe maze ugakunda kandi ugakundwa. Kwihangana no kwakira ibintu ibyari byo naryo ni ibanga abantu bashobora kugenderaho, kuko uzasanga kenshi urukundo rutumvukanyweho cg rutunguranye, rurimo amategeko, kwiyenzanyaho bishaka impamvu zitumvikana n'ibindi. Mubintu 10 twabonye, ubizirikana wese ashobora gutuma umukunzi amukunda kandi akamufasha kugera ku ndoto ze.